• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abarwanyi ba M23 baherutse guhungira mu Rwanda bimuriwe i Karongi

Abarwanyi ba M23 baherutse guhungira mu Rwanda bimuriwe i Karongi

Ubwanditsi 02 Feb 2017 Mu Mahanga

Abarwanyi 32 b’umutwe urwanya Leta ya Congo wa M23 baherutse guhungira ku butaka bw’u Rwanda mu Karere ka Rubavu bimuriwe ahitwa Gisovu mu Karere ka Karongi.

Bageze mu Rwanda kuwa 29 Mutarama 2017 baciye ku mupaka w’u Rwanda na Congo mu Murenge wa Bugeshi, aho bahunze imirwano yari ibashyamiranije n’ingabo za Congo (FARDC). Aba barwanyi bahunze ari 35 ariko abimuwe ni 32 kuko abandi batatu baje bakomeretse bakaba bari gukurikiranwa n’abaganga.

Umuryango utabara imbabare Croix Rouge ni wo washyikirijwe aba barwanyi ndetse ukaba ari na wo ugiye kubitaho ubaha imfashanyo zirimo ibiribwa ndetse n’imyambaro.

Umuyobozi wa Croix Rouge mu Karere ka Rubavu, Dr Dushime Dryckx, avuga ko mu mategeko mpuzamahanga abarwanyi bamanitse amaboko baba bagomba kwitabwaho na Croix Rouge kugeza igihe bazatahira mu bihugu byabo cyangwa bakaba bashobora guhabwa ubwenegihugu.

Yemeza ko kuba aba barwanyi bakuwe hafi y’umupaka wa Congo biri mu mategeko mpuzamahanga kuko ngo nta mpunzi yemerewe gutuzwa hafi y’igihugu yahunze.

Lt Col Cassius James uyobora ingabo mu gace ka Bugeshi, ari naho aba barwanyi bahungiye, ubwo yabashyikirizaga umuryango wa Croix Rouge yabijeje ko aho bajyanywe bagiye kwitabwaho, ko na ho nta kibazo bazahagirira.

Aba barwanyi ba M23 bakaba bari barasubiye muri uyu mutwe baturutse mu gihugu cya Uganda, aho bari bahungiye mu mwaka wa 2013 bamaze gukubitwa inshuro n’ingabo za Kongo, FARDC.

-5599.jpg

-5600.jpg

-5601.jpg

2017-02-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gusara ni ugushishikara koko. Thomas Nahimana n’abasazi be ngo barose bafashe ubutegetsi mu Rwanda!

Gusara ni ugushishikara koko. Thomas Nahimana n’abasazi be ngo barose bafashe ubutegetsi mu Rwanda!

Ubwanditsi 19 Aug 2024
Perezida Museveni yakoze impinduka mu gisirikare

Perezida Museveni yakoze impinduka mu gisirikare

Ubwanditsi 04 Dec 2019
Perezida Kagame yanenze abumvikanisha nabi gahunda yo guca caguwa mu gihugu

Perezida Kagame yanenze abumvikanisha nabi gahunda yo guca caguwa mu gihugu

Ubwanditsi 01 Jun 2016
Abajenosideri bo muri FDLR bari mu basahuye bakanatwika ibikoresho bya MONUSCO i Goma muri Kongo

Abajenosideri bo muri FDLR bari mu basahuye bakanatwika ibikoresho bya MONUSCO i Goma muri Kongo

Ubwanditsi 26 Jul 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Sendanyoye John wari Umuyobozi w’ikinyamakuru Ubumwe  yashyinguwe
Mu Rwanda

Sendanyoye John wari Umuyobozi w’ikinyamakuru Ubumwe yashyinguwe

Ubwanditsi 28 Aug 2017
Uganda: Umupasiteri ari gutanga uburozi yita umuti uvura indwara zirimo Sida
HIRYA NO HINO

Uganda: Umupasiteri ari gutanga uburozi yita umuti uvura indwara zirimo Sida

Ubwanditsi 19 May 2019
Umukozi wa Banki ya Kigali wari wabuze ngo yari yagiye gusura inkumi bakundana
Mu Mahanga

Umukozi wa Banki ya Kigali wari wabuze ngo yari yagiye gusura inkumi bakundana

Ubwanditsi 09 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru