Mu ijoro ryo ku itariki ya 10 Mata 2017, umujura yaciye mu idirishya yinjira mu rugo rwa Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Richard Kabonero, yiba televiziyo nini (flat screen) yari iri mu nzu arangije arigendera nta murinzi umubonye.
Uru rugo rwa Ambasaderi ruherereye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Ubusanzwe uru rugo rwa Ambasaderi rurindwa n’abarinzi babifitiye ubushobozi gusa muri ririya joro ntabwo bigeze barabukwa umujura kugeza ubwo yaciye idirishya akinjira mu nzu.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu, asobanura uko byagenze kugira ngo Ambasaderi Kabonero yibwe, yavuze ko umujura umwe wabikoze yafashwe nyuma y’iperereza.
Aganira na IGIHE dukesha iyi nkuru yagize ati “Hari abarinzi…Ni kwa kundi ushobora gusanga basinziriye cyangwa bahuze noneho bakabacunga ku ijisho bagaca mu rundi ruhande batarimo. Ariko amakuru amaze kumenyekana nibwo habayeho kubakurikirana hafatwa uwo wabigizemo uruhare.”
Nyuma yo gufashwa akagarurirwa televiziyo, Ambasaderi Richard Kabonero, yashimye Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umujura wateye iwe mu rugo, ikanagaruza ibyibwe.
Mu butumwa yanyujije kuri twitter ye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, Amb. Kabonero yagize ati “Turashimira cyane RNP ku butabazi bwihuse kandi bw’ingirakamaro mu guta muri yombi umuntu wakekwagaho kwiba mu rugo rwacu.”
Yakomeje agira ati “Turashima abapolisi bayobowe na ACP Rogers Rutikanga n’abapolisi ba RNP ku kazi gakomeye mu kutugarurira umutungo wacu.”
ACP Rogers Rutikanga
Ambasaderi Kabonero usanzwe akuriye bagenzi be bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda aherutse guhabwa inshingano nshya na Perezida w’igihugu cye, Yoweli Kaguta Museveni, aho yamugize Ambasaderi wa Uganda muri Tanzania.
Uyu mugabo yahagarariye igihugu cye mu Rwanda kuva mu 2006. Mbere yaho yakoraga muri Ambasade ya Uganda i Washington kuva mu 1994 kugera mu 2005. Yari yaranabaye Ambasaderi wa Uganda muri Kenya kuva mu 1990 kugera mu 1994.
Wonekha Oliver uzamusimbura kuri uyu mwanya mu Rwanda asanzwe ari umunyapolitiki ubimazemo igihe muri Uganda. Yari Ambasaderi wa Uganda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mbere yaho yabaye umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu ahagarariye abagore bo mu Karere ka Mbale (2001–2006) na Bududa (2006–2011). Mbere y’uko yinjira muri Politiki, yakoraga mu bijyanye no gutunganya ikawa.
Ambasaderi Kabonero avuye mu Rwanda igihugu cye gituye umutwaro w’ubukode bwa miliyoni zigera kuri 90 Frw ku mwaka cyatangaga ku nyubako yakoreragamo ibiro bya Ambasaderi.
Kuwa 10 Ukuboza 2015 nibwo Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni yafunguye inyubako ya Ambasade ya Uganda i Kigali iherereye ku Kacyiru, yuzuye itwaye akayabo ka miliyari umunani z’amashilingi ya Uganda, akabakaba hafi miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, ucyuye igihe Richard Kabonero
Source : IGIHE