Amaku agera kuri Rushyashya aravuga ko bamwe mu bayoboke ba Kiliziya Nahimana yari amaze kwigarurira bagiye kumucikaho nyuma yaho Papa Francis asabye imbabazi kubera uruhare Kiliziya abereye umushumba yagize muri Genocide yakorewe Abatutsi muri 1994.
Tariki 20 Werurwe Papa Francis, umushumba wa Kiliziya Gatolika yateye intambwe ikomeye yo gusaba imbabazi ku Mana kubw’uruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Ibi yabivugiye mu ruzinduko rw’umunsi umwe Perezida Paul Kagame wari uherekejwe na Madamu Jeannette Kagame bagiriye ku butaka butagatifu bwa Vatikani.
Perezida Paul Kagame aganira na Papa Francis
Padiri Nahimana umaze igihe yiyita “Umutaripfana” akorana bya hafi na bamwe mu ba padiri bakiri muri Kiliziya ariko bahunze kubera gukekwaho ibyaha bya Jenoside. Abo ba padiri bamufasha cyane kumugeza kubantu b’idini ngo ashake uko yabigarurira abacengezamo amatwara ahembera urwango.
Amakuru aturuka mubo Nahimana yari amaze igihe acengezamo ibitekerezo bye aravuga ko batangiye kumwikoma batagishaka kugira aho bahurira nawe dore ko na Kiliziya yamwirukanye. Benshi muribo barasanga yarashakaga kubajyana munzira itariyo dore ko n’umushumba wabo Papa Francis yateye intambwe mu kugarura isura ya Kiliziya Gatolika yari yarangiritse kubera abantu nka Nahimana.
Inyandiko nyinshi n’ibiganiro Nahimana yagiye atangira mu bitangazamakuru binyuranye, yakunze guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, adasize gukora mu nkovu abacitse ku icumu.
Hari aho yigeze kugira ati “Leta ihora itaburura, irataburura ibiki bidashira? Bashyizeho umunsi umwe cyangwa ibiri mu gihugu muti mutaburure abantu bose bapfuye tubashyingure birangire?”
Nahimana kandi mu mvugo isesereza inapfobya Jenoside, yavuze ko u Rwanda rucuruza amagufa y’inzirakarengane za Jenoside yakorewe abatutsi. Ati “…muri raporo bakoze y’amafaranga yinjijwe n’ubukerarugendo, ngo Gisozi ni hamwe mu hantu nyaburanga hinjije amafaranga menshi mu Rwanda hayinjiriza leta. Urumva aho tugeze? Ba bandi bavuga ko bacuruza amagufa noneho barabyiyemereye ariko ni nako bimeze.”
Hari kandi n’aho yavuze ati “Uwajya mu mibare iri muri ziriya nzibutso mwakumirwa kuko mwasanga abatutsi bishwe banditse ku nzibutso barenga miliyoni 20.’’
Padiri Thomas Nahimana
Padiri Nahimana ivanjiri atahwemye kubwiriza abinyujije mu kinyamakuru cye ‘Le Prophete’ kitavugwaho rumwe kimwe n’ishyaka yashinze mu 2013 yise ‘Ishema ry’u Rwanda’, yuje imirongo ivuga amateka y’u Rwanda bitandukanye n’uko azwi kandi yigishwa, bifatwa nko kugoreka amateka cyangwa gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Cyiza Davidson