Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Musabyimana Jean Claude yakanguriye abaturage kuba ijisho rya bagenzi babo kugirango bakumire ibyaha bityo barusheho kugira uruhare mu gusigasira umutekano w’aho batuye.
Ubu butumwa yabutangiye mu gikorwa cyo gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa umudugudu w’icyitegererezo mudugudu wa Nyundo, akagari ka Rutenderi, umurenge wa Nyundo ho mu karere ka Gakenke, ku italiki ya 24 Mutarama 2017.
Icyo gikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi w’akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias, abayobozi b’inzego zishinzwe umutekano zikorera mu karere ka Gakenke ndetse n’abandi bafatanyabikorwa b’akarere hamwe n’abaturage bagera ku 1500 batuye hafi yaho bari baje muri uwo muhango
Musabyimana yabwiye abitabiriye iki gikorwa ati: “Umutekano ureba buri muturarwanda wese, ni yo mpamvu buri wese akwiye kuba ijisho rya mugenzi we kugirango akumire kandi arwanye ikintu gishobora guteza umutekano muke.”
Yakanguriye abaturage kwirinda amakimbirane no kuyakemura mu bwumvikane mu gihe abayeho, kandi abagira inama yo kujya begera inzego zibishinzwe, zaba izo bitoreye ndetse n’iz’umutekano kugirango zibagire inama cyangwa zibakiranure n’abo bafitanye ikibazo aho kwihanira, bamwe bafata nka bumwe mu buryo bwo kubikemura.
Yababwiye kandi gukaza amarondo no kujya batanga amakuru ku gihe yatuma hakumirwa ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko kandi yatuma hafatwa abagikoze cyangwa abategura kugikora.
Ku birebana n’ibiyobyabwenge bikunze kuba inkomoko y’ibyaha byinshi muri aka karere ndetse no mu Ntara yose muri rusange, umuyobozi w’iyi Ntara yabwiye abo baturage, ko ibiyobyabwenge birimo Kanyanga , inzoga biyengera zitemewe ndetse n’urumogi biri ku isonga mu bitera ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no gusambanya abana biboneka kurusha ibindi muri kariya karere.
Aha yagize ati,” Nta munywi w’ibiyobyabwenge ushobora gutera imbere, kuko ibyakabaye bimuteza imbere n’umuryango we nko kwitabira umurimo, aba arimo kunywa ibyo biyobyabwenge ari nako ata umwanya n’amafaranga abigura.”
Yagize kandi ati,”Izindi ngaruka zabyo ni uko ubifatiwemo afungwa, ibi bikaba bijyana rimwe na rimwe n’amafaranga acibwa , kandi ibyafashwe bikaba byangizwa,bityo amafaranga aba yabiguze akaba apfuye ubusa.”
Guverineri Musabyimana
Guverineri Musabyimana yarangije agira inama abaturage yo kunywa no gucuruza ibintu byemewe n’amategeko kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bwabo kandi bakirinda gukora ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko no kugira uruhare mu kukirwanya no kugikumira, batanga amakuru ku gihe ku wagikoze cyangwa uteganya kugikora kugira ngo bafatwe bashyikirizwe ubutabera.
RNP