• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

Ubwanditsi 23 Feb 2017 Mu Rwanda

Kuva tariki 16 kugeza 18 z’uku kwezi abatavuga rumwe mu bibazo by’u Burundi bahuriye Arusha ariko leta y’icyo gihugu ntabwo yarimo, kuko ku munota wa nyuma yatangaje y’uko idashobora kujyayo, naho umuhuza akavuga yuko itari yatumiwe !

-5796.jpg

Uwari Perezida wa Tanzania Benjamin Mkapa

Umuhuza w’Abarundi, Benjamin Mkapa, ubusanzwe n’ inshuti y’ishyaka riri kubutegetsi mu Burundi, kuko mugihe Mkapa yari Perezida wa Tanzania yafashije cyane inyeshyamba za CNDD-FDD zari ziyobowe na Petero Nkurunziza, bityo kuba Perezida Museveni yaragennye Mkapa nk’umuhuza kukibazo cy’u Burundi, abantu barwanya Leta ya Nkurunziza n’abasesengura ibya Politiki y’u Burundi babona ko ntacyo iyi mishyikirano izagereaho.

-5795.jpg

-5794.jpg

Petero Nkurunziza yiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu

N’ubwo umuhuza avuga yuko ari ngombwa kwihutisha ibyo biganira bigamije kugarura amahoro arambye mu Burundi, kugira ngo nibura amasezerano azava mu mishyikirano azabe yashyizweho umukono bitarenze Kamena uyu mwaka. Kuko Kamena itari kure birumvikana impamvu Mkapa,yiyemeje gushyiraho umwete ngo ibintu bive mu inzira ari nayo mpamvu yagerageje gutumira imitwe ya politike n’izindi nzego zitandukanye zishobora kugira umusanzu zatanga ngo amahoro agaruke mu Burundi !

Ibiganiro nk’ibyo by’Abarundi biherutse na none kubera Arusha tariki 16 z’ukwezi gushize ariko imitwe ya politike ikomeye muri Opozisiyo y’u Burundi yanga kubyitabira bashinja Mkapa yuko abogamiye kuri leta y’u Burundi, bakaba bari barafashe icyemezo cyo kutazongera kumwemera nk’umuhuza !

Iyo mitwe ikomeye muri Opozisiyo y’u Burundi yibumbiye mu ihuriro ryitwa CNARED, hafi ya bose mu bayigize bakaba bari mu buhungiro hanze y’igihugu. Muri ibyo biganiro byo mu kwezi gushize Mkapa yari yatumiye abantu 24 kuva muri CNARED ariko ubwo butumire bwitabirwa n’abantu batandatu gusa, nabo badakomeye muri iryo huririro, bashobora kuba barikurikiriye amafaranga ofisi y’umuhuza igenera abaje muri izo mishyikirano !

-5797.jpg

Opozisiyo y’u Burundi yibumbiye mu ihuriro ryitwa CNARED

Umuhuza nawe arabizi yuko nta CNARED, nta biganiro bifatika byaba. Amakuru dufite n’uko CNARED yakomeje kotswa igitutu n’abaterankunga bayo ngo ntizongere kunangira yanga kujya mu mishyikirano ngo kuko byayigaragaza nk’ihuriro ry’abanyapolitike badashobotse. Iyo niyo mpamvu nini yatumye CNARED yemera kwitabira imishyikira yatangiye Arusha uyu munsi, ikazarangira ejobundi tariki 18 z’uku.

Kuva ku izima kwa kwa CNARED ikemeza yuko izaba iri muri iyo mishyikirano Arusha bigomba kuba byaratunguye cyane ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza, bugomba kuba bwarifuzaga yuko yakomeza kwanga kwitabira imishyikirano, amahanga akayifata yuko ari yo itifuza yuko u Burundi bwagira amahoro !

Ibi bigaragazwa n’itangazo ritunguranye leta y’u Bundi yasohoye, ivuga yuko idashobora kuba iri muri ibyo biganiro bya Arusha, ariko imishyikirano iri hafi gutangira Mkapa atangaza yuko leta y’u Burundi itari yatumiwe ngo ahubwo hatumiwe ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD kandi koko abarihagarariye bashoboye kugera Arusha !

Ibi byateye urujijo mu bantu bibaza uwaba avuga ukuri cyangwa ibinyoma hagati ya leta y’u Burundi cyangwa umuhuza ariko washishoza ugasanga Mkapa yarakinaga Diplomasi kugira ngo habeho umwuka mwiza mu mishyikirano, naho ubundi leta yari yatumiwe ahubwo koko yanga kujyayo !

-5798.jpg

Fillipo Nzobonariba

Umuvugizi w’iyo leta y’u Burundi, Fillipo Nzobonariba, yatangaje yuko Bujumbura idashobora kwitabira ibiganiro byatumiwemo bamwe mu bakoze kudeta igapfuba muri Gicurasi 2015, ngo kuko abo bantu aho kujya mu biganiro ahubwo bashyikirizwa inkiko mu Burundi zikabacira imanza ngo kuko icyo cyaha gikomeye cyane !

Iryo tangazo ryashyizwe ahagaragara n’uwo muvugizi, Phillipo Nzobonariba, rigaragaza yuko leta y’u Burundi yateye indi ntambwe ikomeye igambiriye kuburizamo burundu iyo mishyikirano ihagarikiwe n’umuryango w’ibihugu byo mu burasirazuba bwa Afurika (EAC) ariko ikaba ishyigikiwe n’umuryango mpuzamahanga.

Nzobonariba yavuze yuko leta y’u Burundi itanabona n’impamvu zituma iyo mishyikirano ibera hanze y’igihugu nko mui Tanzania. Ubutegetsi bwa Nkurunziza bukavuga yuko iyo mishyikirano y’Abarundi igomba kuzajya ibera mu Burundi, bukizeza yuko buri muntu wayitabiriye azacungirwa neza umutekano we cyane yuko ngo mu Burundi ubu ari amahoro. Ukuri ariko uko kumeze n’uko nta muntu wo muri opozisiyo nya opoziyio wava aho ari mu buhungiro ngo agiye gushyikirana mu Burundi, kuko uwo yaba ntacyo yahunze !

Iyi ngingo ya leta y’u Burindi yo gukora ibishoboka byose kwica iyo mishyikirano igomba kuba ari gahunda ndende kandi y’igihe kirekire kuko umunyamabanga mukuru w’iryo shyaka riri ku butegesi, CNDD-FDD, amaze iminsi avuga yuko bitabaho gushyikirana n’abantu bakoze kudeta igapfuba !

-5799.jpg

Evariste Ndayishimiye

Uwo munyamabanga mukuru, Evariste Ndayishimiye, anavuga kandi yuko nta gushyikirana n’abantu badafite ingufu za gisirikare. Ndayishimiye aharutse kubwira ijwi rya America (VOA) yuko leta zishyikirana n’imitwe ya gisirikare yigaruriye uduce runaka tw’igihugu ariko ngo abarwanya ubutegetsi mu Burundi ntacyo bafite cyatuma ubaha uburemere.

Ukurikije rero iyo myumvire ya Ndayishimiye, ubona yuko ubutegetsi mu Burundi busa nk’ubwarangije kwikura mu mishyikirano ! Ubu igisabwa n’uko EAC n’amahanga bashyiraho akabo. Nubwo CNDD-FDD yagiye Arusha muri iyo mishyikira ariko intumwa zayo zanze kwicara mu cyumba kikwe n’abo muri CNARED bibangombwa yuko umuhuza abonanira na bamwe ahabo n’abandi ahabo !

Bujumbura kandi yari yashyikirije leta ya Tanzania impapuro mpuzamahanga zo guta muri yombi abo bo muri CNARED bari Arusha ariko ubutegetsi bwa Perezida Pombe Magufuri ntibwaha agaciro ubwo busabe bw’u Burundi nk’uko n’Ububiligi bwabikoze mu mpera z’umwaka ushize, bigatuma u Burundi bubibwangira !

Casmiry Kayumba

2017-02-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amafoto – Mu mukino ubanza wa gishuti, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatsinze Central Africa ibitego 2-0.

Amafoto – Mu mukino ubanza wa gishuti, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatsinze Central Africa ibitego 2-0.

Ubwanditsi 04 Jun 2021
Polisi y’ u Rwanda yagaragaje uko umutekano waraye wifashe mu gihugu

Polisi y’ u Rwanda yagaragaje uko umutekano waraye wifashe mu gihugu

Ubwanditsi 25 Dec 2017
RDF yabonye Umuvugizi mushya

RDF yabonye Umuvugizi mushya

Ubwanditsi 10 Oct 2017
Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27

Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27

RUSHYASHYA 17 Aug 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

General  Major Musare wayoboraga FDLR-RUD  yitabye Imana
Mu Rwanda

General Major Musare wayoboraga FDLR-RUD yitabye Imana

Ubwanditsi 16 Feb 2016
Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?  
Amakuru

Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?  

RUSHYASHYA 09 Aug 2026
Perezida Kagame yansabye kubwira Perezida Museveni ko u Rwanda rutazigera rurasa isasu rya mbere – Andrew Mwenda
ITOHOZA

Perezida Kagame yansabye kubwira Perezida Museveni ko u Rwanda rutazigera rurasa isasu rya mbere – Andrew Mwenda

Ubwanditsi 04 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru