Komiseri ushinzwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda no kugarura ituze, Commissioner of Police (CP) Emmanuel Butera yabwiye abagize Komite zo kubungabunga umutekano bo mu karere ka Rwamagana ko gusesengura amakuru bahawe no kuyaha izindi nzego zibishinzwe ku gihe ari ingenzi mu kurwanya ibyaha.
Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abo mu murenge wa Nzige 82 ku itariki 15 z’uku Kwezi; aho yababwiye ati,”Ukumira ibyaha kuko wamenye ko hari umugambi wo kubikora. Niba ubonye amakuru yerekeye ikintu kinyuranije n’amategeko, yasesengure; hanyuma ayasangize izindi nzego zibishinzwe kugira ngo habeho gufatanya kubikumira.”
Yabasabye kurushaho gufatanya n’izindi nzego gukangurira abaturage kutishora mu biyobyabwenge by’ubwoko bwose , bababwira ingaruka zo kubinywa, kubicuruza no kubitunda.
CP Butera yakomeje ababwira ati,” Hari abibwira ko uwanyoye ibiyobyabwenge yibagirwa ibibazo bimwugarije. Mukwiriye guhindura iyo myumvire, mubwira abayifite ko kubinywa bibongerera ibindi bibazo; kandi ko bitera uwabinyoye uburwayi butandukanye burimo ubwo mu muhogo no mu myanya y’ubuhumekero; ndetse ko binamutera gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu no gusambanya abana.”
Komiseri ushinzwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda no kugarura ituze yasabye kandi abagize Komite zo kubungabunga umutekano mu karere ka Rwamagana gufatanya n’izindi nzego kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa mu ngo, n’irikorerwa abana.
Yabasabye kandi gukangurira abaturage gukora neza amarondo no kutihanira; abafitanye ibibazo bakabashishikariza kugana inzego zibishinzwe kugira ngo zibakiranure.
Yagize ati,”Mujye mubabwira ko umutekano ari inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye, bityo ko; buri wese afite inshingano zo kurwanya icyo ari cyo cyose cyawuhungabanya atanga amakuru atuma gikumirwa.”
Commissioner of Police (CP) Emmanuel Butera
CP Butera yababwiye ko amakimbirane mu miryango ari mu bituma abana bahunga iwabo; ku buryo bamwe bahitamo kuva mu ishuri, bakajya ku mihanda; aho bakorera ibikorwa birimo ubujura no kwishora mu biyobyabwenge; hanyuma abasaba guhora bakangurira abaturage kurangwa n’ubwumvikane, ituze n’amahoro hagati yabo.
Kugeza ubu akarere ka Rwamagana gafite abagize Komite zo kubungabunga umutekano 2370.
RNP