Abarwanyi 32 b’umutwe urwanya Leta ya Congo wa M23 baherutse guhungira ku butaka bw’u Rwanda mu Karere ka Rubavu bimuriwe ahitwa Gisovu mu Karere ka Karongi.
Bageze mu Rwanda kuwa 29 Mutarama 2017 baciye ku mupaka w’u Rwanda na Congo mu Murenge wa Bugeshi, aho bahunze imirwano yari ibashyamiranije n’ingabo za Congo (FARDC). Aba barwanyi bahunze ari 35 ariko abimuwe ni 32 kuko abandi batatu baje bakomeretse bakaba bari gukurikiranwa n’abaganga.
Umuryango utabara imbabare Croix Rouge ni wo washyikirijwe aba barwanyi ndetse ukaba ari na wo ugiye kubitaho ubaha imfashanyo zirimo ibiribwa ndetse n’imyambaro.
Umuyobozi wa Croix Rouge mu Karere ka Rubavu, Dr Dushime Dryckx, avuga ko mu mategeko mpuzamahanga abarwanyi bamanitse amaboko baba bagomba kwitabwaho na Croix Rouge kugeza igihe bazatahira mu bihugu byabo cyangwa bakaba bashobora guhabwa ubwenegihugu.
Yemeza ko kuba aba barwanyi bakuwe hafi y’umupaka wa Congo biri mu mategeko mpuzamahanga kuko ngo nta mpunzi yemerewe gutuzwa hafi y’igihugu yahunze.
Lt Col Cassius James uyobora ingabo mu gace ka Bugeshi, ari naho aba barwanyi bahungiye, ubwo yabashyikirizaga umuryango wa Croix Rouge yabijeje ko aho bajyanywe bagiye kwitabwaho, ko na ho nta kibazo bazahagirira.
Aba barwanyi ba M23 bakaba bari barasubiye muri uyu mutwe baturutse mu gihugu cya Uganda, aho bari bahungiye mu mwaka wa 2013 bamaze gukubitwa inshuro n’ingabo za Kongo, FARDC.