Ikinyamakuru gikorera mu buhungiro cyashyize ahagaragara inyandiko ivuga ko Jenerali Kayumba Nyamwasa yongeye kugaragaza ko yicuza urupfu rwa Habyalimana.
Mu kindi kiganiro yigeze kugirana na Jean Paul w’iyi Radiyo Itahuka Kayumba yagize ati “ None se Habyalimana bamukuriyeho iki (bamwiciye iki)”. Aha byanteye kwibaza byinshi ku mpamvu uyu musirikare wari ukomeye mu nkotanyi agaruka kenshi kuri Habyalimana. Sinzi niba bari inshuti cyangwa bari baziranye, uretse ko itohoza tumaze gukora rihamya ko bari basangiye ubwoko kuko se wa Nyamwasa yajyanywe muri Uganda no gucuruka gasegereti mugihe abandi bahungaga ubwicanyi bwa Parmehutu.
Sinzi niba Kayumba yari aziranye na Habyalimana, niba barahuraga cyangwa yaramwikundiraga bisanzwe. Icyo tuzicyo ni uko Habyarimana yayoboye ingoma y’abicanyi bateguraga irimbura batutsi, igeragezwa rya jenoside ryatangiriye mu Bigogwe, Kibirira , Bugesera n’ahandi…risorezwa mugihugu hose, abatutsi basaga miliyoni barishwe bazira ubusa.
Ese ni iki kiza Kayumba yabonye kuri Habyarimana ni ubutegetsi bwe bwari bwiza ? ni Jenoside se yamushimishije ni iki ? ikibabaje ni uko intambara yo kubohora igihugu yamaze imyaka 4 Kayumba yari ayirimo, ariko ntasomo yamusigiye, imivu y’amaraso n’intumbi z’abantu ingabo za RPF, zarwaniyeho zibohora abantu, ibi byose Kayumba abirengaho ashimagiza ubutegetsi bwa Habyarimana ari nayo mpamvu ntagushidikanya Kayumba nta narimwe yigeze akunda iki gihugu, ahubwo yarwaniraga inyungu ze bwite.
Nguko uko yatangiye kubazwa inshingano ze afata inzira ikajya kwifatanya n’abasize bahekuye u Rwanda, ari nawo muvumo umubungamo akaba agiye kugwa kugasi.
Ingoma ya Habyarimana
Birumvikana ko kimwe n’abandi nkawe baba bafite inyota y’ubutegetsi bakwiye kuzirikana imvugo bakoresha n’amateka y’iki gihugu, batitwaje ko banga Perezida Kagame, nk’aho abahunze bose baba bafite uburenganzira bwo kugoreka amateka no kuvuga ibyo bishakiye nka Kayumba. Gusa biratangaje kubona uyu munsi Kayumba abona neza ko yibeshye umunsi afata intwaro akarwanya Habyarimana.
Habyarimana yari afite intumbero yo kumara abanyarwanda yari amaze kubiba inzangano z’amoko mu banyarwanda, ihezwa mu mashuri, mukazi ka Leta, ihezwa mu gisilikare n’ahandi henshi… Abaturage baririmbaga muri za mitingi ko navaho impundu zizavuga. Abandi baririmba ishyaka rimwe MRND « umugambi n’umwe banyarwanda « aba uyu munsi barimo kuzerera isi kubera amaraso y’inzira karengane ababungamo.
Kayumba ngo yemeza ko muri za mirongo inani u Rwanda rwari mu bihugu bikataje mu majyambere muri Afrika. Ngo ubu ruba rugeze he? Ese 1994 byari ngombwa kwica Abanyarwanda batagira ingano ngo tubone iryo terambere.
Ngo Habyalimana yemeraga Demokrasi. Ku buryo Kayumba yiyemerera ko twasubiye inyuma cyane ugereranije n’aho twari tugeze. Kayumba aricuza urubyiruko rwarwanye intambara itaragize icyo igeraho. “ Abapfuye bazize iki?” aha Kayumba ari beshya kuko igihugu cyarabohowe, abantu bamaze kwiyubaka , igihugu kiri mu iterambere, aho amahanga yose asigaye aza kwigira imiyoboreremyiza ku Rwanda. Ariko kuko adaheruka mu Rwanda ibi ntabyo azi.
Kayumba uretse kwijijisha kubera amaco y’inda azi neza aho iki gihugu cyari kigeze mu icuraburindi, imyigarangambyo y’urudaca yari mu mujyi wa kigali yamaganaga Habyarimana azabaze Rukokoma, PL,PSD,PDI, PDC,UDPL, inkundura yo kwamagana ubutegetsi bubi 92-93, aho Habyarimana yarimo kwica abanyapolitiki batavugaga rumwe nawe Gapyisi, David murumuna wa Mugenzi Justin, Gatabazi Felicien n’abandi barigiswaga buri munsi.
Kayumba Nyamwasa na Perezida Habyarimana
Kayumba ngo Habyalimana ntiyangaga impunzi, hanyuma se ninde wavuze ko u Rwanda ari nk’ikirahure cyuzuye amazi ko impunzi zitabona aho zijya. Muri icyo kiganiro na Jean Paul, umuteruzi w’ibibindi wa Kayumba, siwe wabajije icyo Habyalimana yazize. Kayumba we ubwe ni we wibajije icyo kibazo ariko ntiyagisubiza. Azabaze col. Bagosora n’Abafaransa bari bamurinze, wenda Col. Bagosora wacuze uwo mugambi ubwo Habyarimana yari amaze gushyira umukono kumasezerano y’Arusha kandi Abashiru batarifuzaga gusangira ubutegetsi n’Inkotanyi, Kayumba yabona igisubizo.
Ubwenge bwa Kayumba bwagiye mu ndanini kuburyo asigaye yibagirwa amateka y’abanyarwanda, akayagoreka nkana abeshya abo abeshya kugirango aramuke, n’uwaba ari injiji butwi yabona ko Habyalimana yari umugome ukomeye utarakundaga igihugu n’abanyarwanda.
Burasa Jean Gualbert