Abasore batinda gushaka bahorana impamvu zifatika n’izo bamwe babona nk’izidafatika, bituma bakomeza basubiza inyuma iminsi yo kurushinga. Kuri bamwe biratangaza kumva umusore avuga ko ategereje Master Plan (igishushanyo mbonera) ngo arongore.
Umusore umwe w’imyaka irenga 35 mu mujyi wa Kigali, afite akazi n’imodoka ye ariko ngo ababyeyi baramurambiwe. Avuga ko ategereje igishushanyo mbonera gishya ngo abone kurongora. Ati “nshobora kubaka, ejo bakavuga ngo nubatse mu manegeka, cyangwa hagenewe inganda”.
Izindi mpamvu uyu musore atanga, ngo ntiyarongora amatora atarangiye, EDPRS III, na Vision 2020. Ku bijyanye n’intwererano, uyu musore agira ati “reka reka sinakora ubukwe nitwerereje, abantu bazansuzugura bavuga ko aribo banyubakiye”.
Uyu musore abantu bahinduye urwenya, ngo yaba yarabwiye inshuti n’abavandimwe ko afite umugeni ariko akabura ubushobozi bw’amafaranga. Ngo bahise bakora inama, bashyiraho groupe ya Whatsapp, begeranya inkunga. Umuvandimwe we agira ati “mukuru wacu yamwemereye itike y’indege ijya Dubai mu kwezi kwa buki, nanjye nemera kumuha ibitanda bibiri, hari n’uwemeye camera, n’amafaranga menshi”.
Inama zarabaye, begeranya amafaranga y’ubukwe yose, bahamagaye umusore arababwira ngo yabivuyemo, ngo barashaka kumufata ku ngufu. Ngo izo nama zakozwe atabizi, mbese akabifata nk’ubugambanyi yakorewe.
Mu rwenya, umugore wari hafi aho asanga uwo musore afashwe nk’utishoboye cyangwa ufite ubumuga bwo mu mutwe ku buryo bamutekerereza, ariko umusore we akavuga ko mu myaka 3 iri imbere azatangaza ko yabonye umugeni, yikize igisuzuguriro n’amenyo y’abasetsi. Cyakora uyu musore rwose ntiyemera kurongora master plan itaraboneka, amatora atararangira, vision 2020 itarangiye. Ngayo nguko.