• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • I Bugesera hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Opportunity International   |   20 May 2025

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ryafashe amakarito arenga 600 y’inzoga zidasorewe

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ryafashe amakarito arenga 600 y’inzoga zidasorewe

Editorial 02 Mar 2017 Mu Rwanda

Ku bufatanye bw’Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu (Revenue Protection Unit -RPU), n’Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahooro (Rwanda Revenue Authority -RRA), hafashwe amakarito arenga 600 arimo inzoga za divayi na Whisky z’ubwoko butandukanye z’umucuruzi uzwi mu mujyi wa Kigali witwa Nkusi Godfrey, ubwo zasohokaga mu bubiko bw’ibigega bikuru by’u Rwanda (Magasins Generaux du Rwanda-MAGERWA) zidakorewe imenyekanisha, hagamijwe kunyereza imisoro.

Izi nzoga ziri mu bwoko butandukanye bugera kuri 11 zafashwe kuwa kabiri tariki ya 28 Gashyantare 2017, zirimo Black Label, Red label, Martin, Sheridan’, Moet & Chandon, na Mouton Cadet.

Izindi ni KWV (Merlot), Courvoisie, Cinzano, B&G, Smirnoff na Dragon’s Back.

Komiseri wa za Gasutamo mu kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro (RRA) Tugirumuremyi Raphael, yavuze ko aya makarito arenga 600 yagombaga gusora miliyoni zisaga 70 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yavuze ati:”Turacyakora iperereza ngo turebe niba mu mamenyekanisha yatambutse ibibazo nk’ibi bitaragiye bibamo, ku buryo imisoro yanyerejwe ishobora kwiyongera, ndetse ngo tunamenye uruhare rwa buri muntu, urw’umucuruzi, urw’ababika ibicuruzwa, urw’abunganira abacuruzi mu gukora imenyekanisha, tukareba impamvu izo mpapuro z’imenyekanisha batazirebye neza, ariko tukanareba niba n’abakozi bacu bashinzwe gukora igenzura nta ruhare baba babifitemo.”

Yavuze kandi ati:”Dufatanyije na Polisi y’u Rwanda, twongereye imikwabu yo gufata abashaka kunyereza imisoro n’abinjiza ibicuruzwa mu buryo bwa magendu, ariko biragaragara ko ibikorwa nk’ibi bimaze kugabanuka.”

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu (Revenue Protection Unit -RPU), Chief Superintendent of Police (CSP) Sam Bugingo, yavuze ko ubwo Nkusi yari ari ku cyambu cya Dar es Salaam muri Tanzaniya aho ibi bicuruzwa bye byinjiriye mu Rwanda, yamenyekanishije ko yinjije amakarito 1245.

Yavuze ati;”Mu gihe uyu mucuruzi yakuraga ibicuruzwa bye muri Magerwa, yamenyekanishije kandi asorera amakarito 600 gusa, ibi twaje kubimenya nyuma yaho gato amaze kubisohoramo, duhawe amakuru n’umuntu wari ubizi neza, nibwo twakurikiye imodoka yari ibijyanye mu bubiko bwe, dukora igenzura ryimbitse, muri iryo genzura nibwo twasanze koko aya makarito yandi arenga 645 atayakoreye imenyekanisha, duhita tuyafata.”

Ingingo ya 369 yo mu gitabo gihana ibyaha mu Rwanda ivuga ko iyo umusoreshwa yanyereje umusoro abigambiriye, nko gukoresha ibaruramari rikosheje, impapuro z’impimbano cyangwa ikindi gikorwa gisanzwe gihanwa n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu ihwanye n’umusoro yanyereje.

CSP Bugingo yavuze kandi ati:”Kubera ubukangurambaga n’ubufatanye n’abaturage, iyo hari ibikorwa byo kunyereza imisoro cyangwa ibya magendu bibaye, abaturage bahita babitumenyesha, bakanatubwira inzira izi magendu zinyuzemo, kandi tugakora imikwabu amasaha 24 kuri 24, iminsi 7 kuri 7 ibi bikorwa byose bikaduha amakuru afatika atuma imikwabu yacu ibyara umusaruro.”

RNP

2017-03-02
Editorial

IZINDI NKURU

Urukiko rwategetse ko Bazeye na Abega bari abayobozi muri FDLR bakomeza gufungwa by’agateganyo

Urukiko rwategetse ko Bazeye na Abega bari abayobozi muri FDLR bakomeza gufungwa by’agateganyo

Editorial 14 May 2019
Gabiro : Perezida Kagame yasoje itorero ry’Indangamirwa ryinjije bamwe mu gisirikare

Gabiro : Perezida Kagame yasoje itorero ry’Indangamirwa ryinjije bamwe mu gisirikare

Editorial 13 Jul 2017
Ubwiza bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO

Ubwiza bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO

Editorial 20 Sep 2023
Eagles Fan Club yiyongereye kuri za Fan Clubs zigize ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC.

Eagles Fan Club yiyongereye kuri za Fan Clubs zigize ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC.

Editorial 07 Jun 2021

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru