• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Angola : Abanyarwanda bajyanyweyo bunyago gukora muruganda rw’Umunyarwanda Kayitare Jean Bosco baratabaza

Angola : Abanyarwanda bajyanyweyo bunyago gukora muruganda rw’Umunyarwanda Kayitare Jean Bosco baratabaza

Ubwanditsi 21 Feb 2017 ITOHOZA

Umucuruzi Kayitare Jean Bosco ukorera ibikorwa by’ubucuruzi muri Angola araregwa Ubwambuzi no guhohotera abakozi b’abanyarwanda yajyanye muri Angola bunyago.

Kayitare ni nyiri uruganda MANIMEX-Angola abakozi akoresha mu ruganda abakura mu Rwanda nk’abacakara bagerayo akabatera ubwoba, akabambura Passport baziyeho z’inyarwanda akabaha ibyangombwa by’ubuhunzi nabyo by’ibihimbano.

-5745.jpg

Jean Bosco Kayitare n’Umugore we

Kubera ko abo banyarwanda akura cyane cyane mu mujyi wa Kigali n’ahandi mu ntara aba yabijeje ibitangaza ko bagiye gukira yabagezayo akabakoresha uburetwa, Igihe kirekire bakora amasaha y’ikirenga badahembwa kandi ntabashe kubishyurira ibibatunga, ahubwo akabatera ubwoba arinako uteye hejuru amufungisha, bagatinya kubera ko ntabyangombwa byo mu rwanda baba bagifite, ahubwo abaha ibyemezo by’impunzi aba yabasabiye mu buyobozi atanze ruswa, uteye hejuru yohereza Police na Convocation ikamutambikana hafi kumwohereza mu Rwanda kungufu.

Bamwe muri abo bakozi bagera kuri 40, hari abahisemo kuvuga akarengane kabo bandikira Ambasade y’u Rwanda muri Angola ariko ntibabona igisubizo, abo ni Masabarakiza Abed, wishyuza ibihumbi 36 USD, uyu akaba amaze imyaka 12, muri Angola muri ubwo buretwa, Rukundo Jean Damascene wishyuza ibihumbi 22,5 USD akaba amaze imyaka 7 na Kibibi Prosper wishyuza ibihumbi 20 USD, akaba amaze imyaka 5, abandi bajyanywe bunyago bahisemo kujya kwihisha muzindi ntara no gushakisha yo ikibatunga kuko ntabyangombwa bagira byabagarura mu Rwanda, babaho nk’impunzi.

-5746.jpg

Ibaruwa bandikiye Ambasade y’u Rwanda muri Angola babura igisubizo

Nguko uko bamwe muri aba bakozi bandikiye ikinyamakuru Rushyashya batabaza, banasaba gukorerwa ubuvugizi kuri Guverinoma y’u Rwanda, bati:

Bwana muyobozi wa Rushyashya tubandikiye tubasaba ubuvugizi kuko twagerageje kumenyekanisha akababaro kacu duterwa n’umugabo witwa Kayitare Jean Bosco ukorera inaha muri Angola twagerageje kwandikira Ambassade yacu inaha Angola tubamenyesha akarengane twahuye nako ariko ntitwabasha kubona igisubizo.

-5744.jpg

Ibyangombwa bya Jean Bosco Kayitare akoresha muri Angola

Twitabaje , abatwunganira munkiko ariko kuberako inkiko z’Angola zitaratangira gukora, zizatangira mukwezi kwa Gatatu bisabako tuba dutegereje.

Kubera icyo kibazo dukomeje gihigwa no gukorerwa ihohoterwa kubera ko Kayitare Jean Bosco byamwanze munda ashakisha aba police aha Ruswa, taliki 11/02/2017 baza mungo zacu aho dutuye hari nka 3h00´, zijoro baraduhambira batujyana kuri police yapanzeko baherako batwuriza indege kungufu itugeza mu Rwanda nkabandi banyabyaha bose.

Twamenye ko yari yaguze n’amatike yindege ariko tugezeyo tubasobanurira uko biteye ubwo aba avocat bacu barabasobanurira kuko icyokibazo kiri mu rukiko barangije baraturekura.

Kubera ko Police y’Angola mugace dutuyemo yaguzwe na Kayitare, kugeza ubu ntawukirara hamwe kuberako dushobora kugirirwa nabi, kugirango haburizwemo uburenganzira bwacu dusaba cyane ko ntamutekano dufite.

Turacyashakisha Kayitere Jean Bosco kuri telefone akoresha muri Angola 923422469 kugirango tumubaze iby’iki kibazo ariko ntarabasha kuboneka kumurongo we wa telefone, kimwe niza baramu be na murumuna we akoresha muri urwo ruganda ntibitaba telefone zo mu rwanda.

Turacyabitohoza..

Cyiza D.

2017-02-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RNC Ya Kayumba Nyamwasa Ifatanyije Na JMV Ndagijimana Na Joseph Matata Bari Gutegura  Imihango Yo Guterekera No Gukeza Lt Gen Sylvestre Mudacumura

RNC Ya Kayumba Nyamwasa Ifatanyije Na JMV Ndagijimana Na Joseph Matata Bari Gutegura Imihango Yo Guterekera No Gukeza Lt Gen Sylvestre Mudacumura

Ubwanditsi 13 Nov 2019
Nord-Kivu : Abarwanyi 20 ba M23 bamaze kwicirwa mu bitero n’Ingabo za FARDC

Nord-Kivu : Abarwanyi 20 ba M23 bamaze kwicirwa mu bitero n’Ingabo za FARDC

Ubwanditsi 02 Mar 2017
Impamvu Genocide mu Rwanda itari kuba u Bufaransa butabigizemo uruhare

Impamvu Genocide mu Rwanda itari kuba u Bufaransa butabigizemo uruhare

Ubwanditsi 07 Nov 2017
“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda – twisekere !!!!

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda – twisekere !!!!

Ubwanditsi 14 Feb 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ntabwo Perezida Nkurunziza azongera gukandagiza ikirenge mu kibuga cy’umupira w’amaguru
Mu Mahanga

Ntabwo Perezida Nkurunziza azongera gukandagiza ikirenge mu kibuga cy’umupira w’amaguru

Ubwanditsi 22 Jun 2018
Abapolisi 125 basoje myitozo yo gukumira no kurwanya iterabwoba
Mu Rwanda

Abapolisi 125 basoje myitozo yo gukumira no kurwanya iterabwoba

Ubwanditsi 26 Feb 2018
Kayumba wananiye Kagame ntiyashobokana na Nkurunziza
ITOHOZA

Kayumba wananiye Kagame ntiyashobokana na Nkurunziza

Ubwanditsi 27 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru