Donald Trump yabaye perezida wa 45 w’igihugu cy’igihangage Amerika kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Mutarama 2017. Mu mihango yari yatangiye ahagana mu gitondo, Donald Trump afatiwe Bibiliya ebyiri zigerekeranye n’umugorewe Melania Trump, yazamuye ijwi ahagana 11h59 n’amasegonda 40 maze arahirira kuyobora Amerika mugihe cy’imyaka ine.
Perezida Donald Trump arahirira kuri Bibiliya
Izi Bibiliya yarahiriyeho iyari hejuru niyo yahawemo impano n’umubyeyi umubyara, naho iyo hasi niyarahiriweho n’uwabaye Perezida w’Amerika Abraham Lincoln.
Akimara kurahira nibwo yafashe ijambo ashimira abaraho, mu maso yabigeze kuyobora Amerika nka Jimmy Carter, George W. Bush, Obama n’abandi, Donald Trump yavuze ijambo (speech) ritandukanye kure n’iryabandi bamubanjirije kuko we ntaho yasomaga ibyanditse. Uyu muperezida udafite ubunararibonye muri politike akaba yabutangiye kuri iyi tariki, bishoboka ko hari ibintu byinshi bidasanzwe bizaranga ubutegetsi bwe.
Ntatandukaniro rinini ryabonetse hagati yibyo yavuze yiyamamaza n’ijambo yagejeje kubitabiriye irahira rye, gusa yemereye abanyamerika ko ubutegetsi bugiye kuva mu maboko yabategetsi n’abaherwe bugasubizwa abaturage bo hasi. Aha umuntu yakwibaza uko bizagenda kuko we ubwe ni umwe mu babarirwa mu bakungu bafite umutungo munini muri kiriya gihugu ndetse ari nabo yiyegereje bazamufasha mu kuyobora , abenshi ni abaherwe gusa batagira aho bahuriye n’abaturage basanzwe.
Ikindi gikomeye gishobora kuba cyateye kwibaza cyane ni uko yavuze ko kubutegtsi bwe Amerika igomba kuza kumwanya wambere muri byose (America first) mbere yo gutekereza kubindi bihugu byaba mubucuruzi, mugutanga akazi, umutekano wo kumipaka n’ibindi.
Aravuga ko inganda zajyanwe hanze zigomba kugaruka mu gihugu hanyuma zigaha akazi abanyamerika.Yavuze ko bagize imikorere mibi bajya gukiza ibindi bihugu aho guteza imbere abanyamerika.
Aha nawe bikaba bitazamworohera kuko imibare itangwa n’inzego zibarurisha mibare zitandukanye zavuze ko kuva Obama yatangira gutegeka abatari bafite akazi bavuye kuri 12.5%, ubu bakaba bari bageze kuri 4.7% bikaba bivugwa ko ingamba Trump yafashe zishobora gutuma abanyamerika benshi babura akazi kuko abo ivugurura rizirukana ari benshi cyane.
Ubusanzwe usanga mu mihango nk’iyi uwatsinze afata ijambo akaba yashimira uwo bari bahanganye ibyo Trump ntiyabiboneye umwanya Hillary Clinton wari aho hafi akurikirana imihango mumyanya y’icyubahiro ntiyigeze avugwaho namugenzi we nagato, gusa Trump yashimiye Barack Obama n’umufasha we Michelle Obama.
Kubera igihugu cy’Amerika gifite uruhare rukomeye mu mitegekere yibibera ku isi, Trump ntiyigeze avuga kuburyo busobanutse umurongo azafata muri politike mpuzamahanga.
Yavuze ibyerekeye imikoranire ye n’ibindi bihugu azimiza, kuburyo umuntu atamenya icyo yashatse kuvuga. Mugihe isi irimo guhinduka ifite ibibazo biyugarije ntacyo Trump yigeze abivugaho, ibi bikaba bigaragara ko ubutegetsi bwe buzibanda kubifitiye Amerika inyungu, ibitayireba ikareba iruhande. Umwe mubahanga mubyapolitike profeseri Roosovelt Theodore yavuze ko yakoranye na Trump mugihe cyo kwiyamamaza avuga ko isi yose igomba kwitega gutungurana guhoraho kwa Trump ngo ni umuntu ufite ukuntu ateye yihariye.
Mugihe imihango y’rahira rya Trump yarimo ibera kuri Capitol, ako gace karimo kaberamo imyigaragambyo simusiga bamagana Trump benshi bahanganaga na polise bavuga ko Trump ari perezida utemewe ko batazemera ubutegetsi bwe. Polise ikaba yanatangaje ko yafashe umubare wabigaragambya utari muto bakaba bafunzwe.
Kuberako urusaku rwabigaragambya rutageraga aho imihango y’irahira yaberaga, Trump yasezeranije abanyamerika kongera kugira igihugu cyabo igihangage, cyuzuye ubukungu, gifite umutekano. Ati nidukorera hamwe tuzabigeraho. Nyuma y’ijambo habaye imihango yo gushyira umukono kumpapuru z’ubuyobozi hanyuma yerekeza kumutambagiro wamaze nk’iminota 80.
Aha byagaragaraga ko abashinzwe umutekano bari benshi bigaragara ko bitandukanye n’abandi bamubanjirije aho wasangaga uruvunganzoka rw’abantu bari kumuhanda bishimye ndetse hari abaperezida bavaga mumamdoka bakajya gusuhuza abaturage.
Trump we yaracungiwe umutekano n’abashinzwe umutekano barenga ibihumbi mirongwitatu muburyo budasanzwe bigaragara ko ibibazo bye byatangiye ubwo yatsindaga amatora aregwa ko igihugu cy’Uburusiya cyamufashije gutsinda amatora bitari hafi hano kurangira. Abitabiriye uyu muhango bageraga hafi 900.000, mugihe uwari wamubanjirje Obama, umuhango we witabiriwe nabagera kuri miliyoni ebyiri.
Hakizimana Themistocle