Abahanzi Charly na Nina bavuga ko batunguwe no kutibona ku rutonde rw’abahanzi 10 bakunzwe mu Rwanda, kandi ko batiyumvisha uko rwakozwe.
Aba bahanzi babwiye Ikinyamakuru Izuba Rirashe dukesha iyi nkuru ko abahanzi bagaragara babatunguye.
Kuri bo, uru rutonde rw’abahanzi bazajya muri Primus Guma Guma Super Star ngo rusekeje.
Ku rutonde rwakozwe, aba bahanzi ntibaza no muri 19 bakunzwe kurusha abandi mu Rwanda, kuko abariho ni:
1. Bruce Melody 75%
2. Jules Sentore 57.5%
3. Urban Boyz 57.5%
4. Christopher 55%
5. Allioni 50%
6. Danny Vumbi 42.5%
7. Danny Nanone 37.5%
8. Umutare Gaby 35%
9. Teta Diana 32.5%
10. TBB 32.5%
11. Mico The Best
12. Active
13. Uncle Austin
14. Bull Dogg
15. Green P
16. Fireman
17. Young Grace
18. Edouce
19. Odda Paccy
Nina yagize ati “Tukibyumva byaradutunguye cyane, biratangaje cyane kubera ko urutonde rwari rusekeje, munyihanganire kubyerura nkabivuga ntyo, ariko ntabwo tuzi icyabaye [aseke]”.
Chaly amwunganira avuga ko bo basanga barakoze cyane ibyo bashoboye byose, ndetse n’indirimbo zabo zigakundwa, ko rero bitumvikana ko batibonye mu bahanzi bakwiye kujya kuri uru rutonde.
Bongeraho kandi ko ibyo byashimangirwa na buri munyarwanda wese ukurikirana iby’umuziki wo mu Rwanda.
Charly agira ati “Hari abantu bakoze cyane cyane cyane (abitsindagira), baruta abashoboye kujyamo hariya ; abahanzi nyarwanda turi benshi cyane hari abakoze cyane bafite indirimbo nyinshi zikunzwe bari bakwiye kujyamo hariya bagombaga kuba barimo hariya batagezemo.”
Aha aba bakobwa bashimangira ko atari bo bonyine bimwe amahirwe bayakwiriye, ko hari n’abandi nkabo batari muri iri rushanwa bari babikwiye nyamara hari abarimo batari babikwiriye.
Nina yabwiye Iki Kinyamakuru ko abafana b’umuziki wabo babohereje ubutumwa babagaragariza ko nabo bababajwe cyane n’uko bataje kuri uru rutonde.
Ati “abafana bacu byarababaje kubera ko bari bazi ko tuzajyamo byarabatunguye”.
Gusa kuri Charly na Nina bavuga ko ibi bitazabaca intege, ko kuri bo urugendo rugikomeza berekana impano zabo.
Bati “Ntabwo dukora umuziki kubera ‘Guma Guma’, dukora umuziki kubera ko turi abahanzi; Guma Guma iyo utayigiyemo ntabwo uhagarika umuziki, ntibivuze ko utabona akazi, ntibivuze ko utakora amashusho, ntibivuze ko utakora ibitaramo, ubu ubuzima burakomeje pe.”
Aba bahanzi barategura igitaramo muri Uganda kizaba kuwa 15 Mata 2016.
Mu byumweru bitatu biri imbere barashyira hanze indirimbo nshya bise “Agatege”, bizeye ko izakundwa kurusha “Indoro”.
Bari kumwe na Big Fizzo, Charly na Nina bakoze Indoro iri mu ndirimbo zakunzwe cyane mu Rwanda (Ifoto/Irakoze R.)