Donald Trump yahuye n’inzego z’ubutasi z’Amerika hagati ya tariki 25-27 Mutarama 2017 hanyuma bamusaba ko yihutira guhindura telephone ngendanwa akoresha kubera ko iyo asanganwe ya Samusung Galaxy S3 akiyikoresha. Trump nubwo yanze kuva kwizima akavuga ko atareka Samsung ye kubera ko ayikunda cyane, yabwiwe ko bitashoboka ko akomeza kuyikoresha mu mabanga y’igihugu mugihe abantu bumviriza abantu kuri za telephone ku isi bakomeje kuvumbura uburyo buhanitse mu kubikora hanyuma uwo bumviriza ntazapfe arabutswe.
Nkuko byemezwa n’ikinyamakuru New York Times cyakuye aya makuru munzego ziperereza z’Amerika, ngo tariki ya 25 Mutarama 2017 urwego rw’iperereza rwa NSA rwatunguwe no kubona Trump arimo kohereza Tweet, barebye basanga ayohereje akoresheje telephone idafite uburyo bwo kuyirinda abashobora kumwumviriza cg kumwiba amabanga binjiye muri iyi telephone ye.
Donald Trump na telefone ye Samusung Galaxy S3
Icyakozwe rero ni uko NSA yihutiye kubimenyesha perezida Trump n’abajyanama be, ariko perezida abaca amazi ababwira ko adafite gahunda yo kureka telephone mobile ye yamuhenze kandi akunda cyane. Ibi rero byahise birakaza abashinzwe ubutasi muri NSA ngo kubera ko amabanga y’igihugu ashobora gusohoka muburyo bworoshye bityo umutekano w’Amerika ukaba ushobora kubangamirwa.
Umwe mubashakashatsi mukoranabuhanga witwa Figaro Frederic Mouffle ukora mu kigo kizobereye iby’umutekano mwikoranabuhanga rya mudasobwa, yavuze ko iyi telephone Trump akoresha yakozwe mu 2012, ko idafite uburyo bwo kuba yarindwa abantu bo hanze bashobora kuyibamo amabanga, ngo keretse ari telephone yakozwe nyuma y’umwaka wa 2015 niyo yashirwamo ubu buryo bwo kurinda abayinjiramo bakiba amabanga ye cg se kuyumviriza.
Uyu mushakashatsi rero yavuze ko bisaba ko Trump akoresha indi telephone igezweho kandi ishyirwamo ubu buryo bwo kuyirinda umuntu wagerageza kuyinjiramo ngo yibemo amabanga, kugira ngo bikunde agomba gushyiramo card y’ubwoko bwa SD ituma nyiritelephone ahita abona abantu bashaka kumwiba amabanga ye.
Iyi myitwarire ya Trump rero ntiyigeze ishimisha abashinzwe umutekano we, dore ko yabwiwe ko telephone ye igomba kurindwa nuru rwego hanyuma kandi igomba kugenzurwa na National Security Agency (NSA) igihe cyose.
Ibi rero bikaba byibutsa ikibazo cyabaye kuri Hillary Clinton ubwo yibwaga ababanga kuri za emails ze dore ko nawe ngo ashobora kuba yarazibwe biturutse kuri telephone ye ngendanwa, kandi yaragombaga gukoresha iyo yahawe n’akazi ziba zikingiwe kwinjiramo.
Ikindi ngo ni uko perezida Trump hari abashatse kwinjira muri telephone ye bazwi cyane mukwiba amabanga biyita Anonymous, kandi banabigerageje mugihe yiyamamazaga ubwo bashakaga kujjya bahindura Tweeter ze.
Hakizimana Themistocle