Kompanyi nyarwanda itwara abantu mu ndege izwi nka RwandAir, yahawe igihembo nk’ikompanyi ya mbere nziza mu karere u Rwanda ruherereyemo, icyo gihembo ikaba yagihawe n’ikigo cyo muri Uganda gishinzwe ibijyanye n’ubukerarugendo mu mutima wa Afurika.
ki gihembo cyatanzwe mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 19 Gashyantare 2017, kikaba cyitwa “Uganda Tourism Excellence Awards 2017”. Kompanyi ya RwandAir yatangaje ko yishimiye cyane iki gihembo yahawe, ndetse ishimira abakomeza kuyishyigikira ngo ikomeze ibe icyitegererezo.
Muri ibi bihembo, RwandAir yari ihatanye na Ethiopian Airlines mu cyiciro cy’ibihembo by’ikompanyi nziza y’indege mu karere.
Imbere mu ndebe ya Airbus A 330/200 yitwa Ubumwe Rwandair iherukaga kugura
RwandAir isanzwe ikora ingendo i Nairobi, Entebbe, Mombasa, Bujumbura, Dar es Salaam, Kilimanjaro, Lusaka, Juba, Douala, Accra, Johannesburg, Dubai, Lagos, Libreville, Brazzaville, Cotonou na Abidjan. Gusa ubuyobozi bw’iyi kompanyi buherutse butangaza ko umwaka wa 2017 uzarangira ikora n’ingendo i Harare muri Zimbabwe, i Mumbai mu Buhinde, i London mu Bwongereza, i Bamako muri Mali, i Conakry muri Guinea , i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’i Lilongwe muri Malawi.
RwandAir kugeza ubu ifite indege 12 z’akataraboneka harimo n’iyo mu bwoko bwa B737-800NG itegerejwe i Kigali vuba, ikazaza isanga izindi zirimo A330-200 na A330-300 n’izindi na boeing 737 enye, na Bombardier Q400 ebyiri n’izindi Bombardier ebyiri za CRJ-900.