• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Intumwa y’umuryango w’abibumbye yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro y’abagore bazajya mu butumwa bw’amahoro igeze

Intumwa y’umuryango w’abibumbye yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro y’abagore bazajya mu butumwa bw’amahoro igeze

Ubwanditsi 30 Jun 2016 Mu Mahanga

Umuyobozi ushinzwe gutoranya abapolisi bajya mu butumwa bw’amahoro mu ishami rishinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu muryango w’abibumbye Ata Yenigun,ari mu Rwanda ku butumire bwa Polisi y’u Rwanda, aho yaje kwirebera aho imyiteguro y’itsinda (FPU) rigizwe n’abapolisi b’abanyarwandakazi ryitegura kujya mu butumwa bw’amahoro igeze.

Yenigun uri mu Rwanda kuva kuwa kabiri, yagiranye ibiganiro n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana kuri uyu wa gatatu.

Aba bapolisi 140 b’abanyarwandakazi azasura, bari bemewe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yari mu nama y’abayobozi b’umuryango w’abibumbye yavugaga ku bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi muri nzeri umwaka ushize.

Nyuma y’uko kwiyemeza k’umukuru w’igihugu, Polisi y’u Rwanda nayo yahise itangira imyiteguro yo kuzohereza abo bapolisikazi.

Ubwo ejo yagiranaga ibiganiro n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, yavuze ko mu cyumweru azamara mu Rwanda azaganira n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ku myiteguro y’abapolisi b’u Rwanda bitegura koherezwa mu butumwa bw’amahoro.

Yagize ati;”Tuzaganira ku bibazo bigendanye n’amahugurwa ahabwa abapolisi bajya mu butumwa bw’amahoro, ikibazo cy’ibikoresho by’abenda kujyayo. Intego y’urugendo rwanjye ni guha imirongo ngenderwaho ishoboka yose abayobozi b’u Rwanda ku buryo iri tsinda rizakoreshwa neza kandi rikitegura neza, kandi nkizera ko mu mpera z’uyu mwaka cyangwa mu ntangiriro z’utaha rizoherezwa aho rizajya gukorera kandi rikazakora akazi karyo neza.”

Yongeyeho ati;”Polisi y’u Rwanda yateye imbere mu bihugu byohereza abapolisi bubahiriza umutekano ku isi, ku buryo ubu ruri ku mwanya wa 4 mu bihugu 100 bibohereza…u Rwanda ni intangarugero mu buyobozi, aho bubahiriza amahoro ndetse no ku cyicaro gikuru cy’umuryango w’abibumbye.”

Yakomeje avuga ko hari ibintu yabonye abapolisi b’u Rwanda bihariye birimo gukoresha indimi ibyiri; icyongereza n’igifaransa, ubunararibonye mu bikorwa bimwe na bimwe, ndetse n’ubumenyi buhagije mu gushinga Polisi z’ibihugu bivuye mu makimbirane.

Yavuze ati;”U Rwanda ni icyitegererezo mu kohereza abapolisikazi mu butumwa bw’amahoro ku buryo ubu ruyoboye ibindi bihugu mu kohereza benshi aho rwiharira 16%. Tunishimira ko mu buyobozi bwacu dufitemo abayobozi bashinzwe kuyobora za Polisi zibungabunga amahoro mu bihugu bya Cote d’Ivoire na Sudan y’Epfo b’abanyarwanda.

Abo bayobozi b’abanyarwanda ni Komiseri wa Polisi (CP) Vianney Nshimiyimana wagizwe umuyobozi w’ibikorwa bya Polisi muri Côte d’Ivoire (UNOCI), Commissioner of Police(CP) Bruce Munyambo, wagizwe umuyobozi w’abapolisi (D2) bari mu butumwa bw’ umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo(UNMISS), na Commissioner of Police CP Emmanuel Butera, wagizwe umuyobozi w’ibikorwa bya Polisi y’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo(UNMISS).

Muri iyo nama, IGP Gasana yavuze ko u Rwanda rufite ubushake bwo gukomeza kubungabunga amahoro ku isi, aho yagize ati;”Gukomeza kubungabunga amahoro ku isi tubikora nkaho ari inshingano zacu nk’igihugu kigomba kwitanga mu muryango w’abibumbye.”

Yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda yafashe uburyo bushya bw’imikorere busaba ubumenyi buhambaye, ikaba ariyo mpamvu yibanda ku guhugura abapolisi bayo.

IGP yavuze kandi ko Polisi y’u Rwanda ishaka kuzajyanisha amasomo ahabwa abajya kubungabunga amahoro, hibandwa ku byaha biri kuvuka nk’iterabwoba.

Yavuze kandi ko kuba u Rwanda ruri kwihuta cyane mu iterambere, na Polisi y’u Rwanda itasigaye inyuma, kugirango abashoramari baza gushora imari yabo mu Rwanda bajye bakora bizeye umutekano wabo bityo nayo ikagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Nyuma y’ibi biganiro n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Yenigun yahuye n’amatsinda y’abapolisi (FPU), harimo iry’abagore n’irindi risanzwe rizajya kubungabunga amahoro muri Sudani y’epfo.

Yaboneyeho umwanya wo kuvuga ko mu ntangiriro z’umwaka utaha, “bishoboka ko u Rwanda ruzaba urwa mbere bihugu byohereza abapolisi benshi mu butumwa bw’amahoro.”

-3103.jpg

Foto y’u rwibutso

Biteganyijwe ko azasura abandi bapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye bari mu ishuri rya Polisi riri i Gishari mu karere ka Rwamagana.

RNP

2016-06-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yatashye ibigega bya peteroli bizajya bibika litilo miliyoni 22

Perezida Kagame yatashye ibigega bya peteroli bizajya bibika litilo miliyoni 22

Ubwanditsi 11 Jun 2016
Abapolisi bihugura mu bijyanye n’ubutumwa bw’amahoro  basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi

Abapolisi bihugura mu bijyanye n’ubutumwa bw’amahoro basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi

Ubwanditsi 12 Jun 2016
Kuva Darfur 2004 kugera Cabo Delgado 2021; urugendo rw’u Rwanda mu gutabara abari mu kaga rwerekanye ko Afurika yakwishakamo ibisubizo

Kuva Darfur 2004 kugera Cabo Delgado 2021; urugendo rw’u Rwanda mu gutabara abari mu kaga rwerekanye ko Afurika yakwishakamo ibisubizo

Ubwanditsi 19 Aug 2021
Ubucamanza bwo mu Bufaransa bwatonetse inkovu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.

Ubucamanza bwo mu Bufaransa bwatonetse inkovu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.

Ubwanditsi 16 Sep 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Clément Kayishema yaguye muri Gereza muri Mali
Mu Rwanda

Clément Kayishema yaguye muri Gereza muri Mali

Ubwanditsi 31 Oct 2016
Paul Kagame akomeje kwiyamamariza muri Nyagatare, Gatsibo na Kayonza
Mu Rwanda

Paul Kagame akomeje kwiyamamariza muri Nyagatare, Gatsibo na Kayonza

Ubwanditsi 22 Jul 2017
‘ Kugera ku ikoranabuhanga n’amakuru ntabwo bigomba no gutoranya ku mukire cyangwa umukene ‘ Kagame
Mu Rwanda

‘ Kugera ku ikoranabuhanga n’amakuru ntabwo bigomba no gutoranya ku mukire cyangwa umukene ‘ Kagame

Ubwanditsi 10 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru