Jean Sayinzoga wari umuyobozi wa komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero, uherutse kwitaba Imana yashyinguwe mu cyubahiro.
Nyakwigendera Sayinzoga witabye Imana ku cyumweru tariki 16 Mata 2017, umuhango wo ku mushyingura wabaye kuri uyu wa kane tariki ya 20 Mata 2017.
Wabanjirijwe n’igitambo cya Misa cyabereye kuri Paruwasi Regina Pacis, iherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali. Nyuma y’icyo gitambo bagiye kumushyingura i Rusororo, mu Karere ka Gasabo.
Umuhango wo gushyingura Sayinzoga witabiriwe na Madame Jeannette Kagame.
Wanitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, Perezida w’urukiko rw’ikirenga Prof Sam Rugege, Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka n’abandi. Mu bandi bitabiriye umuhango harimo na Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, igihugu kizwhiho guteza imbere Karate mu Rwanda nyakwigendera nawe yagizemo uruhare rukomeye mu kuyiteza imbere.