Mu gihe u Rwanda n’isi yose bibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, ishyaka riharanira ikwishyira ukizana kwa buri muntu (PL) ryahamagariye abanyarwanda bagikwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside mu mahanga, gutaha bagafatanya n’abandi kubaka igihugu aho kugambirira kugisenya.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, iryo shyaka ryatangaje ko ryifatanyije n’abanyarwanda bose muri ibi bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, rihamagarira abanyarwanda bose kwitabira ibikorwa byateganyijwe muri ibi bihe ndetse no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Mukabalisa Donatille, Perezida wa PL ashingiye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi,turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho” yasabye abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside bakiri hirya no hino ku isi.
Yagize ati “Ishyaka riboneyeho gusaba abo bagikwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside hirua no hino , gutaha mu rwababyaye bagafatanya n’abandi banyarwanda kuba igihugu, aho kugambirira kugisenya.”
Mukabalisa kandi yasabye kandi abanyarwanda kwitabira ibiganiro biteganyijwe hirya no hino mu midugudu.
Mukabalisa Perezida mushya w’ishyaka PL