Perezida Kagame yashimye inkunga y’Ikigega Global Fund mu guteza imbere urwego rw’ubuzima mu Rwanda no ku Isi muri rusange, yizeza ko imikoranire n’ubufatanye byiza bizakomeza kwitabwaho mu myaka iri imbere.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Gicurasi 2017, ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama y’ubutegetsi ya 37 y’Ikigega Global Fund, yahurije abanyamuryango 250 muri Marriot Hotel i Kigali.
Kuva mu 2003 Global Fund ni umuterankunga wa Leta y’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye by’ubuzima birimo ibyo kurwanya SIDA, malariya n’igituntu. Iyi nama y’iminsi ibiri ikaba izagenzurirwamo uko inkunga iki kigega gitanga mu bikorwa by’ubuzima mu Rwanda zikoreshwa.
Perezida Kagame yashimiye inkunga ya Global Fund mu gutuma abanyarwanda benshi bafite ubwandu bwa Virusi itera Sida babasha gufata imiti igabanya ubukana, mu kurwanya malaria n’igituntu ku buryo bufatika, byose bikagira uruhare mu kongera imyaka 20 ku cyizere cyo kubaho cy’abanyarwanda.
Yagize ati “Uwavuga ko Global Fund ari umufatanyabikorwa wagaragaje inkunga ikomeye mu gushyigikira iterambere mu mateka yacu, ntiyaba abeshye. Yabaye ingenzi mu migambi yacu yose igamije ubuzima bwiza n’imibereho myiza y’abaturage bacu, kandi tuzakomeza gukorera hamwe no mu myaka izaza.”
Yakomeje ashima uburyo bw’imikorere bwa Global Fund bushingiye ku kutikanyiza, gukora ibyiza, ubufatanye, gukorera mu mucyo no kubaza icyo inkunga yakoreshejwe, ashimangira ko no mu zindi porogaramu bikozwe byatanga umusaruro mwiza Isi ikarushaho kuba nziza.
Yagize ati “Ubufatanye ni ikintu cy’ingenzi muri ibi, gushyira hamwe tugashaka inkunga ikenewe yo guhangana n’ibibazo byugarije ubuzima, byerekana ko dufite n’ubushobozi bwo gukemura n’ibindi bibazo duhura na byo.”
Yibukije ko ikizatuma Global Fund igera kuri byinshi, bisaba gukomeza gukora neza no gutanga umusaruro kandi ibihugu bikazamura inzego z’ubuzima ubwabyo aho kurindira ko Global Fund ibikorera imishinga.
Mu 2015 ikigega Global Fund cyagabanyije inkunga cyahaga bimwe mu bihugu byiganjemo ibyo muri Afurika kuko ngo cyasubiyemo uburyo bw’imitangire yazo.
By’umwihariko ku Rwanda, Global Fund yafashe icyemezo cyo kugabanya amafaranga yatangaga mu kurwanya icyorezo cya Sida ho 42%, imwe mu mpamvu ikaba ari uko mu myaka icumi Sida yagabanutse ikagera kuri 3% kandi hakaba nta bimenyetso byo kwiyongera bihari.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’igenzura ryanzuye ko inkunga za Global Fund zizajya zitangwa hashingiwe ku musaruro wagezweho, bigamije koroshya imikoreshereze y’inkunga muri za porogaramu zishyirwa mu bikorwa n’ibihugu bifite ubushobozi buhambaye mu mikoreshereze n’imicungire y’inkunga.
Global Fund ikorera mu bihugu 100 byo ku isi. Mu gihe cy’imyaka itatu u Rwanda rukaba rwaragenewe inkunga ya miliyoni 110 z’amadorali ya Amerika.
Perezida Kagame