Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda ry’abashoramari bo muri Australia, bari mu ruzinduko bashakisha amahirwe yashorwamo imari mu Rwanda, kuva kuwa 27 kugeza kuri uyu wa Gatanu, tariki 31 Werurwe 2017.
Iri tsinda ry’abashoramari 20 bakora mu nzego z’ubucuruzi n’uburezi muri Australia, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa, bayobowe na General Major Michael Jeffery wayoboye Australia hagati ya 2003 – 2008.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, James Musoni, yabwiye itangazamakuru ko abo bashoramari bashimiye Perezida Kagame uko u Rwanda rumaze gutera imbere mu miyoborere n’ishoramari, bamwizeza ko nabo bagiye gushyiramo ishoramari ryabo.
Yagize ati “Harimo bamwe bagera kuri bane bamaze kwandikisha ibigo byabo hano, cyane cyane abashaka gukora mu rwego rw’amabuye y’agaciro, mu by’ubuvuzi, mu bijyanye no kubaka amazu aciriritse mu bikorwa remezo ndetse hari n’abashaka gukora mu buhinzi n’ubworozi.”
Hari gahunda zigiye gutangirirwaho
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, Minisiteri y’Ubuzima yasinyanye amasezerano n’ikigo gikomeye cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ns1ghter, gifasha muri serivisi z’ubuvuzi hifashishijwe ikoranabuhanga.
Minisitiri Musoni yagize ati “Kigiye gufatanya na Minisiteri y’ubuzima, bagakoresha ikoranabuhanga mu kunoza imitangire ya serivisi z’ubuvuzi, bakoresheje inzobere zo muri Amerika.”
Yavuze ko ishoramari ry’aba ba rwiyemezamirimo rizagenda rikorwa ku bufatanye n’inzego zinyuranye zo mu Rwanda, nko mu mushinga wo kubaka inzu ziciriritse i Busanza mu Mujyi wa Kigali.
Minisitiri Musoni yakomeje agira ati “Bazakorana na BRD (Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda) ihafite ubutaka. Bavuze ko bazazana ikoranabuhanga rihendutse, rinafasha kubaka amazu mu buryo bwihuse kugira ngo bateze imbere iyi gahunda turimo yo gushakira amazu aciriritse Abanyarwanda batandukanye.”
Muri iri tsinda rimaze icyumweru mu Rwanda harimo Steven Bevington wo mu muryango udaharanira inyungu, Community Housing Limited (CHL), utanga inzu ziciciritse z’abatishoboye. Ufite ubunararibonye muri iyo mishinga kuko wayifatanyijemo na guverinoma z’ibihugu nka Timor Leste, Chile, Papua New Guinea n’u Buhinde.
Umuyobozi uhagarariye inyungu z’u Rwanda i Melbourne muri Australia, Michael Roux, yabwiye itangazamakuru ko uru ruzinduko rubaye rwiza cyane kuko uretse ibigo by’ubucuruzi byandikishijwe mu Rwanda hari n’indi mishinga bashobora gukorana n’u Rwanda by’igihe kirekire.
Yagize ati “Twanabonye umwanya wo kubaka umubano ukomeye hagati ya kaminuza zo muri Australia na Kaminuza y’u Rwanda, harimo n’ibigo bine by’icyitegererezo biri mu Rwanda biterwa inkunga na Banki y’Isi.”
Umubano w’u Rwanda na Australia si uwa kera cyane kuko wongerewe imbaraga mu 2005. Ibi bihugu byombi bihagarariwe n’intumwa zidatuye aho zikorera, iy’u Rwanda iba muri Singapore naho iya Australia ikaba i Nairobi muri Kenya.
Perezida Paul Kagame asezera ku itsinda ry’abashoramari bo muri Australia
Source : IGIHE