Kuri iki cyumweru, Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda/DGPR) ryakoze inama y’abagize Kongere y’Ishyaka yemerejwemo ko Dr Frank Habineza ariwe uzarihagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika.
Iyi nama yabereye kuri Croix Rouge ku Kacyiru, mu mujyi Kigali yamurikiwemo ibikorwa Ishyaka riteganya gukora mu myaka irindwi iri imbere (Program Politique), ndetse hanemezwa burundu Frank Habineza nk’Umukandida uzahagararira Ishyaka mu matora ya Perezida wa Repubulika azaba ku matariki 03 na 04 Kanama 2017.
Mu ijambo yavuze amaze kwemezwa, Frank Habineza yabwiye andi mashyaka yitabiriye iyi Kongere ko naramuka atowe bazakorana neza, kandi ngo azaharanira ko Abanyarwanda bagira ibiryo byinshi inzara igacika.
Gusa, yanagaragarije abayoboke b’ishyaka DGPR inzitizi ikomeye bafite muri aya matora ahanini ishingiye ku bushobozi kugira ngo abashe guhatana mu matora ya Perezida wa Repubulika.
Yagize ati “Kugira ngo tuzakure intsinzi muri aya matora birasaba ko muhaguruka mukamamaza ishyaka aho muri hose, mu mirenge, utugari n’imidugudu. Tuzakenera amafaranga arenga miliyari n’igice, kandi azava muri mwe, ufite ibigori, amasaka…agurishe…mutange umusanzu, bizasaba ubwitange bukomeye.”
Habineza yavuze ko kuba ishyaka ryabo ryaremewe rigahabwa uburenganzira bwo gukorera mu gihugu, ngo ni uko mu Rwanda hari Demokarasi.
Ati “Ntabwo turi ishyaka rirwanya Leta, ahubwo turi ishyaka ritavuga rumwe nayo. Tubwira abayobora igihugu ngo bakosore ibintu runaka cyangwa mureke tuze tubyikemurire.”
Nyuma y’ijambo rye, DGPR ryagaragaje gahunda rifite mu myaka irindwi iri imbere irimo impinduka mu rwego rw’ubutabera, ikoranabuhanga, umutekano, umuco n’imyidagaduro, itangazamakuru n’ibindi.
Kugeza ubu, byibura abanyapolitike bane nibo bamaze kwemeza ko bazahatana mu matora ya Perezida wa Republika y’uyu mwaka gusa Komisiyo y’igihugu y’amatora izemeza urutonde ntakuka rw’abazahatana ku itariki 27 Kamena.
Biteganyijwe ko Umukandida w’ishyaka DGPR azahangana na Perezida Paul Kagame uzahagararira FPR-Inkotanyi, Philippe Mpayimana, na Padiri Thomas Nahimana wakomeje gutangaza ko azatahuka akaza guhangana mu matora ariko akaba ataraza.
Frank Habineza avuga ijambo nyuma yo kwemezwa nk’Umukandida uzahagararira DGPR mu matora ya Perezida.
Izi ntoki ebyiri ngo ziravuga ko igihe ari iki