Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyagatare ku wa 24 uku kwezi yagiranye inama n’abagize Komite zo kubungabunga umutekano basaga 200 bo mu murenge wa Nyagatare; ibakangurira gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha, ndetse ibaha ubumenyi ku buryo babikora.
Bahuguriwe mu kagari ka Barija n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Inspector of Police (IP) Jean Claude Kaburabuza.
IP Kaburabuza yababwiye ko kumenya amakuru , kuyasesengura, no kuyahanahana n’izindi nzego zibishinzwe ku gihe ari ingenzi mu kurwanya no gukumira ibyaha.
Yagize ati,”Iyo mikorere n’imikoranire ituma abakoze ibyaha ndetse n’abafite imigambi yo kubikora bafatwa vuba.”
Yabasabye kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga zitemewe mu Rwanda zirimo Kanyanga n’izo mu masashe nka Chief Warage, Blue Sky, Kitoko, Host Warage na Suzi, bashyira imbaraga mu gukumira iyinjizwa ryabyo mu gihugu.
IP Kaburabuza yakomeje ababwira ati,” Hari abibwira ko uwanyoye ibiyobyabwenge yibagirwa ibibazo bimwugarije. Murasabwa guhindura iyo myumvire musobanurira abo muturanye ko kubinywa bigira ingaruka mbi ku buzima, kandi ko bitera ababinywa gukora ibyaha bitandukanye.”
Yabasabye kujya kandi babasobanurira ko ibiyobyabwenge bihombya ababyishoramo kubera ko iyo bifashwe birangizwa; bityo amafaranga yabishowemo akaba apfuye ubusa nyamara yakabaye ashorwa mu bindi byemewe n’amategeko bibyara inyungu.
Ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere yabwiye kandi abagize izi Komite kujya bakangurira abo baturanye kwitabira umugoroba w’ababyeyi babasobanurira ko ari urubuga rwiza rwo kugaragarizamo ibibazo no kubicyemura mu buryo burambye .
Mu butumwa yabagejejeho, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagatare, Celestin Munyangabo yabasabye kurangwa n’ubunyangamugayo, birinda icyo ari cyo cyose kinyuranije n’amategeko.
Yagize ati,”Nk’abantu bashinzwe gukangurira abandi kwirinda ibyaha, murasabwa kuba indacyemwa kuko umwigisha mwiza agomba gutanga urugero rwiza.”
Munyangabo yabibukije akamaro ko gukora neza amarondo no gutanga amakuru ku gihe; aha akaba yarababwiye ko bituma ibyaha biburizwamo no gufata ababikoze.
RNP