• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Uko byagenze kugira ngo umujura yibe televiziyo mu rugo rwa Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda

Uko byagenze kugira ngo umujura yibe televiziyo mu rugo rwa Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda

Ubwanditsi 15 Apr 2017 Mu Rwanda

Mu ijoro ryo ku itariki ya 10 Mata 2017, umujura yaciye mu idirishya yinjira mu rugo rwa Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Richard Kabonero, yiba televiziyo nini (flat screen) yari iri mu nzu arangije arigendera nta murinzi umubonye.

Uru rugo rwa Ambasaderi ruherereye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Ubusanzwe uru rugo rwa Ambasaderi rurindwa n’abarinzi babifitiye ubushobozi gusa muri ririya joro ntabwo bigeze barabukwa umujura kugeza ubwo yaciye idirishya akinjira mu nzu.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu, asobanura uko byagenze kugira ngo Ambasaderi Kabonero yibwe, yavuze ko umujura umwe wabikoze yafashwe nyuma y’iperereza.

Aganira na IGIHE dukesha iyi nkuru yagize ati “Hari abarinzi…Ni kwa kundi ushobora gusanga basinziriye cyangwa bahuze noneho bakabacunga ku ijisho bagaca mu rundi ruhande batarimo. Ariko amakuru amaze kumenyekana nibwo habayeho kubakurikirana hafatwa uwo wabigizemo uruhare.”

Nyuma yo gufashwa akagarurirwa televiziyo, Ambasaderi Richard Kabonero, yashimye Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umujura wateye iwe mu rugo, ikanagaruza ibyibwe.

Mu butumwa yanyujije kuri twitter ye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, Amb. Kabonero yagize ati “Turashimira cyane RNP ku butabazi bwihuse kandi bw’ingirakamaro mu guta muri yombi umuntu wakekwagaho kwiba mu rugo rwacu.”

Yakomeje agira ati “Turashima abapolisi bayobowe na ACP Rogers Rutikanga n’abapolisi ba RNP ku kazi gakomeye mu kutugarurira umutungo wacu.”

-6308.jpg

ACP Rogers Rutikanga

Ambasaderi Kabonero usanzwe akuriye bagenzi be bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda aherutse guhabwa inshingano nshya na Perezida w’igihugu cye, Yoweli Kaguta Museveni, aho yamugize Ambasaderi wa Uganda muri Tanzania.

Uyu mugabo yahagarariye igihugu cye mu Rwanda kuva mu 2006. Mbere yaho yakoraga muri Ambasade ya Uganda i Washington kuva mu 1994 kugera mu 2005. Yari yaranabaye Ambasaderi wa Uganda muri Kenya kuva mu 1990 kugera mu 1994.

Wonekha Oliver uzamusimbura kuri uyu mwanya mu Rwanda asanzwe ari umunyapolitiki ubimazemo igihe muri Uganda. Yari Ambasaderi wa Uganda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mbere yaho yabaye umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu ahagarariye abagore bo mu Karere ka Mbale (2001–2006) na Bududa (2006–2011). Mbere y’uko yinjira muri Politiki, yakoraga mu bijyanye no gutunganya ikawa.

Ambasaderi Kabonero avuye mu Rwanda igihugu cye gituye umutwaro w’ubukode bwa miliyoni zigera kuri 90 Frw ku mwaka cyatangaga ku nyubako yakoreragamo ibiro bya Ambasaderi.

Kuwa 10 Ukuboza 2015 nibwo Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni yafunguye inyubako ya Ambasade ya Uganda i Kigali iherereye ku Kacyiru, yuzuye itwaye akayabo ka miliyari umunani z’amashilingi ya Uganda, akabakaba hafi miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

-6307.jpg

Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, ucyuye igihe Richard Kabonero

Source : IGIHE

2017-04-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rulindo : Ishyaka PSD ryasobanuye impamvu ryamamaje  Paul Kagame Umukandida wa FPR-Inkotanyi

Rulindo : Ishyaka PSD ryasobanuye impamvu ryamamaje Paul Kagame Umukandida wa FPR-Inkotanyi

Ubwanditsi 20 Jul 2017
U Rwanda rwageze muri kimwe cya kane cy’imikino Nyafurika ya Volleyball, ni nyuma yo gutsinda ikipe ya Burikina Faso amaseti atatu ku busa

U Rwanda rwageze muri kimwe cya kane cy’imikino Nyafurika ya Volleyball, ni nyuma yo gutsinda ikipe ya Burikina Faso amaseti atatu ku busa

Ubwanditsi 10 Sep 2021
Kisoro : Abasore b’Abagande bakomeje kujya mu mutwe wa M23 ku bwinshi

Kisoro : Abasore b’Abagande bakomeje kujya mu mutwe wa M23 ku bwinshi

Ubwanditsi 02 Mar 2017
Perezida Kagame yahaye impanuro Abaminisitiri  zizabafasha kwihutisha amavugururwa mu iterambere Abanyarwanda bakeneye

Perezida Kagame yahaye impanuro Abaminisitiri zizabafasha kwihutisha amavugururwa mu iterambere Abanyarwanda bakeneye

Ubwanditsi 13 Sep 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Judi Rever, Inkoramutima ya Kayumba Nyamwasa yahagurukiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
INKURU NYAMUKURU

Judi Rever, Inkoramutima ya Kayumba Nyamwasa yahagurukiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 29 Jun 2020
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano
Amakuru

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ubwanditsi 20 Nov 2023
Amavubi yitegura gukina na Mali ndetse na Kenya yatangiye imyitozo adafite abakina hanze bazabimburirwa na Djihad Bizimana
Amakuru

Amavubi yitegura gukina na Mali ndetse na Kenya yatangiye imyitozo adafite abakina hanze bazabimburirwa na Djihad Bizimana

Ubwanditsi 06 Nov 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru