• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga

Editorial 18 Feb 2017 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyanza, kuwa gatatu tariki ya 15 Gashyantare yafashe umugore ukekwaho kugerageza guha ruswa umupolisi wakoreshaga ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga ngo amufashe kurubona.

Uyu mugore witwa Tuyizere Claudine w’imyaka 33 ubu ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana, yafashwe ubwo yageragezaga guha ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000Frw) uwo mupolisi wakoreshaga ibizamini ngo amuhere musaza we witwa Imanishimwe Valens w’imyaka 23 uruhushya rwo gutwara moto kuko yari amaze gutsindwa ikizamini cyateganyijwe.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel kabanda, yabvuze ati:”Tuzi neza ko hari bamwe mu bashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga bajya bibwira ko bashobora guca muri izo nzira zitemewe kandi zihanwa n’amategeko bakazibona. Aba bafashwe n’abandi bafashwe mbere babigerageza bakwiye kubera abandi urugero.”

Yavuze kandi ko mu ngamba zashyizweho na Polisi y’u Rwanda ngo umutekano wo mu muhanda ubungwabungwe neza, harimo no guha impushya abantu batsinze neza ibizamini byagenenwe.

Yakomeje avuga ati:”Abantu bamenye ko nta bundi buryo bwo kubona izo mpushya, usibye kwiyandikisha buri muntu agakora ikizamini we ubwe. Ntihazagire ubabeshya ko hari ubundi buryo wakoresha ngo uyibone, kandi uzakubwira ko hari izindi nzira, azaba akubeshya cyangwa nawe n’ubitekereza gutyo uzaba wibeshya, kuko uzafatwa nuramuka ubigerageje.””

Mu cyumweru gishize, mu karere ka Gasabo hafatiwe undi muntu ukekwaho guha ruswa y’ibihumbi ijana (100,000Frw) by’amafaranga y’u Rwanda umupolisi ngo amufashe kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

Undi nawe mu minsi 15 ishize yafatiwe mu karere ka Nyaruguru akekwaho guha ruswa umupolisi ngo amuhe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

RNP

2017-02-18
Editorial

IZINDI NKURU

Inkorabusa 50 zishyize hamwe ngo zikande u Rwanda zisanga rudakandika

Inkorabusa 50 zishyize hamwe ngo zikande u Rwanda zisanga rudakandika

Editorial 31 May 2024
Djihad Bizimana yatandukanye n’ikipe ya Waasland Beveren yo mu Bubiligi.

Djihad Bizimana yatandukanye n’ikipe ya Waasland Beveren yo mu Bubiligi.

Editorial 25 May 2021
Umuhamya w’Amateka: 7/1/1994, Kavaruganda yahuye na Booh-Booh, Abayobozi ba FAR bahura n’ab’Interahamwe

Umuhamya w’Amateka: 7/1/1994, Kavaruganda yahuye na Booh-Booh, Abayobozi ba FAR bahura n’ab’Interahamwe

Editorial 13 Apr 2016
Polisi y’u Rwanda na TIGO basinyanye amasezerano ku gutahura ibyaha

Polisi y’u Rwanda na TIGO basinyanye amasezerano ku gutahura ibyaha

Editorial 09 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Clare Akamanzi yahawe impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro
UBUKUNGU

Clare Akamanzi yahawe impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro

Editorial 08 Jun 2018
“BURASA J Gualbert, umusanzu wawe mu kurwubaka, uzatubera umusingi mu kurukomeza” Jean Lambert Gatare
INKURU NYAMUKURU

“BURASA J Gualbert, umusanzu wawe mu kurwubaka, uzatubera umusingi mu kurukomeza” Jean Lambert Gatare

Editorial 13 May 2020
Uwashimuswe n’ingabo za Congo akabohozwa na Kagame yiyemeje kuzamutora
Mu Rwanda

Uwashimuswe n’ingabo za Congo akabohozwa na Kagame yiyemeje kuzamutora

Editorial 25 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru