Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare ifunze abagabo 2 aribo Rukangura Patrick w’imyaka 26 na Ngendahayo Miran w’imyaka 24, bakaba bakekwaho gukoresha no gukwirakwiza amafaranga y’amahimbano.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’I Burasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko aba bagabo bafatiwe mu kagari ka Shonga, umurenge wa Tabagwe bakaba barafashwe n’umukozi wa serivisi za Mobile Money afatanyije n’abaturage.
IP Kayigi yavuze ati:”Aba bagabo uko ari 2 babwiye uyu mukozi ko bashaka kubitsa amafaranga kuri mobile money, ababaza umubare w’ayo bashaka kubitsa, Rukangura amubwira ko abitsa ibihumbi 485000 by’amafaranga y’u Rwanda, naho Ngendahayo akabitsa ibihumbi 130.000, nibwo yumvise bashaka kubitsa amafaranga menshi, ababwira kuyamuha. Yahise agira amakenga, maze yitegereje asanga ni amahimbano, abasaba kwihangana gato, maze ajya ku ruhande ahita ahamagara abaturage bari hafi aho, bahita babafata nabo bahamagara Polisi. Ubu bafungiwee kuri poste ya Polisi ya Buziba mu gihe hagikorwa iperereza.”
IP Kayigi yashimiye uyu mukozi utanga serivisi za Mobile Money wihutiye gutanga amakuru akimara gukeka abafashwe, ndetse n’abaturage bamutabaye. Yagize ati:”Gutangira amakuru ku gihe bituma icyaha gikumirwa kandi uwagikoze agafatwa vuba.”
Yongeyeho ati:”Ufatiwe muri iki cyaha ndetse n’ibindi muri rusange arafungwa, rimwe na rimwe bikajyana no gucibwa amande, ibyo bikaba bidindiza iterambere rye, iry’umuryango we, n’igihugu muri rusange, abantu bakaba bakwiye gukora aho guhora bibwira ko babeshwaho n’indonke ziturutse ku bikorwa binyuranyije n’amategeko nka biriya.”
IP Kayigi kandi yakomeje agira ati:”Amafaranga y’amiganano ateza igihombo uyahawe kandi atuma ifaranga nyaryo ry’igihugu rita agaciro, ibyo bikaba bishobora kugira ingaruka mbi ku bukungu bwacyo. Kwigana amafaranga ntibirafata intera ndende mu Rwanda ariko n’iyo yaba make agomba kurwanywa, akaba ariyo mpamvu buri wese akwiye kutayakora no kutayakwirakwiza, kandi agatanga amakuru ku gihe y’ababikora nk’uko uyu yabigenje.”
Yashoje agira ati:”Abantu bakorera ibigo by’itumanaho muri serivisi zo kohereza amafaranga, bakwiye kujya babanza gusuzuma amafaranga bahabwa, kuko hari aho byagaragaye ko hari ababaha amafaranga y’amahimbano”.
Umuvugizi wa Piolisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba IP Kayigi Emmanuel
Nibahamwa n’icyaha, bazahanishwa ingingo ya 601 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko, “umuntu wese uhimba, ukoresha cyangwa ukwirakwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose ibintu byose byakwitiranywa n’amafaranga cyangwa izindi mpapuro zivunjwamo amafaranga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano”