Abanyamadini muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo batangaje ko mbere y’uko nyakwigendera Etienne Tshisekedi apfa yasize yandikiye ibaruwa Perezida Joseph Kabila ariko kugeza ubu hakaba hari impungenge ko atarayishyikirizwa.
Mu nama y’abahagarariye amadini n’abandi bashinzwe akanama ko kugarura amahoro muri kiriya gihugu yabaye kuwa gatanu tariki ya 24 Gashyantare 2017, bagarutse ku makuru avuga ko mu minsi micye mbere y’uko Etienne Tshisekedi aapfa yanditse ibaruwa akayiha abamubaga hafi akabasaba kuzayishyikiriza Perezida Joseph Kabila.
Aba bayobozi batandukanye bamaze igihe barashyizweho nk’abarebera ibikorwa by’ibibera muri kiriya gihugu bafite kuganira ku bitagenda neza hagamijwe kugarura amahoro bunga impande zishyamiranye zirimo urwa perezida Kabila ushaka kuguma ku butegetse ndetse n’uruhande rw’abatavuga rumwe na we badashyigikiye igitekerezo cye bibaza impamvu batahawe iyo baruwa ngo basesengure ibiyikubiyemo nk’abantu babifitiye uburenganzira ahubwo kuba ihari bakabyumva nk’ibihuha.
Ikinyamakuru jeunafrique kivuga ko hari andi makuru avuga ko ku itariki ya 17 Mutarama 2017, M. l’abbé Théo Tshilumbu, umunyamabanga wihariye wa nyakwigendera Tshisekedi ndetse na M. Pierre Lumbi, umuyobozi w’ihuriro ry’abatavuga rumwe na Leta ngo bagejeje iyi baruwa ku biro by’iri huriro ry’abanyamadini bashinzwe ibikorwa by’ubwunzi muri kiriya gihugu ngo bayisesengure.
Nubwo iyi baruwa ngo itagejejwe imbere y’aba banyamadini nngo na bo bageze ubutumwa bwarimo ku wo bwari bugenewe ari we Perezida Joseph Kabila, ngo yagmbaga no gufungurirwa imbere y’itangazamakuru na ryo rikamenya ibiyikubiyemo.
Iyi baruwa ibaye nk’iburijwemo mu gihe umuryango wa nyakwigendera Tshisekedi n’abandi banyepolitiki batavuga rumwe na leta bo bakomeje gusaba ko umuhungu we ari we ugomba kuba Minisitiri w’Intebe.
Kugeza ubu, Perezida kabila ukiyoboye inzibacyuho mu gihe hakitegurwa amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mwaka utaha, ntacyo aratangaza ku bijyanye no kurekura ubutegetsi ahubwo akaba yaragiye aca amarenga yo gushaka gukomeza kuyobora, bimwe mu byateje imvururu muri kiriya gihugu zahitanye abatari bacye.
Perezida Kabila na Etienne Tshisekedi atarapfa