Kuri uyu wa Gatatu, Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi baheruka guhabwa inshingano nshya barimo Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, akaba n’umwe mu bagize guverinoma, Claire Akamanzi; Senateri Dr. Richard Sezibera; Umushinjacyaha Mukuru, Jean Bosco Mutangana na Richard Muhumuza, Umucamanza mu Rukiko Rw’Ikirenga; Prof Shyaka Anastase, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB na Dr Usta Kaitesi umwungirije.
Mu ijambo rye Perezida Kagame yabibukije ko u Rwanda rufite urugendo rurerure rwo kwiteza imbere mu buryo bwinshi n’inzego nyinshi.
Ati “Aho igihugu kiva turahazi, n’aho kijya nabyo birazwi. Ibisigaye rero ni ukuzuza izo nshingano, twihuta, twuzuza ibyo dushinzwe neza, kugira ngo tugere ku ntego bidatinze, kandi biranashoboka ko bitanavunana cyane iyo abantu bakorera hamwe.”
Yavuze ko ibyo igihugu kimaze kugeraho bigaragaza ibishoboka mu gihe kiri imbere, abasaba kwita ku gushyira mu bikorwa icyerekezo igihugu gifite haba no mu gushaka amikoro yifashishwa mu gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye mu burezi, ubuvuzi n’ibindi.
Gusa yavuze ko ibintu byose bisaba ko abaturage baba bafite umutekano, kuko iyo ubuze nta na kimwe gishoboka.
Ati “Mu byo dukora byose, tugomba guha Abanyarwanda, igihugu cyacu, umutekano, ku neza no ku ngufu, kuko bibuze n’ibindi byose ntabwo byashoboka. Ariko ngira ngo uko turi hano n’ubwo tumaze uburebure bw’igihe butandukanye mu nshingano dufitiye Abanyarwanda, ngira ngo buri wese ari hano muri iyi nteko, agomba kuba azi aho tuva, aho tujya, icyifuzo, inshingano buri wese afite uko ziremereye, ibyo byose turabyumva, ntawe utabyumva n’umwe.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari n’ikibazo cy’inshingano hari ubwo zigeraho zikibagirana abantu bakajya mu bindi, asaba ko ibitagenda neza “bikosorwa bidatinze.”
Ati “Ariko muri ibyo byose, ikibihuza ni imiyoborere, imyifatire, imikoreshereze y’imari ijya muri ibyo byose, abayobozi uko bifata… turifuza ko byadufasha kugera kuri ibyo byifuzo byose dufitiye igihugu cyacu.”
Yavuze ko igisigaye ari urugamba rwo kugira ngo buri wese ashyire mu nshingano ibyo azi kandi yumva neza, kugira ngo inyungu zigere ku gihugu cyose.
Inama y’abaminisitiri yo kuwa 9 Ukuboza 2016 niyo yemeje Mutangana nk’Umushinjacyaha Mukuru, asimbuye Richard Muhumuza wagizwe Umucamanza mu Rukiko Rw’Ikirenga, bakabanza kwemezwa na Sena.
Naho Inama y’abaminisitiri yo kuwa kuwa 3 Gashyantare yo niyo yemeje Prof Shyaka na Dr Kaitesi nk’abayobozi ba RGB, mu gihe Dr Richard Sezibera wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yatowe kuwa 1 Ukuboza nk’umusenateri uhagarariye Intara y’Amajyepfo, asimbuye Jean Dieu Mucyo witabye Imana.
Perezida Kagame
Prof. Shyaka Anastase ari kumwe na Mme we nawe ari mubayobozi barahiriye inshingano
Claire Akamanzi umuyobozi wa RDB, akaba n’umwe mu bagize guverinoma, Senateri Dr. Richard Sezibera, Richard Muhumuza, Umucamanza mu Rukiko Rw’Ikirenga n’ Umushinjacyaha Mukuru Jean Bosco Mutangana.