Padiri Thomas NAHIMANA, mu itangazo yanyujije ku kinyamakuru cye leprophete yakunze gucishaho inyandiko zipfobya zikanahakana Jenoside yakorewe abatutsi, yavuze ko yabaye Perezida hanyuma Minisitiri w’Intebe we akaba aba Abdallah AKISHURI
Padiri Tomas Nahimana
Abdallah Akishuri wiyita umunyapolitiki utajya uregama mu ishyaka runaka, ubwambere yabanje muryo bita FPP- Urukatsa ubwo yari amaze iminsi abeshya abantu ko afite abayoboke ko kandi rikorera mu Rwanda ko rinahafite abayoboke benshi.
Iri shyaka ubusanzwe nta bayoboke ryigeze uretse uwitwa Abdallah Akishuri wenyine n’abo yihimbiye amazina avuga ko bagize komite y’ishyaka rye akaba ariwe Perezida waryo.
Ubu rero yifatanyije n’umutekamutwe ruharwa wihaye Imana ( Padiri ) Nahimana Tomas, bashyizeho Guverinoma y’icyuka nkimwe y’abatabazi, niwe bari gufatanya guteka iyi mitwe igamije kwereka abazungu ko bafite imbaraga kandi ko iyo Guverinoma yabo ikeneye amafaranga yo gukuraho Perezida Kagame, ibi ni imitwe bari gukina ngo barebe ko bwacya kabiri. Ngiyo mpamvu Abdallah Akishuri yashyizwe muri iyi baringa nka Minisitiri w’intebe naho Padiri Nahimana akigira Perezida wa Repubulika.
Abdallah Akishuri yahoze mu Rwanda kugeza hafi mu 2007 aho yagiye ahunze amakimbirane yari mu muryango wa ATRACO akaba icyo gihe yari umushoferi wa Twegerane.
Abdallah AKISHURI
Mu minsi yashize uyu mugabo mu rwego rwo gushaka abo asahura yaricaraga agategura inyandiko akayita itangazo ry’inama ngirwashwanama y’ishyaka FPP –Urukatsa, ubundi akabeshya ko yateraniye mu Rwanda.
Uyu mutwe yigeze kuwukina ku itariki ya 22 Ukuboza 2013 maze asohora iryo tangazo yasinyeho ku giti cye arangije abeshya ko ari ibyemezo by’inteko y’ishyaka ryabo ryateraniye mu Ndorwa mu majyaruguru y’u Rwanda.
Muri iryo tangazo yabeshye ko iri shyaka rifitanye imikoranire n’andi mashyaka nyamara nta shyaka na rimwe yigeze abana naryo. Iryo yari yagerageje n’ishyaka rya Gasana Anastase utashyizwe muri iyi Guverinoma kimwe na Rukokoma (Twagiramungu Faustin), ukibaza ukuntu iyi Guverinoma ya Feke yabaho itarimo ababantu ndetse naba Kayumba.
Ariko Abdallah ntiyabana na Twagiramungu muri Guverinoma imwe kuko yigeze gutekera umutwe Rukokoma mu ihuriro ry’amashyaka naryo ryasenyutse, Rukokoma amutera utwatsi amubwira ko ashaka gukorana n’ishyaka apana umutekamutwe nka Abdallah Akishuri.
Abdallah yigeze gusohora itangazo abeshya ko afite ingabo ndetse aziha amapeti.
Izo ngabo yise “Amacumu acanye ” zigera kuri 4 muri iryo tangazo yavugaga ko zizafata igihugu. Ubu rero izi ngabo ngo nizo zizarindira umutekano wa Padiri Tomas n’abandi bayobozi muri iyi Guverinoma.
Minisitiri w’Intebe wungirije yabaye Nadine Claire KASINGE,indaya ya Thomas Nahimana, ariyo mpamvu yamugororeye imyanya myinshi muriyo guverinoma, muri buka ko uyu ariwe bararanye i Nairobi, yabeshye umugabo ko aje mu Rwanda gusura nyirasenge w’umwana kuva ubwo kugeza n’ubu umuriro uraka mu rugo, umugabo wa Kansinge yamenye ko atageze mu Rwanda, ahubwo yagiye kurara kubibuga by’indege yataye urugo, kuko mu busanzwe umugabo wa Kasinge ni umusilikare muri leta ya Canada ntakunze kuba murugo, akaba amaze kurambirwa ubusambanyi bw’umugore we Kansinge na Nahimana, ndetse amakuru dufite avuga ko ari hafi kwiyambaza inkiko asaba ubutane ( Divorce).
Nadine Claire KASINGE
Ingabire Vitoire
Minisitiri w’umuco, umuryango, guteza imbere umwari n’umutegarugori akaba Victoire INGABIRE wahamijwe ibyaha akaba ari mumunyururu. Ndetse hashyizwemo na Deo Mushayidi wafatiwe i Burundi ava Tanzania gushinga Radio yo kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, akaba yarakatiwe gufungwa burundu.
Ikintu cyababaje abantu ni ukuntu Padiri atashyize muri iyi ngirwaGuverinoma ye Jeanne Mukamurenzi babanye igihe kinini murukundo kugeza naho babyaranye akana gasa neza neza nabo padiri yataye i Cyangugu, bagasigara bandagara kumuhanda.
Nguwo Jeanne Mukamurenzi
Nahimana Thomas wasaga nk’usigaranye ubwenge buke noneho nakari gasigaye agahuhuriye mugushinga Leta idafite aho ishingiye nabo ishingiyeho dore ko bamwe mubo yari yiyegereje b’ingirwa ba minisitiri batangiye kumwiyama ko badashaka gushyirwa mu mufuka w’ishati ye bati: “ Urabage wifashe padi…” ab’ubwenge buke bahawe iriya myanya n’udafite icyo yimariye babyinnye ihanika karahava bati twatomboye.
Nyamara se batomboye iki ko bisa nk’aba bana bato batoba urwondo barubumbambo ibyo bashaka bashimisha intekerezo zabo.
Twitege abandi ba bwenge buke bagiye nabo gushinga izabo maze ikinamico bakina ikarusha kuryoha iyakinwe n’indamutsa. Bwenge buke Gasana Anastase nashinge Leta ihuriwe n’imvejuru ntsa ntsa maze murebe ngo ikinamico iraryoha.
Za ngirwa bagenerali Kayumba na Byiringiro nabo nibatubwire Leta z’ibigarasha bicitse n’interahamwe mu mashyamba ya Kongo ubwo kandi ntihazabura n’abandi bashaka guhaza ipfa ryabo.
Akumiro ni agacuma naho akeso bakoramo koko.
Abantu benshi bakomeje kwamagana iyo ngirwaguverinoma ubu ukurikiyeho ni uwitwa Jean Marie Vianney Minani umuyobozi wirindi shyirahamwe ryitwa ISANGANO-FPP mu itangazo rye ati ‘ twiyamye Nahimana Thomas ufata abanyamuryango bacu akabashyira muri guverinoma atabanje kubitubaza’!!
Jean Marie Vianney Minani
yagize ati: ”Itangazo no 001/OP.F/02/17 ry’ Umuryango ISANGANO-FPP ryamagana imyitwarire idahwitse ya Nahimana Tomasi w’Ishema Party yo guca inyuma ISANGANO-FPP ashyira Madame Spéciose Mujawayezu muri Leta ye.
nagira ngo mbibutse ko uyu Jean Marie Vianney Minani watangaje ibi hashize imyaka 2 nawe yigize general kuko yashyizeho umutwe w’ingabo za baringa ngo zikorera muri Congo yise ”Force pour la Protection du Peuple (FPP)”.
Cyiza D.