Ku bufatanye bw’Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu (Revenue Protection Unit -RPU), n’Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahooro (Rwanda Revenue Authority -RRA), hafashwe amakarito arenga 600 arimo inzoga za divayi na Whisky z’ubwoko butandukanye z’umucuruzi uzwi mu mujyi wa Kigali witwa Nkusi Godfrey, ubwo zasohokaga mu bubiko bw’ibigega bikuru by’u Rwanda (Magasins Generaux du Rwanda-MAGERWA) zidakorewe imenyekanisha, hagamijwe kunyereza imisoro.
Izi nzoga ziri mu bwoko butandukanye bugera kuri 11 zafashwe kuwa kabiri tariki ya 28 Gashyantare 2017, zirimo Black Label, Red label, Martin, Sheridan’, Moet & Chandon, na Mouton Cadet.
Izindi ni KWV (Merlot), Courvoisie, Cinzano, B&G, Smirnoff na Dragon’s Back.
Komiseri wa za Gasutamo mu kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro (RRA) Tugirumuremyi Raphael, yavuze ko aya makarito arenga 600 yagombaga gusora miliyoni zisaga 70 z’amafaranga y’u Rwanda.
Yavuze ati:”Turacyakora iperereza ngo turebe niba mu mamenyekanisha yatambutse ibibazo nk’ibi bitaragiye bibamo, ku buryo imisoro yanyerejwe ishobora kwiyongera, ndetse ngo tunamenye uruhare rwa buri muntu, urw’umucuruzi, urw’ababika ibicuruzwa, urw’abunganira abacuruzi mu gukora imenyekanisha, tukareba impamvu izo mpapuro z’imenyekanisha batazirebye neza, ariko tukanareba niba n’abakozi bacu bashinzwe gukora igenzura nta ruhare baba babifitemo.”
Yavuze kandi ati:”Dufatanyije na Polisi y’u Rwanda, twongereye imikwabu yo gufata abashaka kunyereza imisoro n’abinjiza ibicuruzwa mu buryo bwa magendu, ariko biragaragara ko ibikorwa nk’ibi bimaze kugabanuka.”
Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu (Revenue Protection Unit -RPU), Chief Superintendent of Police (CSP) Sam Bugingo, yavuze ko ubwo Nkusi yari ari ku cyambu cya Dar es Salaam muri Tanzaniya aho ibi bicuruzwa bye byinjiriye mu Rwanda, yamenyekanishije ko yinjije amakarito 1245.
Yavuze ati;”Mu gihe uyu mucuruzi yakuraga ibicuruzwa bye muri Magerwa, yamenyekanishije kandi asorera amakarito 600 gusa, ibi twaje kubimenya nyuma yaho gato amaze kubisohoramo, duhawe amakuru n’umuntu wari ubizi neza, nibwo twakurikiye imodoka yari ibijyanye mu bubiko bwe, dukora igenzura ryimbitse, muri iryo genzura nibwo twasanze koko aya makarito yandi arenga 645 atayakoreye imenyekanisha, duhita tuyafata.”
Ingingo ya 369 yo mu gitabo gihana ibyaha mu Rwanda ivuga ko iyo umusoreshwa yanyereje umusoro abigambiriye, nko gukoresha ibaruramari rikosheje, impapuro z’impimbano cyangwa ikindi gikorwa gisanzwe gihanwa n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu ihwanye n’umusoro yanyereje.
CSP Bugingo yavuze kandi ati:”Kubera ubukangurambaga n’ubufatanye n’abaturage, iyo hari ibikorwa byo kunyereza imisoro cyangwa ibya magendu bibaye, abaturage bahita babitumenyesha, bakanatubwira inzira izi magendu zinyuzemo, kandi tugakora imikwabu amasaha 24 kuri 24, iminsi 7 kuri 7 ibi bikorwa byose bikaduha amakuru afatika atuma imikwabu yacu ibyara umusaruro.”
RNP