• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Ubutabera : Kumena icyumba cy’Umwami Kigeli V byari ububandi – Ubuhamya bwa Marie-Claire Cyibukayire

Ubutabera : Kumena icyumba cy’Umwami Kigeli V byari ububandi – Ubuhamya bwa Marie-Claire Cyibukayire

Ubwanditsi 03 Jan 2017 ITOHOZA

Urupfu rutunguranye rw’Umwami Kigeli V ruracyateye urujijo mu muryango we ubushinjacyaha bwo muri Amerika bwatangiye kubaza buri wese ku byaha bikomeye birimo kumena icyumba cy’Umwami hagamijwe kwiba, ubwo binjiraga mu cyumba cye bwite, bakanatwara ibyo yaratunze byose bihenze, batabiherewe uburenganzira.

Ninde wabahaye uburenganzira bwo kwinjira mu cyumba bwite cy’Umwami, batabiboneye uburenganzira? Ese kuki bagiye gushakisha hutihuti irage ry’Umwami nizindi nyandiko z’amabanga by’Umwam?

Kuki birengagije umuco wa Gihanga ko Abiru aribo bafite ububasha bwose mu kumenya irage ry’Umwami kurusha abavandimwe be?

Icyishe Umwami cyiracyashidikanwaho, kandi mu by’ukuri imyitwarire ya Abagaragu be n’inshumi ze bituma hatekerezwa ko Umwami w’URwanda yaba atarazize urwikirago.

Ibi bikurikira ni ubuhamya bwa Marie-Claire Cyibukayire yashyikirije ubutabera bwo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ariko kandi butera ibibazo byinshi kurusha ibisubizo, kubijyanye n’urupfu rw’Umwami, ashinja kandi Christine n’abafatanya cyaha be ko bakagombye kwifashishwa n’ubushinjacyaha bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kubijyanye n’urupfu rw’Umwami w’URwanda Kigeli V.

Italiki ya 20 Ugushyingo 2016

Ref: UBUHAMYA BUJYANYE N’UBURENGANZIRA BWATANZWE NA Christine KUGIRANGO HINJIRWE MU CYUMBA BWITE CY’UMWAMI KIGELI V.
BWOHEREREJWE: John A. DiNucci
8180 Grennsboro Drive
Suite 1150
McLean, Virginia 22102
tel.: (703) 821-4232
fax: (703) 790-9863

NJYEWE MARIE-CLAIRE CYIBUKAYIRE FRANKLIN, umukobwa wa Gerald Rwigemera nkaba n’umwishywa w’Umwami KigeliV; ubu utuye kuri 5100 GARFIELD AVENUE #66, SACRAMENTO CA.95841, ndatanga ubuhamye ko nageze Washington DC ku italiki ya 18 Ugushyingo, 2016 mu gitondo nkarara muri hoteli yitwa West Inn nkaruhuka. Ku mugoroba nagiye mu rugo rw’Umwami, nahasanze Marie Bigirumwami (umuvandimwe wanjye), Christian Ntaganira na Anny Ishimwe (Naho abandi babiri banyuma bari basanzwe babanaga n’Umwami), na Eugene Rurangirwa (umuvandimwe uba muri Kanada). Sinigeze njya mu gice cy’umuturirwa cyo hejuru uwo munsi, nkuko Christine Mukabayojo yari yabidusabye kutajya mu gice cy’umuturirwa cyo hejuru.

Ku italiki ya 19 Ugushyingo 2016 mu gitotondo, Marie Bigirumwami (wari waraye mu nzu y’Umwami ) nanjye twinjiye mu cyumba cy’Umwami, ntabwo cyari gikinze, hari uwari washyize imyenda umwami yari yambaye umunsi ukurikira mbere yuko apfa.Ku burenganzira nari nahawe na Christine Mukabayojo (mwishywa w’Umwami wari warampamagaye ndi iBurundi kugirango nze nshakishe inyandiko zikomeye, cyane cyane inyandiko y’irage ry’Umwami.

Ubwo narimo nshakisha, twabonye asiranse ye y’ubuzima, ndetse n’ubwishingizi bw’imodoka yo mu bwoko bw’ivatiri, byabitswe n’umuvandimwe wanjye hamwe n’imitamenwa itatu (kofure foru), imwe bari bayimennye, kandi yarimo ubusa, iyindi yari ifunze, naho iyanyuma yari ifunguye imfunguzo zikirimo; yarimo amasaha n’ imikufe.

Nyuma, yuko Christine ahagera, Marie nanjye twamubwiye ibyo twari twabonye ndetse na Angela wari waje aturutse muri Uganda. Badusabye gukomeza gushakisha no gutwara umutamenwa ahitwa Home Depot kugirango bawufungure.

Ku wa Kane taliki ya 20 Ugushyingo mu gitondo, twagombaga gutwara umutamenwa kuri Home Depot, ariko mushiki wanjye yari yamaze kubona urufunguzo, nuko namubajije aho yarukuye, nuko ambwira ukuntu yakusanije imfunguzo zose mu cyumba nuko ngo narwo arubonamo! Ubwo tumaze gufungura uwo mutamenwa, ntakintu cyarimo, uretse agace ka gapapuro kari karacitse ku ibahasha ko gahambirijwe papiye kora (cell tape) . Ako kanya nahise mbaza mushiki wanjye icyo yaba abitekerezaho, nuko twembi twahise twemeranya ko ibyarimo byose bari babitwaye!

Umutamenwa bari bangije ntabwo wari mu cyumba, ahubwo wanaganaga muri korodori imbere y’icyumba cy’Umwam. Mushiki wanjye nanjye twabibwiye Christine nuko afata icyemezo cyuko nkinga icyumba.

Iryo joro, Marie nanjye , twavuze ku bwishingizi bw’ubuzima bw’Umwami, Christian Ntaganira watangajwe nuko yumvise amagambo agaragaza ko yamufashaga kuzuza impapuro nyinshi, ariko ko Umwami atigeze amwiyambaza kuzuza urupapuro rw’ubwishingizi bw’ubuzima! Icyantangaje umunsi wakurikiyeho nuko ubwo nari hamwe na Christine, Angela, Christian ndetse na Benzinge mu cyumba cy’Umwami karaseri mushiki wanjye yari yarabikije yo ntaho yagaragaraga. Ninde wayitwaye? Ni igitangaza!

Hari ivarisi y’ibihogo ifungurwa mu buryo bw’ikoranabuhanga (elekituronike) yari mu biro by’Umwami, mu gice cyo cy’umuturirwa cyo hasi, nahise nshyira iyo varies Pasiteri Eugene Rurangirwa kugirango nawe agerageze kuyimfungurira, ku bw’amahirwe, yarayimfunguriye hari Marie na Anny ISHIMWE. Harimo impapuro nkyeya nazo zidafite agaciro.

-5237.jpg

Ubwanyuma kwinjira mu cyumba cy’Umwami ni igihe Kale, Immaculate, Anny, Ishimwe, njyewe na Marie wahageze nyuma twagerageje gushakisha icyemezo cy’ubwishingizi bw’ubuzima tugaheba.

Turacyabikurikirana …..

Cyiza D.

2017-01-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uko Alexis Sinduhije, umukuru w’ishyaka MSD ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi yangiwe kwinjira mu Burayi

Uko Alexis Sinduhije, umukuru w’ishyaka MSD ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi yangiwe kwinjira mu Burayi

Ubwanditsi 06 Jun 2016
Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 9 )

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 9 )

Ubwanditsi 25 Mar 2016
Umunyarwanda uba muri Amerika aratabaza Perezida Kagame

Umunyarwanda uba muri Amerika aratabaza Perezida Kagame

Ubwanditsi 01 Jul 2016
RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje  kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

Ubwanditsi 17 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umugore yafatanywe ibiro 30 by’urumogi mu gihe Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha
Mu Mahanga

Umugore yafatanywe ibiro 30 by’urumogi mu gihe Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha

Ubwanditsi 28 Jun 2016
Perezida Museveni yazamuye umuhungu we ku ipeti rya General Major
Mu Rwanda

Perezida Museveni yazamuye umuhungu we ku ipeti rya General Major

Ubwanditsi 17 May 2016
Kutumvikana na Minisitiri w’Intebe byatumye uwari ushinzwe gahunda ya ‘Brexit’ asezera
HIRYA NO HINO

Kutumvikana na Minisitiri w’Intebe byatumye uwari ushinzwe gahunda ya ‘Brexit’ asezera

Ubwanditsi 09 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru