• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

  • Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza   |   22 Apr 2026

  • APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026   |   22 Apr 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Ubwanditsi 06 Jan 2017 IMIKINO

Abahanzi Charly na Nina bavuga ko batunguwe no kutibona ku rutonde rw’abahanzi 10 bakunzwe mu Rwanda, kandi ko batiyumvisha uko rwakozwe.

Aba bahanzi babwiye Ikinyamakuru Izuba Rirashe dukesha iyi nkuru ko abahanzi bagaragara babatunguye.

Kuri bo, uru rutonde rw’abahanzi bazajya muri Primus Guma Guma Super Star ngo rusekeje.

Ku rutonde rwakozwe, aba bahanzi ntibaza no muri 19 bakunzwe kurusha abandi mu Rwanda, kuko abariho ni:

1. Bruce Melody 75%

2. Jules Sentore 57.5%

3. Urban Boyz 57.5%

4. Christopher 55%

5. Allioni 50%

6. Danny Vumbi 42.5%

7. Danny Nanone 37.5%

8. Umutare Gaby 35%

9. Teta Diana 32.5%

10. TBB 32.5%

11. Mico The Best

12. Active

13. Uncle Austin

14. Bull Dogg

15. Green P

16. Fireman

17. Young Grace

18. Edouce

19. Odda Paccy

Nina yagize ati “Tukibyumva byaradutunguye cyane, biratangaje cyane kubera ko urutonde rwari rusekeje, munyihanganire kubyerura nkabivuga ntyo, ariko ntabwo tuzi icyabaye [aseke]”.

Chaly amwunganira avuga ko bo basanga barakoze cyane ibyo bashoboye byose, ndetse n’indirimbo zabo zigakundwa, ko rero bitumvikana ko batibonye mu bahanzi bakwiye kujya kuri uru rutonde.

Bongeraho kandi ko ibyo byashimangirwa na buri munyarwanda wese ukurikirana iby’umuziki wo mu Rwanda.

Charly agira ati “Hari abantu bakoze cyane cyane cyane (abitsindagira), baruta abashoboye kujyamo hariya ; abahanzi nyarwanda turi benshi cyane hari abakoze cyane bafite indirimbo nyinshi zikunzwe bari bakwiye kujyamo hariya bagombaga kuba barimo hariya batagezemo.”

Aha aba bakobwa bashimangira ko atari bo bonyine bimwe amahirwe bayakwiriye, ko hari n’abandi nkabo batari muri iri rushanwa bari babikwiye nyamara hari abarimo batari babikwiriye.

Nina yabwiye Iki Kinyamakuru ko abafana b’umuziki wabo babohereje ubutumwa babagaragariza ko nabo bababajwe cyane n’uko bataje kuri uru rutonde.

Ati “abafana bacu byarababaje kubera ko bari bazi ko tuzajyamo byarabatunguye”.

Gusa kuri Charly na Nina bavuga ko ibi bitazabaca intege, ko kuri bo urugendo rugikomeza berekana impano zabo.

Bati “Ntabwo dukora umuziki kubera ‘Guma Guma’, dukora umuziki kubera ko turi abahanzi; Guma Guma iyo utayigiyemo ntabwo uhagarika umuziki, ntibivuze ko utabona akazi, ntibivuze ko utakora amashusho, ntibivuze ko utakora ibitaramo, ubu ubuzima burakomeje pe.”

Aba bahanzi barategura igitaramo muri Uganda kizaba kuwa 15 Mata 2016.

Mu byumweru bitatu biri imbere barashyira hanze indirimbo nshya bise “Agatege”, bizeye ko izakundwa kurusha “Indoro”.

-5276.jpg

-5277.jpg

Bari kumwe na Big Fizzo, Charly na Nina bakoze Indoro iri mu ndirimbo zakunzwe cyane mu Rwanda (Ifoto/Irakoze R.)

2017-01-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Police FC yanganyije na Vision 0-0, ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda

Police FC yanganyije na Vision 0-0, ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda

Ubwanditsi 30 Sep 2024
Miss Uwase Honorine ‘IGISABO’ yanze kwambara Bikini bituma abura umudari mu marushanwa ya ‘Miss Earth 2017’

Miss Uwase Honorine ‘IGISABO’ yanze kwambara Bikini bituma abura umudari mu marushanwa ya ‘Miss Earth 2017’

Ubwanditsi 15 Oct 2017
Senegal yatangaje  abakinnyi 31 batarimo Sadio Mane bazavamo abazakina n’u Rwanda

Senegal yatangaje abakinnyi 31 batarimo Sadio Mane bazavamo abazakina n’u Rwanda

Ubwanditsi 31 Aug 2023
Amateka ku Rwanda rugiye kujya rwamamazwa na Arsenal

Amateka ku Rwanda rugiye kujya rwamamazwa na Arsenal

Ubwanditsi 23 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

APR FC yatsinze Police FC isoza igice kibanza cy’umwaka w’imikino wa 2021-2022 ari iyambere
Amakuru

APR FC yatsinze Police FC isoza igice kibanza cy’umwaka w’imikino wa 2021-2022 ari iyambere

Ubwanditsi 29 Jan 2022
Amarembera y’abicanyi  ba FDLR na RNC ya Kayumba Nyamwasa- FLN n’ababashyigikiye
INKURU NYAMUKURU

Amarembera y’abicanyi  ba FDLR na RNC ya Kayumba Nyamwasa- FLN n’ababashyigikiye

Ubwanditsi 19 Sep 2019
Suzuma amafaranga uhawe ko atari amahimbano
Mu Mahanga

Suzuma amafaranga uhawe ko atari amahimbano

Ubwanditsi 11 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru