Baca umugani mu kinyarwanda ngo ” Amaraso arasama” kenshi iyo umuntu yavushije amaraso ntasinzira iyo shusho igaruka kenshi muri we hari n’abata umutwe bakarara bagenda ku irimbi nka Kayumba Nyamwasa usigaye urara ku irimbi rya Col. Karegeya.
Hashize iminsi hibukwa rupfu rwa Col Patrick Karegeya, wapfuye urupfu abenshi batabashije gusobanukirwa, aguye muri imwe mu mahoteri yo mu gihugu cya Afrika y’epfo, hakaba hagikorwa iperereza ku cyaba cyaramuhitanye. Ariko mugihe hibukwa Karegeya hajye hanibukwa umuhanzi Jean Christophe Matata yahitanye.
Nkuko bigaragara mu kinyamakuru cyandikirwa muri Africa y’epfo, ngo hari ibimenyetso police yaho yabashije gukusanya k’urupfu rwa Karegeya, ariko bikaba bitarajya ahagaragara ngo bimurikirwe itangazamakuru, kuko hari n’ibindi bagikusanya.
Weekend Post ku rupapuro rwayo rwa 4, ngo hari umwe mu bakozi ba Hotel karegeya yarayemo wabatangarije ko hari ifoto yabonetse mu byuma bishinzwe gucunga umutekano, yaba yarasigayemo ku bw’amahirwe kuko andi yahanaguwe. Ikaba rero yarashyikirijwe police nka kimwe mu bimenyetso bishya.
Icyatumye ngo iyo foto bemeza ko ari iya nyakwigendera Patrick Karegeya, ngo ni uko hagaragara ho ikarita y’ubuhunzi yamwemereraga kuba muri Africa y’epfo, yari yataye ku gitanda yari aryamanyeho n’umukobwa utaramenyekana nubu bagishakisha amakuru ye.
Kayumba Nyamwasa mu irimbi
Weekend Post, ikomeza ivuga ko amakuru bakesha abakozi ba hotel, ari uko ngo Karegeya nubundi yari asanzwe ahatemberera, akanaharara, arikumwe n’abantu batandukanye biganjemo igitsina gore. Mu makuru agenda acaracara rero ngo ni uko bakeka ko Karegeya yaba yarishwe nuriya mugore bararanye iryo joro atumwe na Kayumba, kubera urwikekwe kuko akenshi ngo uwo mugore bamubonanaga rimwe na Kayumba ubundi na karegeya.
Patrick Karegeya ( RIP)
Police yagerageje kubarura ingendo zose Karegeya yagiye agirira muri iyo hotel, ngo barebe uwo bararanye nyuma. Cyokora ngo ushyirwa mu majwi ni umugore w’umurundikazi, batashatse gutangaza izina rye mu gihe iperereza rigikomeje.
Mwibuke ko uyu murundikazi bikekwa ko ari nawe wahitanye umuhanzi w’icyamamare w’Umurundi Jean Christophe Matata watabarutse tariki 3 Mutarama 2011 nyuma yo gukorera ibitaramo bitatu mu mujyi wa Johanesbourg muri Afrika y’Epfo.
Uwari umuhanzi w’icyamamare Jean Christophe Matata
Uyu mukobwa wari ihabara rya Patrick Karegeya waguye mu buhungiro muri Afurika y’Epfo yivugiye ko uyu mugabo yaba ari inyuma y’iyicwa ry’uyu muhanzi. Ibi yabidutangarije mu ibanga rikomeye ubwo twamusangaga mu gihugu cy’u Burundi kitarazamo ibibazo.
ati: Ni koko urupfu rw’uyu muhanzi rwavuzweho ibintu bitandukanye cyane cyane mu nshuti ze ndetse na bagenzi be b’abahanzi bakundaga gukurikirana imibereho ye (…) ariko byose byabazwa Karegeya
Karegeya na Matata bakunze umukobwa umwe
Iperereza ryakozwe n’ikinyamakuru Rushyashya, rivuga ko Patrick Karegeya wari mu buhungiro muri Afrika y’ Epfo ari we wacuze umugambi wo kwivugana uwo muhanzi.
Mu kiganiro kirambuye ikinyamakuru cyacu cyagiranye n’Umurundikazi utarashatse ko izina rye ritangazwa ku mpamvu z’umutekano we, uvuga ko yari ihabara rya Karegeya, yatangaje byinshi bitari bizwi.
Yatangiye agira ati “Nari nsanzwe ndi inshuti magara ya Nyakwigendera Matata kuva i Burundi (n’amarira abunga mumaso ). Nari maze imyaka irenga 7 ntabonana na Matata ariko twongeye kubonana ubwo yansagaga muri Afrika y’ Epfo”.
Abajijwe imvo n’imvano y’umugambi wo kwica Matata; uwo mukobwa yavuze ko nyuma y’imyaka 7 atabonana na Matata, bahuye nyuma y’igitaramo cya mbere cyabereye mu mujyi wa Durban aho yari yatumiwe n’Abarundi batuye muri Afrika y’Epfo.
Ati ‘’mu ijoro ryo kuwa 31 Ugushyingo 2010 twavanye i Durban tujyana i Johannesburg aho nari nsanzwe ntuye kuko nawe yagombaga gufata umwanya wo kuruhuka kugira ngo ategure igitaramo cye.”
Yakomeje atangaza ko n’ubwo yari asanzwe ari ihabara rya Karegeya, icyo gihe yajyanaga na Matata i Johannesburg yari azi neza ko Karegeya yagombaga kujya muri Tanzania cyangwa muri Somalia.
Yatunguwe ngo no kubona ubutumwa bugufi bwa Karegeya bugira buti ”urugendo rwanjye rwapfuye ubishoboyewansaga hano (…)”.
Umukobwa ntiyazuyaje yitaba uwo yitaga umutware we aho avuga ko yagiye afite ubwoba kuko yakekaga ko Karegeya yamenye ko yaryamanye na Matata.
Karegeya yari azi umubano uyu mukobwa afitanye na Matata
Uyu mukobwa akomeza ati “Nakubiswe n’inkuba kuko Karegeya yambwiraga uko nabonanyena Matata aho nahuriye nawe, ibyo twakoze byose nk’aho yari ahari, ambwira ko Matata atamwizera kuko ngo ashobora gukoreshwa n’abantu baziranye nawe mu Rwanda bakaba bamutuma kumugiririra nabi ankoresheje. Namwemereye ko koko twaryamanye ariko ko ntacyo yigeze ambaza kuri Karegeya.”
Ubwo Karegeya yamubwiye ko agiye kumuha misiyo yo kujya gusaka mu bintu bya Matata akareba no muri telefone ye abamuhamagaye n’ubutumwa baba bamwandikiye ndetse n’abazimwohereje.
Yamubwiye ko byamugora, amubwira ko atagira ikibazo ko agiye kumuha umuti ari bumushyirire mu cyo kunywa nibagera mu cyumba ugatuma asinzira bityo agakora iyo misiyo.
Muri ako kabari i Johannesburg niho Col. Karegeya yakundaga kwicara niho yandikiye sms ihabara rye muri aya magambo ” ”urugendo rwanjye rwapfuye ubishoboyewansaga hano (…)”.
Karegeya yatandukanye n’uwo mukobwa amuhaye umuti mvaruganda wo guha Matata, kugira ngo umusinzirize amusake abone uko aza kureba ibintu byose afite mu madosiye ye na telefone igendanwa.
Umukobwa yakomeje atangariza Rushyashya ko amaze kubikora yabibwiye Karegeya, nawe yohereza uwitwa Frank Ntwali, muramu wa Kayumba Nyamwasa ngo amusanga kuri hoteli amuha amadosiye ye na telefone ye arebamo ibyo yari akeneye arangije aragenda.
Uri iburyo ni Frank Ntwali, muramu wa Kayumba Nyamwasa n’umurundikazi wakoze ishyano
Bucyeye Matata yabwiye uyu mukobwa ko yumva atameze neza. Ngo yahise atinya kujyana na nyakwigendera mu gitaramo cye cya nyuma cyabereye i Cape Town.
Abakurikirikiranye urugendo rwa JC Matata batangaza ko nyakwigendera yatangiye kwerekana ibimenyetso by’intege nke mbere no hagati y’igitaramo yagiriye i Cape Town. Ndetse ko na nyuma y’urupfu rwe hari dosiye ze zabuze.
Aho nta n’ubwo yashoboye kurangiza igitaramo kuko yahise ajyanwa igitaraganya mu bitaro bya Somerset Hospital i Cape Town aho yahise ashiramo umwuka ahagana mu saa yine z’ijoro ryo ku itariki ya 3 Mutarama 2011.
Uyu mukobwa n’ikiniga kinshi avuga ko yumvise inkuru y’uko Matata yapfuye, ari bwo yabonye ko umuti Karegeya yamuhaye ushobora kuba bwari uburozi.
Akomeza avuga ko nyuma yo gukora ayo marorerwa yahinduye telefone kugira ngo Karegeya namushaka amubure kuko yabonaga nawe ashobora kumugira nka Matata.
Gutinya Karegeya byatumye abishyira ahagaragara
Ngo yatumyeho kenshi uyu mukobwa ko amushaka akoresheje Ntwari Frank, abona ko nawe ashaka kumuhitana, aribwo yafashe icyemezo cyo guhunga ava muri Afrika y’Epfo asubira i Burundi. Yahisemo kubivuga kubera ubwoba kuko amaze iminsi abona ibimenyetso ko ashobora kwicwa.
N’ubwo hari abavuze ko nyakwigendera yazize idwara y’ibihaha (infection pulmonaire) nta mpapuro za muganga zibigaragaza nk’uko Rushyashya yabitangarijwe n’umuhungu we Pappy Matata utuye ku Kivugiza i Nyamirambo.
Nyakwigendera Jean-Christophe Matata yavukiye i Bujumbura mu gace ka Kinama, aho ise umubyara yari Umunyekongo w’umurundi naho nyina akaba Umunyarwandakazi. Yatabarutse tariki 3 Mutarama 2011 nyuma yo gukorera ibitaramo bitatu mu gihugu cya Afurika y’Epfo aho yababaje benshi bakundaga muzika ye dore ko yari icyamamare mu karere ndetse no muri Afurika muri rusange.
Cyiza D.