• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»RNC, irasaza imigeri muri Uganda n’ubwo hari amasezerano ya Luanda

RNC, irasaza imigeri muri Uganda n’ubwo hari amasezerano ya Luanda

Ubwanditsi 21 Jan 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Ku wa 31 Ukuboza umwaka ushize Perezida Museveni yagejeje ijambo ry’umwaka mushyashya ku baturage ba Uganda abizeza ko azakora ibishoboka byose mu rwego rwo gukemura amakimbirane ari hagati ya Uganda n’URwanda.

Mu byukuri, habayeho ingamba zo kubaka icyizere harimo no gufungura inzirakarengane zarimo kuborera mu buroko budakurikije amategeko bwo muri Uganda. Ariko kandi, uko bigaragara, iyo hatewe intambwe imwe mu cyerecyezo cyiza, bongera gutera izindi ntambwe ibyiri ziganisha ibintu irudubi, bityo bigatiza umurindi ubwumvikane bucye busanzwe.

Amakuru yizewe avuga ko kuwa 17 Mutarama 2020, itsinda ry’abayoboke ba RNC ryari rigizwe na Bonabana Prossy, Sula Nuwamanya na Gideon Rukundo Rugari bakaba bahuriye mu nama ahitwa Katanabirwa ho mu Karere ka  Kyenkwanzi, mu bikorwa byabo byo gushakira abayoboke RNC, ikaba ikomeje ari nta nkomyi, kandi akaba ari nta n’icyizere ko bizahagarara mu bihe biri imbere.

Bonabana na Nuwamanya nibo bany’iri  (ONG) witwa The Self Worth Initiative

Gideon Rugari n’umurwanashyaka wa RNC ishami rya Uganda, mu gihe Bonabana na Nuwamanya bashyizeho umuryango wa baringa utegamiye kuri leta (ONG) witwa The Self Worth Initiative, akaba ariwo wifashishwa mu korohereza ibikorwa bya RNC mu buryo bw’ibanga.

Kur’iyi taliki kandi iyi nama yari igamije gushakira RNC  abayoboke, yitabiriwe n’abanyamuryango ba RNC bagera kuri 60, bari baturutse mu Turere twa Kiboga na Kyankwanzi muri Uganda.

Izi nkoramutima za RNC nkuko amakuru atugeraho abigaragaza, ngo zanatanze amakarita mashyashya agaragaza ubunyamuryango bwa RNC.

Nka gasopo, aba bayoboke bashyashya bihanijwe kutazigera bahirahira ngo bahingutse ijambo RNC, nkuko amakuru atugeraho abivuga.

Mu rwego rwo kujijisha, abo barwanashyaka babwiwe ko umuryango utegamiye kuri Leta The Self Worth uzajya abaha imbuto n’ibindi bikoresho bijyanye n’ubuhinzi bworozi, bikitwa ko ari mu rwego rwo kuborohereza mu kongera umusaruro kandi bari mubikorwa by’ubukangurambaga bwa RNC. Umugambi nyamukuru w’ibibikorwa bya RNC mu mirima y’ibigori n’ibishyimbo  ni ukongera umusaruro bityo bikazajya bigemurirwa abarwanyi babo muri Kongo Kinshasa,  babwiwe ko nyuma yibyabaye, uyu mutwe w’iterabwoba ushaka kwisuganya, nyuma yaho abarwanyi bawo bashiriye ku icumu mu mashyamba ya Kongo Kinshasa, aho ingabo za DRC zabatsembeye umwaka ushize, aho amagana yasize ubuzima, naho abari bafashwe mpiri bakazanwa mu Rwanda, aho barimo gukirikirwanwa n’ubutabera, kubera ibyaha binyuranye bifitanye isano n’iterabwoba no kuba abanyamuryango b’umutwe w’itwaje intwaro.

Kuva icyo gihe, RNC yacitsemo ibice, n’ubuyobozi bwayo bukuru burimo kurangwa n’umwiryane, kuva Benjamin Rutabana yaburirwa irengero muri Uganda, bikaba bizwi ko iri bura rya Benjamin Rutabana ryategetswe na Kayumba Nyamwasa rinashyirwa mu bikorwa na muramu we Frank Ntwali, nawe uri ku isonga mu buyobozi bwa RNC, unakunze kuyihagararira munama zitandukanye zijya zibera Uganda aho akunda kuba ari.

Inama ya RNC yakozwe mu ibanga ikitirirwa ko ari iya The Self Worth Initiative ni uburyo bwo gusaza imigeri bw’umutwe wasenyutse, ariko bamwe mubayobozi ba Uganda nka Brig.Abel Kandiho na Dr Philimon Mateke bakaba bariyemje kuzawuzanzamura.

Iyo nama ikaba yaribanze kuburira abanyamuryango bayo ko bazajya bakoresha iteka The Self Worth Initiative nk’uburyo bwo gusisibiranya ibimenyetso URwanda rushobora kwifashisha rurega Uganda, mugihe habayeho amasezerano ya Luanda, asaba Uganda kurecyeraho gutera inkunga ingabo zigamije guhungabanya  umutekano mu gihugu cy’abaturanyi.

2020-01-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu Burundi, muri ba basirikari 500 bavanywe muri Kongo mu mpera z’umwaka ushize hasigaye ngerere

Mu Burundi, muri ba basirikari 500 bavanywe muri Kongo mu mpera z’umwaka ushize hasigaye ngerere

Ubwanditsi 22 Jan 2024
Maj.Gatarayiha na The Rwandan ni nde uvugisha ukuri ?

Maj.Gatarayiha na The Rwandan ni nde uvugisha ukuri ?

Ubwanditsi 05 May 2018
Mu ruzinduko rw’Akazi: Perezida wa Pologne, Andrzej Duda n’umugore we, Agata Kornhauser-Duda bageze mu Rwanda

Mu ruzinduko rw’Akazi: Perezida wa Pologne, Andrzej Duda n’umugore we, Agata Kornhauser-Duda bageze mu Rwanda

Ubwanditsi 06 Feb 2024
Uko Angelo Izama yashimangiye ibisanzwe bizwi ku mugambi udacogora wa Museveni wo kwigarurira u Rwanda

Uko Angelo Izama yashimangiye ibisanzwe bizwi ku mugambi udacogora wa Museveni wo kwigarurira u Rwanda

Ubwanditsi 10 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Leta ya Uganda nyirabayazana y’umutekano muke mu karere u Rwanda ruherereyemo
INKURU NYAMUKURU

Leta ya Uganda nyirabayazana y’umutekano muke mu karere u Rwanda ruherereyemo

Ubwanditsi 03 Dec 2018
Ikamyo yafatiwemo ibiro 400 by’urumogi muri Rubavu
Mu Mahanga

Ikamyo yafatiwemo ibiro 400 by’urumogi muri Rubavu

Ubwanditsi 09 Jun 2016
Umugabo wa Celine Dion yapfuye
IMIKINO

Umugabo wa Celine Dion yapfuye

Ubwanditsi 15 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru