Kuva tariki 16 kugeza 18 z’uku kwezi abatavuga rumwe mu bibazo by’u Burundi bahuriye Arusha ariko leta y’icyo gihugu ntabwo yarimo, kuko ku munota wa nyuma yatangaje y’uko idashobora kujyayo, naho umuhuza akavuga yuko itari yatumiwe !
Uwari Perezida wa Tanzania Benjamin Mkapa
Umuhuza w’Abarundi, Benjamin Mkapa, ubusanzwe n’ inshuti y’ishyaka riri kubutegetsi mu Burundi, kuko mugihe Mkapa yari Perezida wa Tanzania yafashije cyane inyeshyamba za CNDD-FDD zari ziyobowe na Petero Nkurunziza, bityo kuba Perezida Museveni yaragennye Mkapa nk’umuhuza kukibazo cy’u Burundi, abantu barwanya Leta ya Nkurunziza n’abasesengura ibya Politiki y’u Burundi babona ko ntacyo iyi mishyikirano izagereaho.
Petero Nkurunziza yiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu
N’ubwo umuhuza avuga yuko ari ngombwa kwihutisha ibyo biganira bigamije kugarura amahoro arambye mu Burundi, kugira ngo nibura amasezerano azava mu mishyikirano azabe yashyizweho umukono bitarenze Kamena uyu mwaka. Kuko Kamena itari kure birumvikana impamvu Mkapa,yiyemeje gushyiraho umwete ngo ibintu bive mu inzira ari nayo mpamvu yagerageje gutumira imitwe ya politike n’izindi nzego zitandukanye zishobora kugira umusanzu zatanga ngo amahoro agaruke mu Burundi !
Ibiganiro nk’ibyo by’Abarundi biherutse na none kubera Arusha tariki 16 z’ukwezi gushize ariko imitwe ya politike ikomeye muri Opozisiyo y’u Burundi yanga kubyitabira bashinja Mkapa yuko abogamiye kuri leta y’u Burundi, bakaba bari barafashe icyemezo cyo kutazongera kumwemera nk’umuhuza !
Iyo mitwe ikomeye muri Opozisiyo y’u Burundi yibumbiye mu ihuriro ryitwa CNARED, hafi ya bose mu bayigize bakaba bari mu buhungiro hanze y’igihugu. Muri ibyo biganiro byo mu kwezi gushize Mkapa yari yatumiye abantu 24 kuva muri CNARED ariko ubwo butumire bwitabirwa n’abantu batandatu gusa, nabo badakomeye muri iryo huririro, bashobora kuba barikurikiriye amafaranga ofisi y’umuhuza igenera abaje muri izo mishyikirano !
Opozisiyo y’u Burundi yibumbiye mu ihuriro ryitwa CNARED
Umuhuza nawe arabizi yuko nta CNARED, nta biganiro bifatika byaba. Amakuru dufite n’uko CNARED yakomeje kotswa igitutu n’abaterankunga bayo ngo ntizongere kunangira yanga kujya mu mishyikirano ngo kuko byayigaragaza nk’ihuriro ry’abanyapolitike badashobotse. Iyo niyo mpamvu nini yatumye CNARED yemera kwitabira imishyikira yatangiye Arusha uyu munsi, ikazarangira ejobundi tariki 18 z’uku.
Kuva ku izima kwa kwa CNARED ikemeza yuko izaba iri muri iyo mishyikirano Arusha bigomba kuba byaratunguye cyane ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza, bugomba kuba bwarifuzaga yuko yakomeza kwanga kwitabira imishyikirano, amahanga akayifata yuko ari yo itifuza yuko u Burundi bwagira amahoro !
Ibi bigaragazwa n’itangazo ritunguranye leta y’u Bundi yasohoye, ivuga yuko idashobora kuba iri muri ibyo biganiro bya Arusha, ariko imishyikirano iri hafi gutangira Mkapa atangaza yuko leta y’u Burundi itari yatumiwe ngo ahubwo hatumiwe ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD kandi koko abarihagarariye bashoboye kugera Arusha !
Ibi byateye urujijo mu bantu bibaza uwaba avuga ukuri cyangwa ibinyoma hagati ya leta y’u Burundi cyangwa umuhuza ariko washishoza ugasanga Mkapa yarakinaga Diplomasi kugira ngo habeho umwuka mwiza mu mishyikirano, naho ubundi leta yari yatumiwe ahubwo koko yanga kujyayo !
Fillipo Nzobonariba
Umuvugizi w’iyo leta y’u Burundi, Fillipo Nzobonariba, yatangaje yuko Bujumbura idashobora kwitabira ibiganiro byatumiwemo bamwe mu bakoze kudeta igapfuba muri Gicurasi 2015, ngo kuko abo bantu aho kujya mu biganiro ahubwo bashyikirizwa inkiko mu Burundi zikabacira imanza ngo kuko icyo cyaha gikomeye cyane !
Iryo tangazo ryashyizwe ahagaragara n’uwo muvugizi, Phillipo Nzobonariba, rigaragaza yuko leta y’u Burundi yateye indi ntambwe ikomeye igambiriye kuburizamo burundu iyo mishyikirano ihagarikiwe n’umuryango w’ibihugu byo mu burasirazuba bwa Afurika (EAC) ariko ikaba ishyigikiwe n’umuryango mpuzamahanga.
Nzobonariba yavuze yuko leta y’u Burundi itanabona n’impamvu zituma iyo mishyikirano ibera hanze y’igihugu nko mui Tanzania. Ubutegetsi bwa Nkurunziza bukavuga yuko iyo mishyikirano y’Abarundi igomba kuzajya ibera mu Burundi, bukizeza yuko buri muntu wayitabiriye azacungirwa neza umutekano we cyane yuko ngo mu Burundi ubu ari amahoro. Ukuri ariko uko kumeze n’uko nta muntu wo muri opozisiyo nya opoziyio wava aho ari mu buhungiro ngo agiye gushyikirana mu Burundi, kuko uwo yaba ntacyo yahunze !
Iyi ngingo ya leta y’u Burindi yo gukora ibishoboka byose kwica iyo mishyikirano igomba kuba ari gahunda ndende kandi y’igihe kirekire kuko umunyamabanga mukuru w’iryo shyaka riri ku butegesi, CNDD-FDD, amaze iminsi avuga yuko bitabaho gushyikirana n’abantu bakoze kudeta igapfuba !
Evariste Ndayishimiye
Uwo munyamabanga mukuru, Evariste Ndayishimiye, anavuga kandi yuko nta gushyikirana n’abantu badafite ingufu za gisirikare. Ndayishimiye aharutse kubwira ijwi rya America (VOA) yuko leta zishyikirana n’imitwe ya gisirikare yigaruriye uduce runaka tw’igihugu ariko ngo abarwanya ubutegetsi mu Burundi ntacyo bafite cyatuma ubaha uburemere.
Ukurikije rero iyo myumvire ya Ndayishimiye, ubona yuko ubutegetsi mu Burundi busa nk’ubwarangije kwikura mu mishyikirano ! Ubu igisabwa n’uko EAC n’amahanga bashyiraho akabo. Nubwo CNDD-FDD yagiye Arusha muri iyo mishyikira ariko intumwa zayo zanze kwicara mu cyumba kikwe n’abo muri CNARED bibangombwa yuko umuhuza abonanira na bamwe ahabo n’abandi ahabo !
Bujumbura kandi yari yashyikirije leta ya Tanzania impapuro mpuzamahanga zo guta muri yombi abo bo muri CNARED bari Arusha ariko ubutegetsi bwa Perezida Pombe Magufuri ntibwaha agaciro ubwo busabe bw’u Burundi nk’uko n’Ububiligi bwabikoze mu mpera z’umwaka ushize, bigatuma u Burundi bubibwangira !
Casmiry Kayumba