• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Editorial 24 Feb 2017 ITOHOZA

Padiri Thomas NAHIMANA, mu itangazo yanyujije ku kinyamakuru cye leprophete yakunze gucishaho inyandiko zipfobya zikanahakana Jenoside yakorewe abatutsi, yavuze ko yabaye Perezida hanyuma Minisitiri w’Intebe we akaba aba Abdallah AKISHURI

-5800.jpg

Padiri Tomas Nahimana

Abdallah Akishuri wiyita umunyapolitiki utajya uregama mu ishyaka runaka, ubwambere yabanje muryo bita FPP- Urukatsa ubwo yari amaze iminsi abeshya abantu ko afite abayoboke ko kandi rikorera mu Rwanda ko rinahafite abayoboke benshi.

Iri shyaka ubusanzwe nta bayoboke ryigeze uretse uwitwa Abdallah Akishuri wenyine n’abo yihimbiye amazina avuga ko bagize komite y’ishyaka rye akaba ariwe Perezida waryo.

Ubu rero yifatanyije n’umutekamutwe ruharwa wihaye Imana ( Padiri ) Nahimana Tomas, bashyizeho Guverinoma y’icyuka nkimwe y’abatabazi, niwe bari gufatanya guteka iyi mitwe igamije kwereka abazungu ko bafite imbaraga kandi ko iyo Guverinoma yabo ikeneye amafaranga yo gukuraho Perezida Kagame, ibi ni imitwe bari gukina ngo barebe ko bwacya kabiri. Ngiyo mpamvu Abdallah Akishuri yashyizwe muri iyi baringa nka Minisitiri w’intebe naho Padiri Nahimana akigira Perezida wa Repubulika.

Abdallah Akishuri yahoze mu Rwanda kugeza hafi mu 2007 aho yagiye ahunze amakimbirane yari mu muryango wa ATRACO akaba icyo gihe yari umushoferi wa Twegerane.

-5801.jpg

Abdallah AKISHURI

Mu minsi yashize uyu mugabo mu rwego rwo gushaka abo asahura yaricaraga agategura inyandiko akayita itangazo ry’inama ngirwashwanama y’ishyaka FPP –Urukatsa, ubundi akabeshya ko yateraniye mu Rwanda.

Uyu mutwe yigeze kuwukina ku itariki ya 22 Ukuboza 2013 maze asohora iryo tangazo yasinyeho ku giti cye arangije abeshya ko ari ibyemezo by’inteko y’ishyaka ryabo ryateraniye mu Ndorwa mu majyaruguru y’u Rwanda.

Muri iryo tangazo yabeshye ko iri shyaka rifitanye imikoranire n’andi mashyaka nyamara nta shyaka na rimwe yigeze abana naryo. Iryo yari yagerageje n’ishyaka rya Gasana Anastase utashyizwe muri iyi Guverinoma kimwe na Rukokoma (Twagiramungu Faustin), ukibaza ukuntu iyi Guverinoma ya Feke yabaho itarimo ababantu ndetse naba Kayumba.

Ariko Abdallah ntiyabana na Twagiramungu muri Guverinoma imwe kuko yigeze gutekera umutwe Rukokoma mu ihuriro ry’amashyaka naryo ryasenyutse, Rukokoma amutera utwatsi amubwira ko ashaka gukorana n’ishyaka apana umutekamutwe nka Abdallah Akishuri.

Abdallah yigeze gusohora itangazo abeshya ko afite ingabo ndetse aziha amapeti.
Izo ngabo yise “Amacumu acanye ” zigera kuri 4 muri iryo tangazo yavugaga ko zizafata igihugu. Ubu rero izi ngabo ngo nizo zizarindira umutekano wa Padiri Tomas n’abandi bayobozi muri iyi Guverinoma.

Minisitiri w’Intebe wungirije yabaye Nadine Claire KASINGE,indaya ya Thomas Nahimana, ariyo mpamvu yamugororeye imyanya myinshi muriyo guverinoma, muri buka ko uyu ariwe bararanye i Nairobi, yabeshye umugabo ko aje mu Rwanda gusura nyirasenge w’umwana kuva ubwo kugeza n’ubu umuriro uraka mu rugo, umugabo wa Kansinge yamenye ko atageze mu Rwanda, ahubwo yagiye kurara kubibuga by’indege yataye urugo, kuko mu busanzwe umugabo wa Kasinge ni umusilikare muri leta ya Canada ntakunze kuba murugo, akaba amaze kurambirwa ubusambanyi bw’umugore we Kansinge na Nahimana, ndetse amakuru dufite avuga ko ari hafi kwiyambaza inkiko asaba ubutane ( Divorce).

-5802.jpg

Nadine Claire KASINGE

-5803.jpg

Ingabire Vitoire

Minisitiri w’umuco, umuryango, guteza imbere umwari n’umutegarugori akaba Victoire INGABIRE wahamijwe ibyaha akaba ari mumunyururu. Ndetse hashyizwemo na Deo Mushayidi wafatiwe i Burundi ava Tanzania gushinga Radio yo kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, akaba yarakatiwe gufungwa burundu.

Ikintu cyababaje abantu ni ukuntu Padiri atashyize muri iyi ngirwaGuverinoma ye Jeanne Mukamurenzi babanye igihe kinini murukundo kugeza naho babyaranye akana gasa neza neza nabo padiri yataye i Cyangugu, bagasigara bandagara kumuhanda.

-5806.jpg

Nguwo Jeanne Mukamurenzi

-5804.jpg

Nahimana Thomas wasaga nk’usigaranye ubwenge buke noneho nakari gasigaye agahuhuriye mugushinga Leta idafite aho ishingiye nabo ishingiyeho dore ko bamwe mubo yari yiyegereje b’ingirwa ba minisitiri batangiye kumwiyama ko badashaka gushyirwa mu mufuka w’ishati ye bati: “ Urabage wifashe padi…” ab’ubwenge buke bahawe iriya myanya n’udafite icyo yimariye babyinnye ihanika karahava bati twatomboye.

Nyamara se batomboye iki ko bisa nk’aba bana bato batoba urwondo barubumbambo ibyo bashaka bashimisha intekerezo zabo.

Twitege abandi ba bwenge buke bagiye nabo gushinga izabo maze ikinamico bakina ikarusha kuryoha iyakinwe n’indamutsa. Bwenge buke Gasana Anastase nashinge Leta ihuriwe n’imvejuru ntsa ntsa maze murebe ngo ikinamico iraryoha.

Za ngirwa bagenerali Kayumba na Byiringiro nabo nibatubwire Leta z’ibigarasha bicitse n’interahamwe mu mashyamba ya Kongo ubwo kandi ntihazabura n’abandi bashaka guhaza ipfa ryabo.

Akumiro ni agacuma naho akeso bakoramo koko.

Abantu benshi bakomeje kwamagana iyo ngirwaguverinoma ubu ukurikiyeho ni uwitwa Jean Marie Vianney Minani umuyobozi wirindi shyirahamwe ryitwa ISANGANO-FPP mu itangazo rye ati ‘ twiyamye Nahimana Thomas ufata abanyamuryango bacu akabashyira muri guverinoma atabanje kubitubaza’!!

-5805.jpg

Jean Marie Vianney Minani

yagize ati: ”Itangazo no 001/OP.F/02/17 ry’ Umuryango ISANGANO-FPP ryamagana imyitwarire idahwitse ya Nahimana Tomasi w’Ishema Party yo guca inyuma ISANGANO-FPP ashyira Madame Spéciose Mujawayezu muri Leta ye.

nagira ngo mbibutse ko uyu Jean Marie Vianney Minani watangaje ibi hashize imyaka 2 nawe yigize general kuko yashyizeho umutwe w’ingabo za baringa ngo zikorera muri Congo yise ”Force pour la Protection du Peuple (FPP)”.

Cyiza D.

2017-02-24
Editorial

IZINDI NKURU

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

Editorial 17 Jan 2017
RNC ikomeje kwihakana Maj (Rtd) Habib Mudathiru, naho abayobozi bakuru ba FDLR barashinjwa kugambanira Lt Gen Mudacumura

RNC ikomeje kwihakana Maj (Rtd) Habib Mudathiru, naho abayobozi bakuru ba FDLR barashinjwa kugambanira Lt Gen Mudacumura

Editorial 20 Oct 2019
Isano hagati ya Mateke na Habyarimana intandaro yo kuba ku isonga mu guhungabanya u Rwanda

Isano hagati ya Mateke na Habyarimana intandaro yo kuba ku isonga mu guhungabanya u Rwanda

Editorial 23 Dec 2019
Col (Rtd) Augustin Nshimiyimana yagarutse ku bufatanye bwa Leta ya Kongo na FDLR ayikurira inzira ku murima gufata u Rwanda

Col (Rtd) Augustin Nshimiyimana yagarutse ku bufatanye bwa Leta ya Kongo na FDLR ayikurira inzira ku murima gufata u Rwanda

Editorial 21 Sep 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Batatu mu bayobozi b’akarere ka Gicumbi batawe muri yombi
Mu Rwanda

Batatu mu bayobozi b’akarere ka Gicumbi batawe muri yombi

Editorial 02 Nov 2017
Perezida Kagame ntazihanganira abayobozi biremereza
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame ntazihanganira abayobozi biremereza

Editorial 01 Mar 2018
Itsinda rya mbere ry’impunzi u Rwanda rwemeye kwakira zivuye muri Libya ryageze i Bugesera
POLITIKI

Itsinda rya mbere ry’impunzi u Rwanda rwemeye kwakira zivuye muri Libya ryageze i Bugesera

Editorial 27 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru