Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Ukuboza 2016, kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo habereye umuhango wo gusoza icyiciro cya 6 cy’ubukangurambaga n’ubufatanye ku mutekano n’isuku, hagati ya Polisi y’u Rwanda n’umujyi wa Kigali bwari bumaze amezi 6, hanahembwa abababaye indashyikirwa mu bikorwa byo guharanira isuku ndetse no kubungabunga umutekano.
Minisitiri w’umutungo kamere Vincent Biruta wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yashimye ubufatanye buri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’umujyi wa Kigali, aho yavuze ati:”ubufatanye buriho mu mutekano n’isuku, burerekana ko ubufatanye bw’inzego zitandukanye tubukomeje ntacyo tutageraho”.
Yasabye ko ibyakozwe muri ubu bukangurambaga byaba umuco, abantu bakirinda kujugunya no gushyira imyanda aho babonye, akaba yavuze ati: ”Umujyi wacu uzwiho isuku n’umutekano mu mahanga, ibi biraharanirwa kandi biva kuri Politiki n’imihigo igihugu kiba cyarihaye ndetse n’inzego zibishinzwe zibikora neza”.
Yanasabye imirenge yagize amanota macye kwigira ku mirenge byegeranye yagize amanota meza, anasaba ko abayobora imirenge yose mu mujyi wa Kigali bazahura, abagize amanota meza bagasangiza abandi uko bakora ngo bagire amanota meza.
Minisitiri Biruta yasabye ko abantu bakomeza kwamagana no gucika ku mico mibi ikigaragara kuri bamwe, abajugunya amacupa aho babonye, abinjiza amashashi mu gihugu, kuko bibangamira ibidukikije. Aha yavuze ati:”Ikoreshwa ry’amashashi ku isi rikomeje uko rimeze ubu, twazagera mu mwaka wa 2050, amashashi ari mu biyaga no mu Nyanja aruta amafi yazaba arimo.”
Yanaboneyeho umwanya wo kongera gusaba abantu kwirinda kumena imyanda mu bishanga no gufatanya kubirinda ndetse no kutubaka mu nkengero kuko “bitugiraho ingaruka twese.”
Yasoje asaba ko ubu bufatanye bwakongerwamo imbaraga, abantu bakarushaho gutera amashyamba n’ibyatsi aho biri ngombwa, anakangurira abanyarwanda muri rusange n’abanyakigali by’umwihariko kudatema amashyamba adakuze bashaka inkwi n’amakara, ahubwo bagakoresha gazi, dore ko inahendutse kurusha inkwi n’amakara nk’uko yabivuze.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Monique Mukaruliza, yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera imikoranire muri gahunda yo kunoza isuku n’umutekano bafitanye.
Yavuze ati:”Ndashimira Polisi y’u Rwanda na buri wese ugira uruhare ngo umutekano n’isuku bitsimbatare, kuko bihesha isura nziza umujyi wa Kigali, n’igihugu cyacu muri rusange.”
Yakomeje avuga ati:”Ibyagezweho tugomba kubyubakiraho ngo turusheho gukataza mu isuku n’umutekano kuko byombi ari inkingi ikomeye mu iterambere ry’igihugu.”
Yasabye ababonye amanota ari hasi kongera imbaraga, ku buryo umwaka utaha bazaza ku isonga, anavuga ko ibikorwa by’ubukangurambaga bidasojwe, ahubwo hatangiye indi ntambwe y’imihigo mishya.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, mu ijambo rye yavuze ko ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’umujyi wa Kigali buzahoraho, kandi ibihembo bikajya bitangwa buri mwaka.
Yavuze ati:”Twiyemeje kugira umujyi utekanye kandi usukuye, duharanira ubuzima bwiza bw’abaturage, kandi tuzakomeza gushyira mu bikorwa ibiteganywa n’amategeko no kwigisha abatarumva ubu bukangurambaga.”
IGP Gasana yavuze ko mu rwego rwo kwita ku bidukikije Polisi y’u Rwanda yateye ubusitani n’amashyamba kuri hegitari zigera kuri 600 mu Rwanda hose, mu minsi ishize hakaba haranakozwe umukwabu wo kureba niba hari amashashi agikoreshwa, hafatwa arenga ibihumbi 500 yinjiye mu buryo bwa magendu, anaburira abayinjiza n’abayakoresha ko bazakomeza gushakishwa bagahanwa.
Yanasabye abanyarwanda gukomeza guhanahana amakuru mu gukumira no kurwanya ibyaha,kugirango igihugu gikomeze umuvuduko gifite mu iterambere, barushaho kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga, ndengamipaka, icuruzwa ry’abantu,ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubujura, ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko, ruswa igaragara mu nzego zitandukanye n’ibindi.
IGP Gasana yasoje yifuriza abanyarwanda iminsi mikuru myiza, ababwira ko bazizihiza iminsi mikuru yabo neza kuko mu Rwanda umutekano uhari ariko ntawe ubangamiye undi.
Yavuze ati:”Muri iyi minsi mikuru ntawe ubujijwe kwishima, abateguye ibitaramo bakabikora ariko hakirindwa urusaku rukabije rubuza umutekano w’abandi, kandi bikubahiriza amasaha yagenwe.”
Umurenge wa Remera wo mu karere ka Gasabo niwo wabaye indashyikirwa mu bukangurambaga ku mutekano n’isuku, ukaba wahembwe igikombe n’imodoka, uwahize abandi mu ndirimbo ni Twizeyimana Froduard wo mu murenge wa Nyarugenge akarere ka Nyarugenge wahembwe ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda, naho uwabaye uwa mbere mu mivugo aba Umugwaneza Yvette wo mu murenge wa Jari akarere ka Gasabo, nawe wahembwe ibihumbi 500 y’u Rwanda.