• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Ingabire Victoire Umuhoza ngo azasubiza u Rwanda muri Jenoside niba adahawe ubutegetsi. Ese   kuki “IVU” ridashyirwa mu kimpoteri  nk’indi myanda yose, rigakomeza gutumukira abantu?

Ingabire Victoire Umuhoza ngo azasubiza u Rwanda muri Jenoside niba adahawe ubutegetsi. Ese   kuki “IVU” ridashyirwa mu kimpoteri  nk’indi myanda yose, rigakomeza gutumukira abantu?

Ubwanditsi 24 Aug 2022 Amakuru, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Rwanda

Umugore witwa Ingabire Victoire Umuhoza”IVU”, yigize umwiyahuzi  ku buryo avuga akanakora ibyo yishakiye, nta kwikanga ibihano. Icyo Abanyarwanda bibaza rero, ni icyamumaze ubwoba kugeza n’ubwo yivugira ko bazasubira  mu kaga nka Jenoside, niba adahawe ubutegetsi.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, IVU yasabye ko imiyoborere y’u Rwanda ihinduka,ikinjizwamo n’inkoramaraso, bitaba ibyo Igihugu kigasubira mu mateka ashaririye cyanyuzemo. Ubu bushotoranyi noneho burenze ubwo twari tumumenyereyeho.

IVU ni umwe mu bashinze bakanayobora imitwe y’abajenosideri mu mashyamba ya Kongo, nka RDR yaje kuvamo ALIR. Iyi ALIR  nayo yabyaye umutwe w’iterabwoba wa FDLR, umufatanyabikorwa wa FDU-Inkingi nayo yashinzwe ikanayoborwa na Ingabire Victoire.

Ngabo abicanyi bagenzi be asabira kugirana ibiganiro na Leta, bakinjizwa mu butegetsi, bitaba ibyo u Rwanda rukorama.

Iyi nkunguzi y’umugore yirirwa ibeshya ibitangazamakuru mpuzamahanga ngo yafunzwe izira amaherere, yirengagije ko   yahamijwe ibyaha birimo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, no gukorana n’imitwe y’iterabwoba. Bimwe mu bimenyetso byamuhamije ibi byaha akanabihanirwa, byatanzwe n’Ubuholandi yarokoreragamo amahano ngo ni politiki, nyamara abamugera hafi batubwiye ko yirirwa avuga ngo u Rwanda ntirwatinyuka gufunga Umuholandi!

Ese IVU ajya yibuka ko kuba yarafunguwe atarangije igihano ubwabyo byagombye gutuma yigengesera kugirango adasubizwa muri gereza. Nako ngo yishingikirije abavuzanduru nka ba Judi Rever na  Kenneth Roth wa Humana Rights Watch, ngo bazasakuza umunsi  IVU ryashyizwe  mu kimpoteri nk’indi myanda yose. Umuheto woshya umwambi bitazajyana.

Umwe  mu bamaganye amagambo ya IVU asaba ko u Rwanda rusubira mu manga rwavuyemo, ni Minisitiri Jean Damascène BIZIMANA ufite mu nshingano ubumwe bw’Abanyarwanda.

Uku kwamagana umugome ni byiza, ariko tibyagombye kugarukira aha. Byagombye gukurikirwa no gusaba abo bireba kubahiriza amategeko ahana umuntu wese ubangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda. Gukomeza kurebera uyu mwanzi w’amahoro, ni ukwambura agaciro abahasize ubuzima bayaharanira.

Imyaka Ingabire Victoire yakatiwe ntimwemerera gukora politiki. Nyamara abirengaho akiyita “umunyapolitiki”, ayo matiku we yita”politiki” akanayakorera mu ishyaka”DALFA-Umurinzi”(impanga ya FDU-Inkingi) ritemewe n’amategeko.

Iki nacyo ni icyaha cyagombye kumusubiza aho yavuye ku mpuhwe za Perezida wa Repubulika, wamudohoreye agirango azikosora none amweretse ko akabaye icwende katoga!

Ingabire Victoire ushobora kwipfusha ubusa uko ubishaka, kwigira icyomanzi ni uburenganira bwawe uretse ko bitanakwiye umukecuru nkawe. Icyakora, ikizira kikanaziririzwa ni ukubahuka ubumwe bwacu. Niba inzego zibishinzwe kububungabuga zitubahirije inshingano ngo zigushyikirize ubutabera, abaturage tuzazibaza impamvu, muri bwa burenganzira twemerewe bwo kubaza ibidukorerwa.

2022-08-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kenya : Umunyamerika n’Umunyacanada bagiye guhambirizwa kubera amatora

Kenya : Umunyamerika n’Umunyacanada bagiye guhambirizwa kubera amatora

Ubwanditsi 06 Aug 2017
Bizimana Djihad yavuye mu ikipe ya Kryvbas yo muri Ukraine ajya muri Al Ahly yo muri Libya, Rafael York we yerekeje muri ZED FC yo mu Misiri

Bizimana Djihad yavuye mu ikipe ya Kryvbas yo muri Ukraine ajya muri Al Ahly yo muri Libya, Rafael York we yerekeje muri ZED FC yo mu Misiri

Ubwanditsi 06 Feb 2025
Ubutegetsi mu Burundi ntibubona impamvu yo gushyikirana n’ababurwanya

Ubutegetsi mu Burundi ntibubona impamvu yo gushyikirana n’ababurwanya

Ubwanditsi 09 Feb 2017
Umudepite w’umufaransa yemeje ko Theoneste Nsengimana na bagenzi be bafashwe na RIB ari abakozi ba Ingabire Victoire aziko abatabariza

Umudepite w’umufaransa yemeje ko Theoneste Nsengimana na bagenzi be bafashwe na RIB ari abakozi ba Ingabire Victoire aziko abatabariza

Ubwanditsi 14 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Suéde yabaye indiri y’abarwanya leta y’uRwanda 
INKURU NYAMUKURU

Suéde yabaye indiri y’abarwanya leta y’uRwanda 

Ubwanditsi 21 May 2019
Haba hakiri Abanyarwanda bagihohotererwa muri Gereza za CMI muri Uganda, Fred yaguye muri Gereza yayo
Amakuru

Haba hakiri Abanyarwanda bagihohotererwa muri Gereza za CMI muri Uganda, Fred yaguye muri Gereza yayo

Ubwanditsi 22 Aug 2023
Perezida Kagame yagaragaye ari hagati ya Perezida w’Ubumwe bw’u Burayi na Chancelier Kurz
POLITIKI

Perezida Kagame yagaragaye ari hagati ya Perezida w’Ubumwe bw’u Burayi na Chancelier Kurz

Ubwanditsi 19 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru