• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Amateka y’Abaperezida 10 bamaze ku butegetsi igihe kirekire kurusha abandi muri Afurika ( Yavuguruwe )

Amateka y’Abaperezida 10 bamaze ku butegetsi igihe kirekire kurusha abandi muri Afurika ( Yavuguruwe )

Ubwanditsi 27 Jan 2017 POLITIKI

Basomyi bacu tubiseguyeho kuba twarabagejejeho inkuru irimo amakosa iteditinze ( Editing ) nkuko mwakomeje kubitwandikira bigaragaza ko mudukurikira muri benshi mukanatugira inama, tubiseguyeho kuko habayeho uburangare, amakosa aratambuka, tubasabye Imbabazi.

Iyi nkuru iragira iti iyo witegereje mu bihugu nka Ghana, Nigeria na Tanzanie usanga Umuco w’abakuru b’ibihugu kurekura ubutegetsi bagasimburwa n’abandi utangiye gufata Inzira igaragara.

Ariko mu bindi bihugu bya Afurika ugasanga Umuco wo kugundira ubutegetsi ukiri hahandi.

Muri iyi Nyandiko reka turebere hamwe abakuru b’ibihugu bya Afurika bamaze imya myinshi ku butegetsi kurusha Abandi.

1.Jose Eduardo dos Santos (38)

-5455.jpg

Perezida wa Angola Eduardo dos Santos, nyuma y’aho igihugu cye kigobotoreye ingoma y’ubukoloni bw’aba Portugali (Abareno), n’urupfu rw’uwamubanjirije, Augustino Neto, ufatwa nk ‘ intwali y’Igihugu. Eduardo dos Santos yagiye ku butegetsi mu 1979, bivuze y’uko abumazeho imyaka 38, akaba ariwe ubumazeho imyaka myinshi kurusha abandi bose muri Afurika.

Mu gihe muri Angola umuturage abaho hasi y’amadolari abiri ku munsi, Umukobwa we , Isabel, ni umwe mu bakire cyane muri Afurika akaba ari nawe ushobora kuba umukire cyane ku Isi mu bantu bakiri bato.

2.Teodoro Obiang Nguema Mbasogo – Guinée équatoriale (35)

-5456.jpg

Ubutegetsi bwa Perezida Masie Nguema Biyongo Ndong bwahiritswe hamenetse amaraso mu 1979 hajyaho inama ya gisirikare (Conseil révolutionnaire) ikuriwe na Teodoro Obiang Nguema Basongo, Perezida wari umaze guhirikwa ku bugegetsi yari abereye se wabo! Mu 1982 nibwo Teodore Nguema yarahiye ku mugaragaro kuba Perezida wa Equitorial Gueinea, akaba atagaragaza yuko afite gahunda yo kuzapfa abuvuyeho! Obiang yavutse mu 1943.

3. Paul Biya – Cameroun (35)

-5457.jpg

Paul Biya uzwiho kuba akorana cyane n’Ubufaransa yabaye Perezida wa Cameroun mu 1982, Mbere ariko akaba yari Minisitiri w’intebe ku butegetsi bwa Perezida Ahmadou Ahidjo. Beya yavutse mu 1933.

4. Robert Mugabe – Zimbabwe (34)

-5458.jpg

Mugabe ukabakaba imyaka 93 y’amavuko yabaye Minisitiri w’intebe Zimbabwe ikibona ubwigenge mu 1980, kugeza mu 1987, aho yakomereje ari Perezida wa Repubulika Kugeza ubu. Akiri na Minisitiri w’intebe ariko niwe wari umukuru wa Guverinoma kuko icyo gihe Perezida yabaga uw’icyubahiro gusa.

5. Yoweri Kaguta Museveni – Ouganda (31)

-5459.jpg

Yoweri Kaguta Mseveni yabaye Perezida wa Uganda mu 1986 ahiritse ubutegetsi bwa Tito Okello wari ubumazeho igihe gito nyuma yo guhirika ubwa Milron Obotte.

Mu Itegeko nshinga rya Uganda ibya manda ebyiri ntarengwa byavanyweho, Museveni akaba nta nzitizi ya manda imukumira gukomeza kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’gihugu. Museveni yavutse mu 1944

6. Omar al-Bashir – Soudan (28 ans)

-5460.jpg

Brigadier Omar Hassan al-Bashir yabaye Perezida wa Soudan mu 1989 ahiritse ubutegetsi bwa Minisitiri w’intebe, Sadiq al-Mahdi, icyo gihe igihugu cyari mu mapfa ateye ubwoba.

Bashir akurikiranywe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI) ku bwicanyi n’ubundi bugome ndengakamere bwakorewe mu ntara ya Darfour. Uru papuro rwa CPI rwo guta muri Yombi Bashir rwasohowe muri 2009, akaba ariwe mukuru w’igihugu wa mbere ukurikiranywe n’urwo rukiko akiri ku butegetsi. Bashir yavutse mu 1944.

7. Idriss Déby – Tchad (27)

-5461.jpg

Idriss Deby yafashe ubutegetsi muri Tchad mu 1990 ahiritse ubutegetsi bwa Perezida Hissène Habré. Mu myaka ya nyuma ya Habre ku butegetsi, Deby yahungiye muri Libye atangiza igisirikare.

Icyo gisirikare cya Deby cyaje kubona inkunga ya Libye na Soudan agaba igitero muri Tchad kugeza aho afatiye umurwa mukuru, N’Djamena, nta nkomyi! Deby yavutse mu 1952.

8. Isaias Afwerki – Erythrée (24)

-5462.jpg

Erythrée yabonye ubwigenge bwayo kuva kuri Ethiopie mu 1993, Isaias Afwerki ahita aba Perezida w’igihugu kugeza ubu.

Ishyaka rya Afwerki, Front populaire pour la démocratie et la justice (PFDJ) niryo ryonyine ryemewe gukora politike muri icyo gihugu gitegekeshwa igitugu kigahora kinahanganye n’umuturanyi wacyo, Ethiopie. Isais Afewerk Tiginya yavutse mu 1946.

9. Yahya Jammeh – Gambie (23)

-5463.jpg

Yahya Jammeh yemeye kurekura kungufu za Demokarasi yabaye Perezida w’igihugu cya Gambie. Jammeh yafashe ubutegetsi mu 1994, afite imyaka 31 y’amavuko.

Mu ntangiriro z’ukwezi gushize muri Gambie habaye Amatora ya Perezida wa Repubulika, Jammeh atsindwa na Adama Barow. Jammeh yabanje kwemera yuko yatsinzwe ariko nyuma aza kuvuga yuko amatora agomba gusubirwamo, yanga kuva ku butegetsi kandi manda ye yararangiye tariki 18 z’uku kwezi. ubu ari mu buhungiro.

Barow yagombaga kurahira tariki 19 z’uku kwezi ariko iyo tariki iza kugera ari mu buhungiro, apfa kurahirira muri Sénégal ya muhaye ubuhungiro! Yahya Niwe muto muri aba baperezida bose kuko yavutse mu 1965. Adama Barow ubu yagarutse mu gihugu niwe uri kubutegetsi.

10. Denis Sassou Nguesso -Congo Brazaville (17)

-5464.jpg

Perezida Dennis Sassou Nguesso afite amateka y’imboneka rimwe mu mitegekere y’igihugu kuko yabaye Perezida wa Congo Brazaville mu bihembwe bidakurikirana.

Mwa mbere NGUESSO yabaye Perezida mu 1979, kugeza mu 1992.

Mu 1996 muri Congo hadutse imirwano, ingabo za NGUESSO zishobora guhirika ubutegetsi bwa Prezida Pascar Lissouba, NGUESSO usubirana umwanya wa Perezida wa Repubulika mu 1997 kugeza ubu! NGUESSO yashoboye guhinduza Itegeko nshinga, manda ebyiri ntarengwa ku mwanya w’umukuru w’igihugu zikurwaho! NGUESSO yavutse mu 1943.

Casmiry Kayumba

2017-01-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame aragaragaza ubushake buganisha ku mahoro mu Karere uruhare rwa Tshilombo nirwo rubura

Perezida Kagame aragaragaza ubushake buganisha ku mahoro mu Karere uruhare rwa Tshilombo nirwo rubura

RUSHYASHYA 02 Nov 2025
Intumwa ya Perezida Kagame Gen ( Rtd) James Kabarebe Yakiriwe na Dr Samoei Ruto

Intumwa ya Perezida Kagame Gen ( Rtd) James Kabarebe Yakiriwe na Dr Samoei Ruto

Ubwanditsi 17 Jul 2025
Trump aremeza ko Iran ari yo yarashe misile indege yo muri Ukraine

Trump aremeza ko Iran ari yo yarashe misile indege yo muri Ukraine

Ubwanditsi 10 Jan 2020
U Burusiya bwemeje ko bwagerageje misile nshya idashobora guhagarikwa

U Burusiya bwemeje ko bwagerageje misile nshya idashobora guhagarikwa

Ubwanditsi 15 Mar 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Sacyega
    January 14, 20195:08 pm -

    Afrika iracyari kure , umuntu ayobora 35 ans??? Ni akumiro.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda n’u Butaliyani mu bufatanye bw’ingabo zirwanira mu kirere
ITOHOZA

U Rwanda n’u Butaliyani mu bufatanye bw’ingabo zirwanira mu kirere

Ubwanditsi 24 Jun 2018
Uwahoze ari umutoza wa Rayon Raoul Shungu arasaba abanyarwanda gufana Congo
IMIKINO

Uwahoze ari umutoza wa Rayon Raoul Shungu arasaba abanyarwanda gufana Congo

Ubwanditsi 03 Feb 2016
Polisi y’u Rwanda yaburijemo ubujura bw’ikoranabuhanga bw’amadolari ibihumbi 700
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yaburijemo ubujura bw’ikoranabuhanga bw’amadolari ibihumbi 700

Ubwanditsi 23 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru