Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yambitse amapeti abofisiye bashya 478 harimo abakobwa 68, batorezwaga mu Ishuri Rikuru rya gisirikare riri i Gako mu Bugesera.
Perezida Kagame aha icyubahiro ba Ofisiye bato
Perezida Kagame yabambitse amapeti kuri uyu wa kane tariki 23 Gashyantare 2017.
Muri abo Bofisiye bashya, abagera kuri 454 bakurikiranye amasomo mu gihe kingana n’umwaka, abandi 24 bize amasomo y’umwihariko mu mahanga bahuguwe mu gihe kingana n’amezi arindwi.
Nyuma yo kubambika amapeti, Perezida Kagame yababwiye ko bagomba kwibuka inshingano yabo ikomeye yo kurinda Abanyarwanda bose.
Agira ati “Abenshi muracyari bato ariko mugomba kumva inshingano iremereye mufite kuko amateka mwarayabwiwe. Ubu nibwo igihugu kikigira ubusugire kuko bivuze kurengera ubuzima bwiza ku Banyarwanda bose”.
Abasirikare 478 bamaze umwaka n’amezi arindwi ku bafite ubumenyi bwihariye bose bakora imyitozo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Gako, bahawe ipeti rya sous-lieutenant.
Perezida Kagame avuga ko hakenewe umubare munini mu Ngabo z’Igihugu n’ibikoresho bihagije. Ariko ngo ibyo byose bigira umumaro mu gihe hari ubumenyi.
Yakomeje abahamagarira gukoresha ikoranabuhanga kuko isi igenda ihinduka mu buryo bukomeye haba mu bukungu, igisirikare n’ikoranabuhanga.
Umuyobozi w’agateganyo w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’i Gako mu Bugesera, Col FT Mpaka avuga ko abashoje imyitozo bagaragaje ubushobozi buhagije mu by’imitekerereze no mu bijyanye n’umubiri, ku buryo ngo ari abo kwizerwa.
Agira ati ”Bubatswemo ubushobozi bwo guhangana n’ibihe uko byaba bikomeye kose.”
Umwe mu barangije kwiga amasomo ya Gisirikare, Emmanuel Ntamugabumwe yagize ati ”Ibi byabanjirijwe no kuvanwa mu buzima bwa gisivili twinjizwa mu buzima bwa gisirikare, aho amezi abiri ya mbere twamaraga igihe tudasizinzira.”
Abanyeshuri batatu ba mbere bahawe igihembo na Perezida wa Repubulika, ni Alexandre Kayitare wabaye uwa mbere, Gilbert Nshimiyimana na Jean de Dieu Rwibutso.
Ni ku nshuro ya gatandatu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yambitse amapeti Abofisiye, mu rwego rwo kubaka ubunyamwuga bw’igisirikare cy’u Rwanda.
Imyitozo ya gisirikare bahabwa yibanda ku ntego eshatu ari zo indangagaciro, ubunyamwuga n’ubumenyi rusange; nabyo bigizwe n’amasomo yo kumasha, kwiyereka kwa gisirikare, imyitozo ngororamubiri.
Batozwa kandi kuyobora ingabo mu gihe cy’amahoro no mu gihe cy’imirwano, kurinda umutekano w’igihugu, kwitoza imiyoborere, ubuvuzi bw’ibanze, imicungire y’abantu n’ibintu.
Akarasisi