• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Gusesengura no guhanahana amakuru ku gihe ni ishingiro ryo gukumira ibyaha – CP Butera

Gusesengura no guhanahana amakuru ku gihe ni ishingiro ryo gukumira ibyaha – CP Butera

Ubwanditsi 17 Feb 2017 Mu Mahanga

Komiseri ushinzwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda no kugarura ituze, Commissioner of Police (CP) Emmanuel Butera yabwiye abagize Komite zo kubungabunga umutekano bo mu karere ka Rwamagana ko gusesengura amakuru bahawe no kuyaha izindi nzego zibishinzwe ku gihe ari ingenzi mu kurwanya ibyaha.

Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abo mu murenge wa Nzige 82 ku itariki 15 z’uku Kwezi; aho yababwiye ati,”Ukumira ibyaha kuko wamenye ko hari umugambi wo kubikora. Niba ubonye amakuru yerekeye ikintu kinyuranije n’amategeko, yasesengure; hanyuma ayasangize izindi nzego zibishinzwe kugira ngo habeho gufatanya kubikumira.”

Yabasabye kurushaho gufatanya n’izindi nzego gukangurira abaturage kutishora mu biyobyabwenge by’ubwoko bwose , bababwira ingaruka zo kubinywa, kubicuruza no kubitunda.

CP Butera yakomeje ababwira ati,” Hari abibwira ko uwanyoye ibiyobyabwenge yibagirwa ibibazo bimwugarije. Mukwiriye guhindura iyo myumvire, mubwira abayifite ko kubinywa bibongerera ibindi bibazo; kandi ko bitera uwabinyoye uburwayi butandukanye burimo ubwo mu muhogo no mu myanya y’ubuhumekero; ndetse ko binamutera gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu no gusambanya abana.”

Komiseri ushinzwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda no kugarura ituze yasabye kandi abagize Komite zo kubungabunga umutekano mu karere ka Rwamagana gufatanya n’izindi nzego kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa mu ngo, n’irikorerwa abana.

Yabasabye kandi gukangurira abaturage gukora neza amarondo no kutihanira; abafitanye ibibazo bakabashishikariza kugana inzego zibishinzwe kugira ngo zibakiranure.

Yagize ati,”Mujye mubabwira ko umutekano ari inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye, bityo ko; buri wese afite inshingano zo kurwanya icyo ari cyo cyose cyawuhungabanya atanga amakuru atuma gikumirwa.”

-5756.jpg

Commissioner of Police (CP) Emmanuel Butera

CP Butera yababwiye ko amakimbirane mu miryango ari mu bituma abana bahunga iwabo; ku buryo bamwe bahitamo kuva mu ishuri, bakajya ku mihanda; aho bakorera ibikorwa birimo ubujura no kwishora mu biyobyabwenge; hanyuma abasaba guhora bakangurira abaturage kurangwa n’ubwumvikane, ituze n’amahoro hagati yabo.

Kugeza ubu akarere ka Rwamagana gafite abagize Komite zo kubungabunga umutekano 2370.

RNP

2017-02-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abadepite b’u Burayi basuye Isange One Stop Centre

Abadepite b’u Burayi basuye Isange One Stop Centre

Ubwanditsi 22 Sep 2016
2015 Irangiye Kagame ari we ukunzwe kurusha izindi nzego mu Rwanda – Min Murekezi

2015 Irangiye Kagame ari we ukunzwe kurusha izindi nzego mu Rwanda – Min Murekezi

Ubwanditsi 15 Jan 2016
Umujenosideri Anastase Munyandekwe wakiriwe na Perezida Museveni ni muntu ki?

Umujenosideri Anastase Munyandekwe wakiriwe na Perezida Museveni ni muntu ki?

Ubwanditsi 03 Aug 2019
Abaturage ba Kenya baramagana umugambi mubisha wa Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni, wo gutobera ubutegetsi bw’Igihugu cyabo.

Abaturage ba Kenya baramagana umugambi mubisha wa Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni, wo gutobera ubutegetsi bw’Igihugu cyabo.

Ubwanditsi 06 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Zambia ntiyisubize mu mwiryane nk’uwo muri za 90
Mu Rwanda

Zambia ntiyisubize mu mwiryane nk’uwo muri za 90

Ubwanditsi 18 Aug 2016
Amavubi yabonye intsinzi imbere ya Zimbabwe, afata umwanya wa 3 mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi 20206
Amakuru

Amavubi yabonye intsinzi imbere ya Zimbabwe, afata umwanya wa 3 mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi 20206

Ubwanditsi 09 Sep 2025
Ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha bwatumye hari abafatanwa amafaranga y’amahimbano
Mu Mahanga

Ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha bwatumye hari abafatanwa amafaranga y’amahimbano

Ubwanditsi 04 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru