Inama y’inteko rusange ya gatanu y’abadepite muri EALA yatangiye imirimo yayo uyu munsi hano mu Rwanda ariko u Burundi bwabujije abayiserukira kuyizamo, ariko ikindi gice cya’Abadepite b’Ababarundi kiyirimo !
Buri gihugu kigize EAC gifite abadepite icyenda mu nteko nshingamategeko y’uwo muryango ariko batanu gusa nibo bumviye ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza, bandika buvuga yuko badashobora kuzitabira iyo nama ngo kubera impamvu z’umutekano wabo, naho abandi bane bakaba bari muri iyo nama y’inteko ya EALA izarangiza imirimo yayo tariki 16 z’uku kwezi.
Abo badepite batanu bumviye amabwiriza y’ubutegetsi mu Burundi bakaba bataraje muri iyo nama ya EALA, ikomeje imirimo mu nyubako y’inteko nshingamategeko y’u Rwanda ni Emerence Bucumi, Leonce Ndarubyariye, Jean Marie Muhirwa, Isabelle Nahayo na Emmanuel Nengo.
Abitabiriye iyo nama y’inteko ya EALA basnzwe bazwi yuko batavuga rumwe na leta kubera yuko barwanyije manda ya gatatu ya Nkurunziza kuko itari yubahirije itegeko nshinga ikaba yarinaciye ukubiri n’amasezerano ya Arusha, yari yarashoboye kugarura amahoro muri icyo gihugu.
Abo badepite bane ni Jeremie Ngendakumana wo mu ishyaka CNDD-FDD akaba ari nawe wari warasimbuye Rajab Hussein ku buyobozi bwaryo. Undi ni Yves Nsabimana ukomoka muri FRODEB – Nyakuri, naho abandi babibiri bakaba bakomoka muri UPRONA igice cya Nditije.
Abo ni Frederic Ngenzebuhoro na Martin Nduwinama, wigeze kuba Visi Perezida muri guverinoma ya Nkurunziza biturutse kuri ya masezerano ya Arusha ateganya yuko iyo Perezida wa Repubulika ari Umuhutu, Visi Perezida we agomba kuba ari umututsi ! Abo badepite bane b’u Burundi bari mu nama ya EALA hano mu Rwanda basanzwe bakora ariko bari mu buhungiro.
Kuva u Burundi bwajya mu bibazo muri 2015 ubutegetsi muri icyo gihugu bwakomeje kwikoma u Rwanda ngo rushyigikira ababurwanya, kugeza n’aho buhagarika ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi. Ubutegetsi mu Burundi kandi ntabwo bukitabira amanama y’akarere cyangwa mpuzamahanga akorerwa hano mu Rwanda.
Perezida Paul Kagame afungura inama ya EALA
Umwaka ushize hano mu Rwanda habereye inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma zigize umuryango w’uubumwe bwa Afurika, u Burundi ntibwayitabira.
Bwari bwohereje ababuserukira ariko baharaye rimwe bucya bahambira, barataha ngo ntabwo bari bizeye umutekano wabo ! Hari n’inama y’abayobozi ba Polisibo mu karere ko mu burasirazuba bwa Afurika iherutse kubera hano mu Rwanda, ubutegetsi mu Burundi bwanga kohereza ababuserukira !
Uburundi ubu bufite impunzi zisaga ibihumbi 70 ziri hano mu Rwanda kandi zikaba zifashwe kivandimwe, ikintu gihora giteye impungenge ubutegetsi bwa Nkurunziza, bigatuma bwarahisemo kwibasira u Rwanda nk’uko bwijundika u Bubiligi ngo ntibufata abanyapolitike barwanya leta y’u Burundi kandi ngo bacumbitse muri icyo gihugu!
Casmiry Kayumba