• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»POLITIKI»RDC: Abantu batandatu bamaze kwicirwa mu bikorwa byo kwiyamamaza mu minsi itatu

RDC: Abantu batandatu bamaze kwicirwa mu bikorwa byo kwiyamamaza mu minsi itatu

Ubwanditsi 14 Dec 2018 POLITIKI

Mu gihe habura iminsi itageze ku 10 ngo habe amatora y’umukuru w’igihugu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ubugizi bwa nabi mu gihe cyo kwiyamamaza butangiye kugenda bufata intera, aho nyuma ya Lubumbashi kuwa Kabiri ushize, ahapfuye abayoboke ba Martin Fayulu, abandi benshi bagakomereka, kuri uyu wa Kane naho i Mbuji-Mayi, ahari hategerejwe umukandida Felix Tshisekedi hapfuye umuntu.

Amakuru yagiye atangazwa aravuga ko uyu muntu yapfuye umukandida Tshisekedi ataragera no muri uyu murwa mukuru w’Intara ya Kasai y’Iburasirazuba, hamwe mu hantu ishyaka UDPS rifite abayoboke benshi. Guhera mu gitondo, ihuriro ry’urubyiruko rwa UDPS ryari ryatangaje ko ryabujijwe kujya kwakira umukandida wabo ku kibuga cy’indege, aho ngo mu nzira inzego z’umutekano zari zashinze za bariyeri.

Iri huriro rikaba ryemeje ko umwe mu basore barigize yishwe n’abashinzwe umutekano, aho amakuru y’ibanze ubuyobozi bw’Intara ya Kasai y’Iburasirazuba bwabashije kubona yemeza ko uwo musore yateye amabuye ikamyo yari irimo abasirikare.

Ariko nk’uko bitangazwa na RFI, guverineri w’iyi ntara ubwe yavuze ko atari mu mwanya wo gutanga ibisobanuro birambuye ku imvano y’iyicwa ry’uyu musore. Guverineri Alphonse Kasanji Ngoyi yahamagariye amashyaka yose gutuza no kwirinda ubushotoranyi ubwo ari bwo bwose.

Yagize ati: “Mu gihe dutegereje raporo ya nyuma y’inzego z’umutekano, tubabajwe n’urwo rupfu kandi turarwamaganye dukomeje kubera ko twahaye ubutumwa abaturage bwo kubahiriza amahame ya demokarasi n’ubworoherane. Kandi abajya kwakira umukandida wabo bafite uburenganzira bwo kujya kumwakira, ariko batagabye ibitero ku by’abandi, gusahura, gutera amabuye.”

Abantu batandatu bamaze kwicwa mu minsi 3

Uyu muntu wishwe aje yiyongera ku bandi bayoboke batanu batavuga rumwe n’ubutegetsi ubwo umukandida Martin Fayulu yajyaga I Lubumbashi ahapfuye batatu, n’abandi babiri bapfiriye muri Kalemie. Muri rusange abantu batandatu bakaba bamaze kuburira ubuzima mu bikorwa byo kwiyamamaza by’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu minsi itatu.

Ubwo kandi abandi benshi barakomeretse, harimo abakomeretse bikomeye nk’abari mu Bitaro bya Sendwe mu Ntara ya Haut-Katanga. Abayobozi b’intara bo banyomoza ko hakoreshejwe amasasu ya nyayo ndetse n’iyi mibare y’abamaze gupfa.

2018-12-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“Uru rukiko ruzakurikirana umuntu wese uzapfobya cyangwa agahakana Jenoside yakorewe Abatutsi “-Umushinjacyaha Mukuru w’i Paris.

“Uru rukiko ruzakurikirana umuntu wese uzapfobya cyangwa agahakana Jenoside yakorewe Abatutsi “-Umushinjacyaha Mukuru w’i Paris.

Ubwanditsi 05 Nov 2024
General de Brigade Ezéchiel Gakwerere n’izindi nterahamwe bagejejwe mu Rwanda nyuma y’Imyaka 30 bica banasahura

General de Brigade Ezéchiel Gakwerere n’izindi nterahamwe bagejejwe mu Rwanda nyuma y’Imyaka 30 bica banasahura

Ubwanditsi 01 Mar 2025
Icyo Isi ivuga ku nsinzi ya Emmanuel Macron

Icyo Isi ivuga ku nsinzi ya Emmanuel Macron

Ubwanditsi 08 May 2017
Jean Luc Habyarimana aherutse guhunahuna muri Congo mu Guhuza Umubano wa FARDC na FDLR

Jean Luc Habyarimana aherutse guhunahuna muri Congo mu Guhuza Umubano wa FARDC na FDLR

Ubwanditsi 27 Aug 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

David Himbara akomeje urugamba yiyemeje rwo guharabika u Rwanda n’ibyiza rugenda rugeraho
INKURU NYAMUKURU

David Himbara akomeje urugamba yiyemeje rwo guharabika u Rwanda n’ibyiza rugenda rugeraho

Ubwanditsi 29 May 2018
Itangazamakuru mu Rwanda rimaze gutera imbere : Prof. Shyaka Anastase
Amakuru

Itangazamakuru mu Rwanda rimaze gutera imbere : Prof. Shyaka Anastase

Ubwanditsi 08 Nov 2017
Ange Kagame wasabwe akanakobwa yashimangiye urwo akunda umusore bagiye kubana ubuziraherezo
ITOHOZA

Ange Kagame wasabwe akanakobwa yashimangiye urwo akunda umusore bagiye kubana ubuziraherezo

Ubwanditsi 31 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru