Abimukira batagira ibyangombwa bari bafunzwe kubera amakosa yo gutwara ibinyabiziga cyangwa se kwiba ibintu muri za butike, kimwe n’abandi bigeze gufungirwa ibindi byaha bikomeye nibo iyi gahunda yo kwirukanwa izibandaho.
.
Ibi n’ibyemezo Ubutegetsi bwa Trump bwatanze nyuma yaho arahiriye kuyobora iki gihugu, muri gahunde ze Trump yiyamamaza yavuze ko azirukana abimukira baba muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, aya mabwiriza akarishye yo kwagura gahunda yo kwirukana abimikira ni igikorwa cyikihutishwa cyane.
Iri tegeko ntabwo rije rihindura andi mategeko arebana n’abimukira baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ariko ni ukugirango hakazwe umurego kugirango amategeko yari asanzweho ashyirwe mu bikorwa vuba na bwangu. Habarirwa abagera kuri miliyoni 11 baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, babimukira batagira ibyangombwa.
Ifoto abashinzwe guhashya abimukira bafashe ukekwaho kuba umwimukira ahitwa Los Angeles
Ushinzwe itangazamakuru muri Perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Sean Spicer, kuwa Kabiri yavuze ko aya mabwiriza mashyashya atavuga ko hazirukanwa abantu benshi cyane, ko ahubwo yashyizweho kugirango byorohereze abashinzwe inzego zishinzwe gushyira mu bikorwa amategeko asanzwe yanditswe mu bitabo.
“Perezida yashakaga guha ububasha busesuye abashinzwe gushyira uyu mugambi mu bikorwa,” akaba ari ibyavuzwe na Bwana Spicer.
“Ubutumwa buturutse muri Perezidansi n’urwego rushinzwe umutekano mu gihugu nuko abo bantu bari mu gihugu, bashobora guhungabanya ituze ryacu, cyangwa se bakaba barakoze icyaha icyo aricyo cyose, nibo bazabimburira abandi kugenda.”
Itangazamakuru rikaba rivuga ko kubera uyu musako udasanzwe, uhiga bukware abimukira, byatumye benshi batinya gukingura.
Ese ni iki cyaba cyarahindutseho kuva ku gihe cya Obama?
Urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano mu gihugu ntirwigeze ruhindura ibyari byarashyizweho mu gihe cya Obama, bijyanye no kudahungabanya abimukira binjiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu buryo bunyuranije n’amategeko, nk’abana, bityo ibi bikaba bifite ingaruka ku nzirakarengane zigera ku bihumbi 750.000 bazwi nka “Dreamers”, ugenekereje mu Kinyarwanda ni abantu bari mu nzozi.
Ariko ibi byo byakabije, kuko birenga ku mabwiriza yari yarashyizweho n’ubutegetsi bucyuye igihe, kuko amabwiriza yavugaga ko abakoze ibyaha bikomeye cyane, birimo guhungabanya umutekano w’igihugu, cyangwa se abimukira babaga aribwo bakimara gukandigiza ikirenge muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aribo bagenda.
Ibi byose bizakenera amafaranga menshi cyane, ndetse n’abakozi, bityo ubutegetsi bwa Trump bukazasaba inteko ishinga amategeko kugirango hongerwe abandi bakozi, mu rwego rwo kugirango icyo cyibazo gikemuke. Akaba ari muri uru rwego abenegihugu basanzwe n ‘abasanzwe bashinzwe gushyira mu bikorwa iyi gahunda basabwe gusenyera umugozi umwe, kugirango iki gikorwa cyigende neza bafata ndetse no gufunga abimukira batagira ibyangombwa.
Ese ni iki gishyashya muri aya mabwiriza?
Aya mabwiriza yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri aha ububasha guhita basubiza abimukira iyo baturutse ako kanya bakimara kubafata.
Ku butegetsi bwa Obama, ibi byakorwaga gusa ku bantu batari bakarengeje iminsi 14 gusa, kandi bari ku burebure nibura bungana na mile 100, zinagana 160 km uvuye ku mupaka.
Muri aya mabwiriza mashyashya, abashinzwe kwirukana abimukira bafite ububasha bwo gusubizayo abimukira batagira ibyangombwa, abimukira bari barengeje imyaka ibiri baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Leta ikaba iteganya gutanga akazi ku bandi bakozi 10.000, naho urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rukaba rugiye guha akazi abantu 5000, kugirango aya mabwiriza ashobore gushyirwa mu bikorwa.
Ushinzwe umutekano wo mu gihugu,John Kelly, yanditse agira ati, : “Ukwiyongera kw’abimukira ku mupaka wo mu Majyepfo y’igihugu kwarenze ubushobozi bw’inzego zishinzwe imipaka n’amikoro, bityo bikaba bishyira mukaga umutekano wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.”
Iyi nyandiko ya Kelly irimo amabwiriza yo gukaza amategeko yari asanzwe agenga abimukira bajya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yo kwirukana ababa muri icyo gihugu nta byangombwa, babasubiza mu gihugu cya Mexico, hatitawe ku nkomoko yabo.
Ifoto igaragaza abashinzwe imipaka bafata umwimukira udafite ibyangombwa ku mupaka wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika hafi na Leta ya Texas
Ntibiramenyekana, niba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zifite ububasha bwo gutegeka igihugu cya Mexico kwemera abanyamahanga.
Aya mabwiriza aturuka he?
Ni ugushyira mu bikorwa itegeko rya Trump ryashyizweho umukono ku wa 25 Mutarama 2017, nyuma y’iminsi mike amaze kujya ku butegetsi.
Aya mabwiriza mashyashya ntiyigeze agaragaza aho amafaranga azubaka urukuta rwa Trump azaturuka, naho abimukira bazaba bamaze gufatwa bazajya bafungirwa.
Iyi nyandiko itanga amabwiriza yo gukoresha uburyo bwose buhari kwagura iyi gahunda, ari nako hongerwa ahazajya hafungirwa abafashwe batagira ibyangombwa, ariko wenda, inteko ishobora kongera amafaranga azakoreshwa muri iki gikorwa, kugirango hubakwe ahandi hazajya hafungirwa abimukira batagira ibyangombwa.