• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Guhera kuri RDR kugera kuri DALFA-Umurinzi: Impamvu Victoire Ingabire atigeze ahinduka   |   26 Jul 2025

  • Bigirimana Abedi yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports   |   26 Jul 2025

  • Biramahire Abeddy wari uherutse kongera amaseserano muri Rayon Sports agiye kwerekeza muri Entente Sportive Sétifienne yo muri Algeria   |   25 Jul 2025

  • Abagize Guverinoma y’u Rwanda batangajwe   |   24 Jul 2025

  • Dr. Justin Nsengiyumva wagizwe Minisitiri w’Intebe ni muntu ki?   |   24 Jul 2025

  • Harimo na tike ya Miliyoni 2 ku mukino Rayon Sports izahuramo na Yanga SC kuri Rayon Day   |   22 Jul 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Perezida Kagame yashimye umusanzu wa Global Fund mu kwita ku buzima

Perezida Kagame yashimye umusanzu wa Global Fund mu kwita ku buzima

Editorial 03 May 2017 Mu Rwanda

Perezida Kagame yashimye inkunga y’Ikigega Global Fund mu guteza imbere urwego rw’ubuzima mu Rwanda no ku Isi muri rusange, yizeza ko imikoranire n’ubufatanye byiza bizakomeza kwitabwaho mu myaka iri imbere.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Gicurasi 2017, ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama y’ubutegetsi ya 37 y’Ikigega Global Fund, yahurije abanyamuryango 250 muri Marriot Hotel i Kigali.

Kuva mu 2003 Global Fund ni umuterankunga wa Leta y’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye by’ubuzima birimo ibyo kurwanya SIDA, malariya n’igituntu. Iyi nama y’iminsi ibiri ikaba izagenzurirwamo uko inkunga iki kigega gitanga mu bikorwa by’ubuzima mu Rwanda zikoreshwa.

Perezida Kagame yashimiye inkunga ya Global Fund mu gutuma abanyarwanda benshi bafite ubwandu bwa Virusi itera Sida babasha gufata imiti igabanya ubukana, mu kurwanya malaria n’igituntu ku buryo bufatika, byose bikagira uruhare mu kongera imyaka 20 ku cyizere cyo kubaho cy’abanyarwanda.

Yagize ati “Uwavuga ko Global Fund ari umufatanyabikorwa wagaragaje inkunga ikomeye mu gushyigikira iterambere mu mateka yacu, ntiyaba abeshye. Yabaye ingenzi mu migambi yacu yose igamije ubuzima bwiza n’imibereho myiza y’abaturage bacu, kandi tuzakomeza gukorera hamwe no mu myaka izaza.”

Yakomeje ashima uburyo bw’imikorere bwa Global Fund bushingiye ku kutikanyiza, gukora ibyiza, ubufatanye, gukorera mu mucyo no kubaza icyo inkunga yakoreshejwe, ashimangira ko no mu zindi porogaramu bikozwe byatanga umusaruro mwiza Isi ikarushaho kuba nziza.

Yagize ati “Ubufatanye ni ikintu cy’ingenzi muri ibi, gushyira hamwe tugashaka inkunga ikenewe yo guhangana n’ibibazo byugarije ubuzima, byerekana ko dufite n’ubushobozi bwo gukemura n’ibindi bibazo duhura na byo.”

Yibukije ko ikizatuma Global Fund igera kuri byinshi, bisaba gukomeza gukora neza no gutanga umusaruro kandi ibihugu bikazamura inzego z’ubuzima ubwabyo aho kurindira ko Global Fund ibikorera imishinga.

Mu 2015 ikigega Global Fund cyagabanyije inkunga cyahaga bimwe mu bihugu byiganjemo ibyo muri Afurika kuko ngo cyasubiyemo uburyo bw’imitangire yazo.

By’umwihariko ku Rwanda, Global Fund yafashe icyemezo cyo kugabanya amafaranga yatangaga mu kurwanya icyorezo cya Sida ho 42%, imwe mu mpamvu ikaba ari uko mu myaka icumi Sida yagabanutse ikagera kuri 3% kandi hakaba nta bimenyetso byo kwiyongera bihari.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’igenzura ryanzuye ko inkunga za Global Fund zizajya zitangwa hashingiwe ku musaruro wagezweho, bigamije koroshya imikoreshereze y’inkunga muri za porogaramu zishyirwa mu bikorwa n’ibihugu bifite ubushobozi buhambaye mu mikoreshereze n’imicungire y’inkunga.

Global Fund ikorera mu bihugu 100 byo ku isi. Mu gihe cy’imyaka itatu u Rwanda rukaba rwaragenewe inkunga ya miliyoni 110 z’amadorali ya Amerika.

-6455.jpg

Perezida Kagame

2017-05-03
Editorial

IZINDI NKURU

Iya 18 Gicurasi 1994: Radio Muhabura yabwiye abihishe muri Kigali kujya aho FPR igenzura

Iya 18 Gicurasi 1994: Radio Muhabura yabwiye abihishe muri Kigali kujya aho FPR igenzura

Editorial 17 May 2018
Car Free Day mu mujyi wa Kigali yagarutse hibutswa ko Siporo izakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi.

Car Free Day mu mujyi wa Kigali yagarutse hibutswa ko Siporo izakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi.

Editorial 22 May 2021
Kwibuka24: Perezida Kagame yashimiye uwa Burkina Faso ku butumwa bwihanganisha Abanyarwanda

Kwibuka24: Perezida Kagame yashimiye uwa Burkina Faso ku butumwa bwihanganisha Abanyarwanda

Editorial 09 Apr 2018
Ntacyasaza Turahirwa Moses cyatuma Urumogi Rumushora mu Kiguri cy’Urwango

Ntacyasaza Turahirwa Moses cyatuma Urumogi Rumushora mu Kiguri cy’Urwango

Editorial 06 May 2025

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira

Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira

17 Jul 2025
Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru