Kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2016 kugeza taliki 11 Mutarama 2017 ntabwo Perezida watorewe kuzayobora Amerika, Donald Trump ntabwo yari yagakoze ikiganiro n’itangazamakuru muri rusange akaba akenshi yatangazaga ibyo ashaka kuvuga abinyujije kuri Twitter ye.
Kuri iyi taliki ya 11 Mutarama 2017 ahagana 11:22 ku isaha ya New York nibwo ikiganiro cya mbere cy’abanyamakuru na Trump cyafunguwe na Vice-president we afata umwanya muto maze aha ikaze prerezida watorewe kuyobora Amerika mumyaka ine iri imbere uhereye taliki ya 20 Mutarama 2017.
Ubwo Trump yafataga ijambo yatangiye ashimira abari aho, atangira avuga ibyo azakora. Mubwishongozi buhanitse yavuze ko agiye gukora amateka maze agakora ibyo Imana itakoze. Yavuze ko yemereye abanyamerika ko azakora gahunda ibaha imirimo gusumba ibyo Imana yakoze ko yiyemeje kuzayiza imbere.
Perezida watowe Donald Trump
Yakomeje avuga ko nta gihe afite cyo kuzajya ategereza igihe kinini mubyo agomba gukora ko ariyo mpamvu icyumweru cya mbere kizaba icyo gusinyana n’ibigo bitandukanye ibikorwa bazakora, ndetse avuga ko kubaka urukuta rubatandukanya n’igihugu cya Mexique bizashyirwa mu bikorwa vuba kandi igihugu cya Mexique kikaba kigomba kwishyura amafaranga azaba yarakoreshejwe ntayandi mananiza.
Nyuma yaho nibwo yikomye inzego ziperereza avuga ko ari irresponsible (abadasohoza inshingano zabo) kuko ibintu byamabanga byagiye bijya hanze kandi ari amabanga akomeye bitaragombaga gusohoka ibyo akaba aribyo byateye ibibazo mu matora. Yakomeje avuga ko biteye isoni kuko abo yari ahanganye nabo babikoresheje nk’intwaro kugira ngo berekane impamvu batsinzwe amatora.
Yanavuze ko kuba igihugu cy’Uburusiya cyarashoboye kwiba amabanga y’abademokarate byerekana inzego zijegajega zigomba kongera kubakwa neza. Uko Donald Trump yagaragaye mugihe cyo kwiyamamariza amatoro ntabwo yahindutse cyane bigaragara ko uko yitwaye bitazahinduka nagera no kubutegetsi.
Umuriro kandi watse ubwo Trump yavuzeko ibinyamakuru byinshi nubwo atari byose bikora bitangaza amakuru yubakiye kukinyoma. Yatanze urugero kurubuga ruboneka kuri internet BUZZFEED avuga ko kuba rwarabaye imbarutso y’amakuru atizewe rwatangaje igihe cyo kwiyamamaza ruvuga ko Uburusiya aribwo bwahaye inyandiko z’amabanga Trump kugira ngo atsinde amatora, aha rero yavuze ko Buzzfeed igomba kuzabiryozwa ndetse akaba yavze ko ruzishyura ikiguzi cyabyo rwiyushye icyuya.
Ikindi kigo cy’itangazamakuru cyibasiwe cyane ni CNN isa naho ibogamiye kubademokarate. Umunyamakuru wayo Jim Acosta yashatse kubaza ikibazo perezida Trump ikibazo ntiyagisubiza, hanyuma ashatse gukomeza kubaza Trump yamusubije nagasuzuguro kenshi aranamwicaza bituma umunyamakuru wa CNN abura kwihangana maze atera hejuru cyane avuga ngo wowe perezida watowe tanga ibisobanuro birambuye ku kigo cyanjye wikomye ariko bahita bamwicaza araruca ararumira ubwo Trump yahise amubwira ngo: Be quiet. I am not going to give you a question. You are a fake news” tugenekereje yamubwiye ngo: Tuza, ntabwo nkwemerera kubaza ikibazo. Mutanga amakuru y’ibinyoma.
Aha byagaragaye ko Trump afitiye CNN umujinya w’umuranduranzuzi kuko muminsi ishize yongeye kuyikoma avuga ko igihe cyose imwerekanye ifata amafoto mabi ikaba ariyo icisha kuri Televiziyo yayo, akaba yarabasabye kuyakuraho.
Trump yabajijwe kandi kubijyanye na video agaragaramo ubwo yari mu Burusiya akaba aregwa kuba yaragize imyitwarire mibi, ubwo Trump yabihakanye avuga ko azi neza ko ahantu hose haba hateze Camera akaba ariyo mpamvu atari kwitwara nabi kandi azi neza ko ahantu hose haba hateze Camera ndetse no mu mahoteli.
Trump yongeye kwerekana ko ashaka gukorana n’igihugu cy’Uburusiya avugako aramutse yumvikanye na Putin byaba ari nyungu kuri Amerika ndetse n’isi yose.
Biragaragara ko abanyamakuru babazaga nkana kuko usanga ibinyamakuru byinshi bidashaka kumva Uburusiya buyobowe na Putin akaba ariyo mpamvu batifuza kumva igitekerezo cyubaka ubumwe hagati y’Amerika n’Ubuusiya. Gusa Trump asa nugenda yivuguruza kubyo avuga kuko yari yaranambye k’ Uburusiya avuga ko ari ibinyoma kuba baribye amabanga y’abademokarate akaza guhabwa Trump bikamufasha gutsinda amatora.
Ubwo ikiganiro n’abanyamakuru cyarangiraga hahise hatangira intambara yabashyigikiye Trump ubwo bahanganaga n’itangazamakuru kuri Twitter. Umuherwe ufite ikinyamakuru The Washington Post yahise afatwa n’uburakari maze Jeff Bezos asaba ko Trump yazakorerwa kudeta. Yamututse ibitutsi byinshi avuga ko Trump ari agatebo gapakiyemo ibibi byose, avuga ko ari umujura utishyura imisoro, umubeshyi wikunda akanga abakene, yamututse amumariraho umujinya we wose. Yanasabye ko bishoboka abashoboye bakwigaragambya umunsi Trump azarahira.
Ikigaragara gishobora kandi kutazorohera Trump ashaka gufata isi yose nk’Amerika ntabwo abona ko isi irimo guhinduka. Yavuze ko kubutegetsi bwe yizeye ko Uburusiya, ubushinwa, ubuyapani n’ibindi bihugu bikomeye bigomba kuzubaha Amerika uko byagenda kose ngo arabyizeye. Gusa amenye ko uko isi yariteye mumyaka 25 cg 30 ishize ubwo Amerika yavugaga rikijyana, bihabanye kure nuko isi iteye uyu munsi hari ibintu byinshi byahindutse.
Umuntu akaba yakwibaza ingamba Trump azakoresha kugira ngo bubahe ubutegertsi bwe n’Amerika kuko ntabwo bizapfa kwikora mu isi ya none.
Kubasomyi bacu muzi neza ko iki kibazo twari twakivuze mu nkuru twahitishije mu minsi ishize tubabwira ko bitazoroha hagati ya Trump n’itangazamakuru none ikibazo gikomeje gufata intera itari nziza bikaba bisaba komisiyo yo kubunga naho ubundi uko byagenda kose izi nzego zirakeneranye cyane mu gihugu nkakiriya gisa nikiyoboya isi aho itangazamakru riba umuyoboro wo gucengeza amatwara y’imigabo n’imigambi ya leta y’Amerika.
Hakizimana Themistocle