Asura gereza yo mu gihugu cy’u Butaliyani icungirwa cyane umutekano bitewe n’abanyabyaha bayifungiyemo bahoze mu mutwe w’abagizi ba nabi (mafia), umushumba wa kiliziya ku isi Papa Francis, yabogeje ibirenge aranabisoma, nk’ikimenyetso cy’ urukundo n’icyizere.
Gereza ya Paliano, Papa yasuye, iherereye mu birometero 50 uvuye mu mujyi wa Rome, mu mfungwa 70 zihafungiye, 50 muri zo zahoze mu mutwe w’abagizi ba nabi (Mafia).
Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye, ubwo Papa Francis yasomaga misa anasabira umugisha abatuye isi, yogeje ibirenge imfungwa 12, nk’ikimenyetso kigaragaza uburyo Yezu yogeje ibirenge intuma ze 12.
Muri izi mfungwa 12 Papa yogeje ibirenge, babiri muri zo bakatiwe igifungo cya burundu mu gihe abandi 10 basigaye bazarangiza ibifungo byazo kuva 2019, uwanyuma muri bo azarangiza igifungo cye muri 2073.
Ikindi kandi, muri abo bafungwa bogejwe harimo abagore 3, umwe muri bo ni umusilamu ariko wavukiye mu idini gaturika aza kurivamo nyuma.
Iyo misa yasomwe kuri uyu wa Gatanu mutagatifu, tariki ya 14 Mata, ijoro abemera kiristo bafata nk’iryo Yezu yapfiriyeho, bitegura umuzuko we, umunsi utegerejwe na benshi urizihizwa kuri iki cyumweru “Pasika”.
Papa Francis