Perezida wa Repubulika y’u Rwanda azitabira Ubutumire bw’igihugu cy’Ubuhinde guhera ku wa 09-12 Mutarama 2017, Biteganyijwe ko perezida Kagame azajyana n’itsinda ry’abarwiyemezamirimo bo mu Rwanda ku butumire bwa minisitiri w’intebe w’Ubuhinde Narendra Modi watumiye u Rwanda mu nama ku bukungu izaba ibera muri iki gihugu
Iyi nama izitabirwa n’abashoramari batandukanye baturutse mu bice bitandukanye by’isi, ni andi mahirwe ku Rwanda kuko umukuru w’igihugu azabona umwanya wo kuganira n’aba bashoramari akabereka amahirwe ari mu gushora imari mu Rwanda ku buryo byitezwe ko nyuma y’iyi nama u Rwanda rushobora kuzunguka abashoramari b’abanyamahanga benshi.
Abikorera b’Abanyarwanda bazaherekeza Perezida Kagame
Mu kwezi kwa cumi banki y’isi yashyize ahagaragara igipimo kizwi nka doing business Report aho u Rwanda rwaje ku mwanya wa kabiri ku korohereza abashoramari muri Afurika n’amanota 69.8% nyuma y’Ibirwa bya Maurice byagize 72%.
Muri iyi nama kandi biteganyijwe ko perezida Kagame azagirana ibiganiro by’akazi na minisitiri w’intebe w’Ubuhinde bizabera mu mujyi wa Gandhinagar uherereye mu burengerazuba bw’Ubuhinde.
Iyi nama umukuru w’igihugu azitabira izaba ibaye ku nshuro ya munani, izaba ifite insanganyamatsiko “Ubukungu burambye n’iterambere ry’abaturage”“Sustainable Economic and Social Development.”
Muri iyi nama higwa ku bintu bitandukanye birebana n’ubukungu, kwerekana ahaba hari amahirwe mu ishoramari, gusinyana amasezerano hagati y’ibihugu cyangwa hagati ya barwiyemezamirimo batandukanye.
Umubano w’u Rwanda n’Ubuhinde mu bukungu umaze gushing imizi, mu Rwanda hamaze kugera ibikorwa bitandukanye by’Abahinde birimo ubucuruzi ndetse by’umwihariko Abashoramari b’Abahinde nibo bubatse urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabugogo rutanga megawati 28 rwuzuye rutwaye miliyoni z’Amadorali y’Amerika 108.
Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame aganira na Hri Pranab Mukherjee w’Ubuhinde muri 2014