Kuri iki cyumweru mibwo Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari, asubira London mu Bwonereza kwivuza bituma abaturage b’icyo gihuru baushaho kwiheba, yuko noneho adashobora kuzagaruka ari muzima !
Impungenge z’abaturage ba Nigeria ku buzima bwa Perezida wabo zimaze iminsi ariko noneho guhera ku munsi wa mbere w’iki cyumweru zarushijeho kwiyongera bumvise ngo yasubiye mu Bwongereza kwivuza kandi yari ataramara igihe kinini avuyeyo !
Icyateye impungenge kurushaho n’uko atangaza uko gusubira mu Bwongereza umujyanama we mukuru, Femi Adesima, yavuze yuko kugaruka kwa Perezida kuzaterwa n’uko abaganga be bazaba babibona. Muri make ni umurwayi ugiye kwivuza mu mahanga, bitari ibyo gusuzumwa ngo yongere agaruke mu mirimo ye nk’umukuru w’igihug cya Nigeria.
Icya kabiri n’uko ubundi byavugagwa yuko Abo baganga be bo mu Bwongereza aribo bari kuza muri Nigeria bakaba ariho bakurikiranira ubuzima bwe, ariko noneho birahindutse aba ariwe ubasangayo. Niba ubuzima bwa Perezida nta kibazo bwari butey ntabwo byari kuba ngombwa gusubira mu Bwongereza, ahari ibikoresho bigezweho kurusha uko bimeze muri Nigeria ubu ifite ubukungu bwifashe nabi cyane !
Ubwa mbere Perezida Bohari yagiye kwivuza mu Bwongereza ntangiriro za Mutarama uyu mwaka bikomeza kurirwa ibanga ariko aho abaturage basakurije ngo babwirwe inkuru ya Perezida wabo nibwo ibiro bya Perezida byasohoye itangazo yuko yivuza mu Bwongereza ngo ariko ameze neza.
Buhari atinzeyo cyane bitangira guhwihwiswa yuko ashobora kuba yarapfuye ariko aza kugaruka mu gihugu cye tariki 10 Werurwe uyu mwaka, yari amaze kwa muganga mu Bwongereza iminsi 50 yose ! icyo gihe ari mu Bwongereza imirimo y’umukuru w’igihugu yari yarayisigiye Visi Perezida we, Yemi Osinibajo, wayikoze neza cyane kurusha n’uko yakorwaga Perezida Buhari igihari.
Burya ntawutinya ijoro atinya ucyo bahuriyemo. Perezida Buhari gutinda cyane mu mahanga yivuza byatumaga abaturage ba Nigeria bibuka undi mukuru w’igihugu bari bamaze imyaka itari myinshi bapfushije muri ubwo buryo bwo kwivuza bidasobanutse !
Muhammadu Buhari yabaye Perezida wa Nigeria muri 2015 atsinze amatora Perezida Goodluck Johnathan, wari wagiye ku butegetsi asimbuye uwo yari abereye Visi Perezida, Umaru Musa Yar’Adua wari umaze kwitaba Imana. Nk’uko Perezida Buhari yarwaye akajya kwivuriza mu Bwongereza na Perezida Yar’Adua yararwaye amara amezi akabakaba abiri yivuriza muri Saudi Arabia, agaruka muri Nigeria tariki 2/05/2010, yitaba Imana nyuma y’iminsi itatu.
Buhari ariko we yavuye mu burwariro mu Bwongereza isaga akamara hafi ukwezi akiri muzima abantu batangiye kugarura icyizere yuko we atagipfuye ! Ariko na none benshi bakomeje muri rwa rujijo kuko Buhari agarutse kuva mu Bwongereza ntabwo yabonekaga mu ruhame, ariko nibura bikavugwa yuko yayoboraga inama y’abaminisitiri iba kuwa wa gatatu wa buri cyumweru.
Ubu ariko Buhari yari amaze gusiba izo nama incuro ishatu zose, bituma ibitangazamakuru byinshi muri icyo gihugu bonera kwibaza ku buzima bwe, ariko abavugizi be bagakomeza gushimangira yuko nta kibzo ngo ahubwo yahisemo kuba akorera mu rugo ngo kuko hari ibikoresho bya ngombwa byo mu biro bya Perezida.
Ibi ariko nabo byateraga urujijo kuko muri leta nta makuru ajyanye n’uko ubuzima bwa Perezida buhagaze ahubwo akavugwa gusa iyo hari ikinyamakuru cyatangaje yuko atamerewe neza. Urugero n’uko abo bavugizi be batari batangaje yuko Buhari agomba gusubira mu Bwongereza kwivuza, baza kubyemera ari uko ibitangazamakuru bitangarije yuko Perezida yabimenyesheje inteko nshingamategeko, imitwe yombi.
Nk’uko ingingo y’i 145 (1) y’itegeko nshinga ry’icyo gihugu ibiteganya, iyo perezida wa Nigeria agiye kujya mu mahanga abimenyesha abadepite n’abasinateri. Uko kumenyesha inteko nibyo bituma n’itangazamakuru ribimenya mu buryo bwo kwibirwa amakuru.
Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari yakiranywe ibyishimo avuye mu Bwongereza aho yari yaragiye kwivuza
Ikindi gituma abantu biyumvisha yuko noneho Buhari ashobora kugwa ku butegetsi nk’uko byagendekeye abandi baperezida baera kuri batanu bategetse mbere ye ni uko umugore we, Aisha Buhari, yari asigaye ajya gutanga ubuhamya yuko umugabo we akomeye cyane, kandi ntawabaga abimubajije !
Abandi bakuru b’igihugu cya Nigeria baguye ku butegetsi batarangije manda zabo ni Alh Tafawa Balewa wari umukuru wa guverinoma (Minisitiri w’intebe) kuva mu 1960 kugeza yishwe mu 1966. Balewa yasimbuwe na General Aguiyi Ironsi, nka Perezida wa Repubulika, ariko aza kwicwa nyuma y’amezi atandatu gusa !
General Murtala Muhamemed yari umukuru w’igihugu wa kane Nigeria yari ibonye nyuma y’ubwigenge. Uwo mugabo wari ufite imyaka 37 y’amavuko yishwe mu 1976, amaze amezi arindwi gusa ku butegetsi !
Umukuru w’igihugu wa kane wapfuye akiri ku butegetsi ni General Sani Abacha wategetse Nigeria kuva mu 1993 kugeza apfuye mu 1998, azize urw’ikirago ariko hakaba n’amakuru yakwirakwijwe y’uko yazize uburozi bw’indaya ebyiri z’Abahinde !
Casmiry Kayumba