Mumpera z’icyumweru turangije umuyobozi mukuru wa Central Intelligence Agency ( (CIA), Gen. John Brennan nibwo yatumiwe na Television imwe muzikomeye muri Amerika ya Fox News ishaka kumubaza kubibazo biri hagati ya perezida watowe muri Amerika Donald Trump n’inzego z’iperereza. Nubwo abayobozi beshi b’ibigo by’iperereza ry’igihugu cy’Amerika bazahindurwa ubwo Trump azaba amaze gufata ubutegetsi muburyo bwemewe, ariko imipango y’imikorere y’ibi bigo irakomeza nubwo Trump yagira ibyo ahindura hari umurongo ngenderwaho udahindurwa.
Uyu muyobozi yikomye perezida ugiye kujyaho avuga ko agomba guhindra imyumvire kubera ko isi yahindutse kandi irimo kwihuta. Yanavuze ko hari ibihugu ku isi bituma ibintu birimo guhinduka, kumwanya wa mbere hakaba haza Uburusiya n’Ubushinwa. Brennan yakomeje avuga ko atiyumvisha na gato igituma perezida watowe yifata kuriya nko kugihugu cy’Uburusiya, yakomeje agira ati: “I don’t think that Trump has a full understnding of Russian capabilities, plans and the actions they are taking on the world” ni ukuvuga ngo: Ntabwo ntekereza ko Trump asobanukiwe imbaraga, imigambi,n’ibikorwa Uburusiya burimo gukora ku isi.
Gen. John Brennan
Uyu muyobozi uyobora CIA kuva muri 2013 yakomeje avuga ko adashobora kwiyumvisha na none ukuntu kugeza n’ubu Trump atarasobanukirwa impamvu bafatiye ibihano igihugu cy’Uburusiya, avuga ko iki ari ikibazo gikomeye ku kuntu abona ibintu kuburyo bwe bwihariye. Brennan yakomeje aburira Trump ko agomba kwitonda cyane munzira ndende agiye gutangira ngo cyane yitondere ibibazo bafitanye n’igihugu cy’Uburusiya, bafata nk’umwanzi wabo wa mbere.
Nyuma y’amasaha make umuyobozi wa CIA avuze ibi, perezida watowe Donald Trump utajya apfana ijambo yahise asubiza John Brennan ko gusebanya bitagombera imyumvire ihanitse kuruta iy’umuntu yagira ngo yumve ko Uburusiya ari ikibazo gikomeye kuri Amerika. Ikindi Trump yacyuriye Brennan ko gusohora amakuru y’ibinyoma (fake news) bidasaba imyumvire ihanitse. Aha yakomozaga kumakuru bivugwa ko inzego z’iperereza z’Amerika zahaye ibinyamakuru hanyuma bikaza gutangazwa kugira ngo bigaragare ko Uburusiya bwagize uruhare mubyavuye mu matora.
John Brennan yavuze ko inzego z’ubutasi zitakagombye kugirana ibibazo na perezida uriho ngo kubera ko imyanzuro ivuye mubyo baba bakoze ituma abayobozi bashobora gufata imyanzuro n’ibyemezo bikwiriye munzego zitandukanye. Ngo kuba Trump agereranya inzego z’ubutasi n’abanazi bo mu budage bakoze genocide y’abayahudi ngo we biramurenze, ngo ibi bigaragaza ko Trump agikeneye kwigishwa ikinyabupfura.
Muribuka ko igihe perezida John Kennedy warashwe yari yavuze ko agiye guhindura inzego z’iperereza akazigabamo udupande 1000. Yarabibasiye, avuga ko hari ibintu bidasobanutse bigomba guhinduka, none se na Trump nibwo buryo agiye guhanganamo n’izi nzego ziperereza?
Hari ikintu John Brennan yavuze gikubiyemo ibintu byinshi ubwo yavugaga ko Trump akwiriye kongera wigishwa indangagaciro za politike iranga igihugu cy’igihangage Amerika ngo kubera ko mu minsi iri imbere azaba ari imbere y’ibibazo bikomeye birebana na Iran, Syria, Korea y’Amajyaruguru, Crimea, Ukraine, n’ibindi biri mu karere k’iburasirazuba. Yavuze ko Trump azahura n’ibibazo byinshi atiteze kumunsi wambere akigera kubutegetsi.
Perezida Trump
Nubwo Tump ari perezida, ariko hari ibyemezo atazemererwa gupfa gufata. Ikindi nubwo afite abajyanama, we akaba adafite ubunararibonye muri politike, none ho kubera uko ateye akaba adashaka kuvugirwamo ibi byose biragaragara ko ubutegetsi bwe bushobora kuzahura n’ibibazo by’ingutu.
Inzego z’iperereza muri Amerika zigizwe n’ibigo 17, bivuga ko Trump adashobora kugenzura no kumenya ibikorerwa aho hose, ikindi Trump agoswe n’abayobozi b’ibi bigo hafi ya bose badashaka kumva umuntu ubabwira igihugu cy’Uburisiya mu matwi yabo, ibi rero bikaba bitazorohera Trump n’ubuyobozi bwe mu byemezo bimwe na bimwe. Ni ukuvuga ko imikoranire ashaka kugirana na Putin ishobora kumukoraho mu buryo runaka.
Burya hari umugani uvuga ngo igiti cyose kigwa aho gihengamiye. Ese Trump ni igiki gikomeje gutuma akunda igihugu cy’Uburusiya bigeze hariya? Yanavuze ko mu bayobozi agomba kuzahura nabo byihutirwa Putin aza kumwanya wa mbere.
Tubitege amaso kuko kuwa gatanu w’iki cyumweru aribwo Trump azarambika akaboko ke kuri Bibiliya kugira ngo abe perezida wa 45 w’Amerika.
Hakizimana Themistocle