Uwitwa Uwizeyimana Bernadete warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatewe icyuma mu gahanga n’umuntu utaramenyekana ariko ararusimbuka.
Amakuru aturuka ku kigo nderabuzima cya Bugarama kirimo kumwitaho, avuga ko yatewe icyuma n’umuntu wari wambaye imyenda ya gisirikare wamusanze mu murima aho yahingaga, ahagana mu ma saa mbiri zo kuri uyu wa mbere tariki 10 Mata 2017.
Abamuri hafi bavuga ko uwo muntu yamuhamagaye, akamwereka urutonde ruriho amazina ya bamwe mu barokotse n’abishwe muri Jenoside akamubaza aho baherereye, undi akamusubiza ko abenshi mu bo amubaza bishwe muri Jenoside nk’uko bitangazwa na Kigalitoday
Ngo yakomeje kumuhata ibibazo ageze aho amubwira ko agiye kumwica. Aramubaza ati “Ko ngiye kukwica, nkwicishe isasu cyangwa icyuma ?”
Uwizeyimana yamusubije ko niba ashaka kumwica akwiye kumwicisha isasu, mu gihe akibimusubiza amutikura icyuma mu gahanga. Uwizeyimana yahise yikubita hasi, aratabaza. Wa muntu yumvise abantu bahuruye ahita ahunga.