• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Harahigishwa uruhindu abarashe abaturage babiri i Rusizi bagahungira i Burundi

Harahigishwa uruhindu abarashe abaturage babiri i Rusizi bagahungira i Burundi

Ubwanditsi 12 Mar 2017 ITOHOZA

Kuva mu rukerera rwo kuri iki cyumweru tariki 12 Werurwe 2017. Igisirikare cy’u Rwanda kirahigisha uruhindu, abagize uruhare mu bugizi bwa nabi bwo kwica abasivili, mu Karere ka Rusizi, igitero cyahitanye umuntu umwe undi agakomereka.

Amakuru akavuga ko abo bantu bitwaje intwaro bahise bambuka bakajya mu gihugu cy’u Burundi, cyane ko n’ubusanzwe aho byabereye hari hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi.

Igisilikare cy’u Rwanda, cyamaganye ubu bwicanyi bwakorewe abaturage.

-6080.jpg

Ku ifoto : Gen. Patrick Nyamvumba Umugaba mukuru w’Ingabo na Gen. James Kabarebe Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda

Ubu bwicanyi bwabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ahagana saa saba z’igitondo aho ngo abantu bari bitwaje imbunda bageze mu gasantere ka Kabuga kari mu Mudugudu wa Kabuga, bashyize ipine hafi y’inzu y’umuturage bikekwa ko bashakaga kuyitwika. Icyo gihe ngo umwana wo mu rugo rw’umuturanyi yasohotse agiye kwihagarika, akigera hanze bahita bamurasa ahasiga ubuzima.

Nyuma y’urusaku rw’imbunda, abo bantu bataramenyekana banasanze abanyerondo aho bari bicaye babarasaho, umwe yitaba Imana, undi akomereka ku kaboko.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Igisirikare cy’u Rwanda rivuga ko umwana wishwe yari afite imyaka 12 y’amavuko mu gihe undi n’uwakomerekejwe bari bacunze umutekano ku kigo nderabuzima.

Rikomeza rivuga ko ‘Abantu bataramenyekana bari bitwaje imbunda bahise berekeza i Burundi mu gihe iyi nsanganya yabereye hafi y’umupaka w’u Burundi. Iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekanye abagabye iki gitero’.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi n’ubwa polisi bwazindukiye ahabereye ubu bwicanyi bukorana inama n’abaturage mu rwego rwo kubahumuriza.

-6079.jpg

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Lt Col. Rene Ngendahimana

2017-03-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

ADEPR: Uko Bish.Sibomana yasimbutse “UMUTEGO” wateguwe n’abashumba bari bagiye kumweguza. Imitima ya benshi iradiha!

ADEPR: Uko Bish.Sibomana yasimbutse “UMUTEGO” wateguwe n’abashumba bari bagiye kumweguza. Imitima ya benshi iradiha!

Ubwanditsi 12 May 2017
Leta y’u Burundi ni  ” indashima ” kuki ikomeje gushotora u Rwanda

Leta y’u Burundi ni ” indashima ” kuki ikomeje gushotora u Rwanda

Ubwanditsi 05 Apr 2018
Ibibazo bibazwa Mukamugema umaze kugaragaza urwango yangaga  Umwami Kigeli

Ibibazo bibazwa Mukamugema umaze kugaragaza urwango yangaga Umwami Kigeli

Ubwanditsi 27 Jan 2017
Musabyimana Gaspard, maneko mukuru wa Habyarimana na Kayumba Rugema mukubiba urwango mu buswa bukabije ku bayobozi b’i Kigali

Musabyimana Gaspard, maneko mukuru wa Habyarimana na Kayumba Rugema mukubiba urwango mu buswa bukabije ku bayobozi b’i Kigali

Ubwanditsi 19 Mar 2020

Igitekerezo kimwe

  1. Sunday
    December 18, 20186:47 pm -

    Ndabona abahutu bomwita interahamwe aribo barikurugamba mwebwe murimubiro

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

“Abashimuswe” Ingabire Victoire ahora abwira BBC-Gahuzamiryango abatandukanya ate n’abo yohereza mu mitwe y’iterabwoba?
Amakuru

“Abashimuswe” Ingabire Victoire ahora abwira BBC-Gahuzamiryango abatandukanya ate n’abo yohereza mu mitwe y’iterabwoba?

Ubwanditsi 31 Aug 2022
RwandAir igeze i Tel Aviv gatatu mu cyumweru
UBUKERARUGENDO

RwandAir igeze i Tel Aviv gatatu mu cyumweru

Ubwanditsi 29 May 2019
Nyuma y’igihe atumvikana Joseph Sebarenzi yatangaje uko yakiriye inkuru y’iyicwa ry’umuryango we muri jenoside
HIRYA NO HINO

Nyuma y’igihe atumvikana Joseph Sebarenzi yatangaje uko yakiriye inkuru y’iyicwa ry’umuryango we muri jenoside

Ubwanditsi 28 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru