• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Umunya-Togo Antonio Kossivi Atisso Kodjo watsinze ibitego byinshi muri Benin yatangajwe nka rutahizamu mushya wa Rayon Sports   |   23 Jun 2026

  • Niwe rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri Ivory Coast, ibyo wamenya kuri rutahizamu mushya wa APR FC, Amani Kouadio Kan   |   22 Jun 2026

  • Igisambo Paul Rusesabagina agakungu ke na Bad Rama karasiga amubyaje ayo mu ihembe   |   20 Jun 2026

  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Ubutabera : Kumena icyumba cy’Umwami Kigeli V byari ububandi – Ubuhamya bwa Marie-Claire Cyibukayire

Ubutabera : Kumena icyumba cy’Umwami Kigeli V byari ububandi – Ubuhamya bwa Marie-Claire Cyibukayire

Ubwanditsi 03 Jan 2017 ITOHOZA

Urupfu rutunguranye rw’Umwami Kigeli V ruracyateye urujijo mu muryango we ubushinjacyaha bwo muri Amerika bwatangiye kubaza buri wese ku byaha bikomeye birimo kumena icyumba cy’Umwami hagamijwe kwiba, ubwo binjiraga mu cyumba cye bwite, bakanatwara ibyo yaratunze byose bihenze, batabiherewe uburenganzira.

Ninde wabahaye uburenganzira bwo kwinjira mu cyumba bwite cy’Umwami, batabiboneye uburenganzira? Ese kuki bagiye gushakisha hutihuti irage ry’Umwami nizindi nyandiko z’amabanga by’Umwam?

Kuki birengagije umuco wa Gihanga ko Abiru aribo bafite ububasha bwose mu kumenya irage ry’Umwami kurusha abavandimwe be?

Icyishe Umwami cyiracyashidikanwaho, kandi mu by’ukuri imyitwarire ya Abagaragu be n’inshumi ze bituma hatekerezwa ko Umwami w’URwanda yaba atarazize urwikirago.

Ibi bikurikira ni ubuhamya bwa Marie-Claire Cyibukayire yashyikirije ubutabera bwo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ariko kandi butera ibibazo byinshi kurusha ibisubizo, kubijyanye n’urupfu rw’Umwami, ashinja kandi Christine n’abafatanya cyaha be ko bakagombye kwifashishwa n’ubushinjacyaha bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kubijyanye n’urupfu rw’Umwami w’URwanda Kigeli V.

Italiki ya 20 Ugushyingo 2016

Ref: UBUHAMYA BUJYANYE N’UBURENGANZIRA BWATANZWE NA Christine KUGIRANGO HINJIRWE MU CYUMBA BWITE CY’UMWAMI KIGELI V.
BWOHEREREJWE: John A. DiNucci
8180 Grennsboro Drive
Suite 1150
McLean, Virginia 22102
tel.: (703) 821-4232
fax: (703) 790-9863

NJYEWE MARIE-CLAIRE CYIBUKAYIRE FRANKLIN, umukobwa wa Gerald Rwigemera nkaba n’umwishywa w’Umwami KigeliV; ubu utuye kuri 5100 GARFIELD AVENUE #66, SACRAMENTO CA.95841, ndatanga ubuhamye ko nageze Washington DC ku italiki ya 18 Ugushyingo, 2016 mu gitondo nkarara muri hoteli yitwa West Inn nkaruhuka. Ku mugoroba nagiye mu rugo rw’Umwami, nahasanze Marie Bigirumwami (umuvandimwe wanjye), Christian Ntaganira na Anny Ishimwe (Naho abandi babiri banyuma bari basanzwe babanaga n’Umwami), na Eugene Rurangirwa (umuvandimwe uba muri Kanada). Sinigeze njya mu gice cy’umuturirwa cyo hejuru uwo munsi, nkuko Christine Mukabayojo yari yabidusabye kutajya mu gice cy’umuturirwa cyo hejuru.

Ku italiki ya 19 Ugushyingo 2016 mu gitotondo, Marie Bigirumwami (wari waraye mu nzu y’Umwami ) nanjye twinjiye mu cyumba cy’Umwami, ntabwo cyari gikinze, hari uwari washyize imyenda umwami yari yambaye umunsi ukurikira mbere yuko apfa.Ku burenganzira nari nahawe na Christine Mukabayojo (mwishywa w’Umwami wari warampamagaye ndi iBurundi kugirango nze nshakishe inyandiko zikomeye, cyane cyane inyandiko y’irage ry’Umwami.

Ubwo narimo nshakisha, twabonye asiranse ye y’ubuzima, ndetse n’ubwishingizi bw’imodoka yo mu bwoko bw’ivatiri, byabitswe n’umuvandimwe wanjye hamwe n’imitamenwa itatu (kofure foru), imwe bari bayimennye, kandi yarimo ubusa, iyindi yari ifunze, naho iyanyuma yari ifunguye imfunguzo zikirimo; yarimo amasaha n’ imikufe.

Nyuma, yuko Christine ahagera, Marie nanjye twamubwiye ibyo twari twabonye ndetse na Angela wari waje aturutse muri Uganda. Badusabye gukomeza gushakisha no gutwara umutamenwa ahitwa Home Depot kugirango bawufungure.

Ku wa Kane taliki ya 20 Ugushyingo mu gitondo, twagombaga gutwara umutamenwa kuri Home Depot, ariko mushiki wanjye yari yamaze kubona urufunguzo, nuko namubajije aho yarukuye, nuko ambwira ukuntu yakusanije imfunguzo zose mu cyumba nuko ngo narwo arubonamo! Ubwo tumaze gufungura uwo mutamenwa, ntakintu cyarimo, uretse agace ka gapapuro kari karacitse ku ibahasha ko gahambirijwe papiye kora (cell tape) . Ako kanya nahise mbaza mushiki wanjye icyo yaba abitekerezaho, nuko twembi twahise twemeranya ko ibyarimo byose bari babitwaye!

Umutamenwa bari bangije ntabwo wari mu cyumba, ahubwo wanaganaga muri korodori imbere y’icyumba cy’Umwam. Mushiki wanjye nanjye twabibwiye Christine nuko afata icyemezo cyuko nkinga icyumba.

Iryo joro, Marie nanjye , twavuze ku bwishingizi bw’ubuzima bw’Umwami, Christian Ntaganira watangajwe nuko yumvise amagambo agaragaza ko yamufashaga kuzuza impapuro nyinshi, ariko ko Umwami atigeze amwiyambaza kuzuza urupapuro rw’ubwishingizi bw’ubuzima! Icyantangaje umunsi wakurikiyeho nuko ubwo nari hamwe na Christine, Angela, Christian ndetse na Benzinge mu cyumba cy’Umwami karaseri mushiki wanjye yari yarabikije yo ntaho yagaragaraga. Ninde wayitwaye? Ni igitangaza!

Hari ivarisi y’ibihogo ifungurwa mu buryo bw’ikoranabuhanga (elekituronike) yari mu biro by’Umwami, mu gice cyo cy’umuturirwa cyo hasi, nahise nshyira iyo varies Pasiteri Eugene Rurangirwa kugirango nawe agerageze kuyimfungurira, ku bw’amahirwe, yarayimfunguriye hari Marie na Anny ISHIMWE. Harimo impapuro nkyeya nazo zidafite agaciro.

-5237.jpg

Ubwanyuma kwinjira mu cyumba cy’Umwami ni igihe Kale, Immaculate, Anny, Ishimwe, njyewe na Marie wahageze nyuma twagerageje gushakisha icyemezo cy’ubwishingizi bw’ubuzima tugaheba.

Turacyabikurikirana …..

Cyiza D.

2017-01-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Isomwa ry’urubanza rw’abo kwa Rwigara ryasubitswe mu buryo butunguranye

Isomwa ry’urubanza rw’abo kwa Rwigara ryasubitswe mu buryo butunguranye

Ubwanditsi 20 Oct 2017
Hitabajwe Ambasade Ya Norvège Kubera Abana Bafatiwe Muri Uganda Bajyanywe Muri RNC

Hitabajwe Ambasade Ya Norvège Kubera Abana Bafatiwe Muri Uganda Bajyanywe Muri RNC

Ubwanditsi 28 Jan 2018
Umunya-Canada yahishuye uko yasahuwe n’umugore wa Safi nyuma y’igihe baryamana

Umunya-Canada yahishuye uko yasahuwe n’umugore wa Safi nyuma y’igihe baryamana

Ubwanditsi 17 Oct 2017
OIF: Michaëlle Jean yahawe urw’amenyo nyuma yo kubeshya ku mateka ya Mushikiwabo bahanganye

OIF: Michaëlle Jean yahawe urw’amenyo nyuma yo kubeshya ku mateka ya Mushikiwabo bahanganye

Ubwanditsi 13 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ni iki u Rwanda rwabwiye itsinda rya Perezida Macron ririmo gucukumbura uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside?
Mu Rwanda

Ni iki u Rwanda rwabwiye itsinda rya Perezida Macron ririmo gucukumbura uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside?

Ubwanditsi 23 Feb 2020
Camerouni inyangiye abacongomani ,Amavubi akazahura na Congo
IMIKINO

Camerouni inyangiye abacongomani ,Amavubi akazahura na Congo

Ubwanditsi 25 Jan 2016
Mu Rwanda haratangira inama y’abayobozi b’inzego z’Iperereza n’Umutekano za Afurika
Mu Mahanga

Mu Rwanda haratangira inama y’abayobozi b’inzego z’Iperereza n’Umutekano za Afurika

Ubwanditsi 01 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru