• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bombori bombori hagati ya Kayumba Placide na Pierre Celestin Rwalinda wamusimbuye ku buyobozi bwa FDU Inkingi   |   15 May 2026

  • APR FC na Rayon Sports zageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2026, zizahatanira miliyoni 12 z’Amafaranga y’u Rwanda   |   14 May 2026

  • Habura iminsi 3 ngo shampiyona irangire, Al Hilal yegukanye igikombe cy’icyubahiro cya BK Pro League 2025-2026   |   13 May 2026

  • Rwanda Premier League yemeje ko hazatangwa ibikombe bibiri bya shampiyona, bitandukanye n’ibyo FERWAFA yari yatangaje   |   12 May 2026

  • Itangazamakuru si inzira yo gushakiramo amaronko binyuze mu gukora ibyaha, ubutabera bugomba gukora akazi kabwo   |   11 May 2026

  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

You are at :Home»IMIKINO»Nigeria yahaye Abanyafurika na Lionel Messi kumwenyura

Nigeria yahaye Abanyafurika na Lionel Messi kumwenyura

Ubwanditsi 23 Jun 2018 IMIKINO

Nigeria yabaye igihugu cya kabiri cya Afurika kibashije kubona intsinzi mu Gikombe cy’Isi nyuma yo kwihaniza Iceland ikayitsinda ibitego bibiri ku busa naho Brazil yari yatsikiye ku mukino wa mbere yihimurira kuri Costa Rica iyitsinda ibitego bibiri ku busa.

Umukino wari ukomeye cyane kandi usobanuye byinshi kuri Nigeria yagombaga guhuramo na Iceland, yawutsinze ku bitego 2-0 bya Ahmed Musa ku munota wa 49 n’uwa 75.

Iyi kipe yari yatsinzwe umukino wa mbere mu itsinda ibitego 2-0 na Croatia, yabaye ikipe ya kabiri muri eshanu zihagariye Afurika ibonye amanota atatu nyuma ya Sénégal yatsinze Pologne ku wa Gatatu tariki 19 Kamena 2018.

Gutsinda uyu mukino ntibyafashije Nigeria gusa kuko na Argentine ya Lionel Messi yabyungukiyemo, byatumye Iceland itagira amanota ane ngo iyisige burundu.

Kugeza ubu, bivuze ko ku mukino wa nyuma uzahuza Argentine na Nigeria, amahirwe azaba ari 50 kuri 50 ko iyatsinda yahita ijya muri 1/8 mu gihe Croatia yaba yatsinze cyangwa yanganyije na Iceland.

Mu wundi mukino wari ukomeye cyane, Brazil yatsinze Costa Rica ibitego 2-0 bya Philippe Coutinho ku munota wa 90 na Neymar mu minota y’inyongera biyongerera amahirwe menshi yo kujya muri 1/8.

Kuri uyu wa Gatanu haracyategerejwe umukino umwe ugomba guhuza Serbia n’u Busuwisi naho ejo ku wa Gatandatu, u Bubiligi buzahura na Tunisia saa 14h00, Koreya y’Epfo ihure na Mexique saa 17h00 saa 20h00 u Budage nabwo buri ku gitutu cyo kuba bwaratsinzwe umukino ubanza bukazahura na Suède.

Ahmed Musa atsinze igitego cya mbere cya Nigeria

Abakinnyi ba Nigeria bishimira intsinzi y’ingenzi babonye kuri Iceland

Neymar watsinze igitego cya kabiri cya Brazil

Philippe Coutinho watsinze igitego cya mbere cya Brazil mu byishimo

Abafana ba Iceland nubwo yatakaje ariko bakomeje gushyigikira ikipe yabo

Lionel Messi mu gahinda ko gutsindwa na Croatia ibitego 3-0

2018-06-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu Bakinnyi Umutoza w’Amavubi yahamagaye harimo na Kevin Monnet Paquet

Mu Bakinnyi Umutoza w’Amavubi yahamagaye harimo na Kevin Monnet Paquet

Ubwanditsi 07 Oct 2020
Tuyishime Placide uyobora ikipe ya Musanze FC yamaganywe n’urugaga rw’abatoza kubera kwirukana Seninga Innocent.

Tuyishime Placide uyobora ikipe ya Musanze FC yamaganywe n’urugaga rw’abatoza kubera kwirukana Seninga Innocent.

Ubwanditsi 26 May 2021
Natnael Tesfatsion yegukanye Tour du Rwanda 2020

Natnael Tesfatsion yegukanye Tour du Rwanda 2020

Ubwanditsi 01 Mar 2020
Umunsi wa gatanu wa shampiyona usize Marines FC , APR FC na AS Kigali mu makipe asohotse mu matsinda, AS Muhanga, Etincelles na Mukura zigomba guhatanira kutamanuka.

Umunsi wa gatanu wa shampiyona usize Marines FC , APR FC na AS Kigali mu makipe asohotse mu matsinda, AS Muhanga, Etincelles na Mukura zigomba guhatanira kutamanuka.

Ubwanditsi 15 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyamagabe: Hafashwe ingamba zo kubungabunga umutekano
Mu Mahanga

Nyamagabe: Hafashwe ingamba zo kubungabunga umutekano

Ubwanditsi 02 Nov 2016
Kalimba Alice na Umubyeyi Zakia bakiniraga Scandinavia WFC berekeje mu ikipe ya Tigers Sports Academy yo muri Tanzania
Amakuru

Kalimba Alice na Umubyeyi Zakia bakiniraga Scandinavia WFC berekeje mu ikipe ya Tigers Sports Academy yo muri Tanzania

Ubwanditsi 01 Sep 2021
Chaka Chaka anyotewe no kumenya byinshi ku muziki wo mu Rwanda
Mu Rwanda

Chaka Chaka anyotewe no kumenya byinshi ku muziki wo mu Rwanda

Ubwanditsi 06 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru