Emmanuel Macron na Marine Le Pen ni bo baje ku isonga mu majwi mu bakandida 11 bahataniraga mu cyiciro cya mbere kuyobora u Bufaransa, kuri iki Cyumweru.
Nk’uko amajwi yatangajwe saa mbili z’umugoroba, Emmanuel Macron yagize amajwi 23,7% naho Marine Le Pen agira 21,7%. Aba bombi ni bo bazahurira mu cyiciro cya kabiri cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu giteganije talikit ya 7 Gicurasi 2017.
Mu bandi bakandida bavugwaga cyane barimo Francois Fillon ,we yagize amajwi 19,5%.
Emmanuel Macron w’imyaka 39 y’amavuko aturuka mu ishyaka rya En Marche naho Marine Le Pen w’imyaka 48 y’amavuko we agakomoka mu ishyaka rya Front National.
Marine Le Pen na Emmanuel Macron
Abakandida bahatanaga ni Nicolas Dupont-Aignan w’imyaka 56 wo mu ishyaka Debout la France; Marine Le Pen w’imyaka 48 wo mu ishyaka Front National; Emmanuel Macron w’imyaka 39 wo mu ishyaka En Marche!; Benoît Hamon w’imyaka 49 wo muri Parti Socialiste na Nathalie Arthaud w’imyaka 47 wo muri Lutte Ouvrière; Philippe Poutou w’imyaka 50 wo muri Nouveau Parti AntiSocialiste; Jacques Cheminade w’imyaka 75 wo muri Solidarité & Progrès; Jean Lassalle w’imyaka 61 wo muri Résistons ! ; Jean-Luc Mélenchon w’imyaka 65 wo muri La France insoumise; François Asselineau w’imyaka 59 wo muri Union Populaire Républicaine na François Fillon w’imyaka 63 wo muri Les Republicains.
Uko bakurikiranye mu majwi:
Emmanuel Macron: 23,7%
Marine Le Pen: 21,7%
Jean-Luc Mélenchon: 19,5%
François Fillon: 19,5%
Benoît Hamon: 6,2%
Nicolas Dupont-Aignan: 5%
Jean Lassalle: 1,5%
Philippe Poutou: 1,2%
François Asselineau: 0,8%
Nathalie Arthaud: 0,7%
Jacques Cheminade: 0,2%
Ubwanditsi