Nubwo ntawahamya adashidikanya ko isaranganywa ry’Ubutegetsi mu Rwanda rigomba kuba ari imwe mu mpamvu nini zituma Abaturage b’iki gihugu batajya mu myiryane ya politike, ariko byaba ari no kwibeshya cyane abantu batekereje yuko nta kibazo kirimo iyo mu gihugu hariho ubutegetsi benshi batibonamo !
Ibi ababa babibona ukundi twabibutsa wa mugani wa kinyarwanda twese twasanzeho, igira iti : ‘ Ingabo zitarimo izawe ntizigatabaruke’ cyangwa ‘ngo ibiryo utaryaho birakameneka’ ! Ibi ntaho bitandukaniye no kuvuga ngo ingoma itari iyawe iragahirima !
Mu gushakisha ukuntu buri mu nyarwanda cyangwa benshi mu banyarwanda bakwibona mu butegetsi buriho, niho hazira kwa kubusaranganya.
Isaranya ry’ubutegetsi ririho mu Rwanda rifite umurongo ngenderwaho, ugenwa n’amategeko kugira ngo ishyirwa mu bikorwa ryaryo rubahirizwe nta mpaka !
Ngarambe Francois Umunyamabanga Mukuru wa FPR-INKOTANYI
Twemeranyweho yuko isaranganywa ry’ubutegetsi rikorwa hano mu Rwanda ari ryiza, cyane yuko riri no mu mategeko, bivuze ko rigomba kwubahirizwa byanze bikunze.
Ariko na none kuba iryo saranganya ry’imyanya y’ubutegetsi riri mu mategeko, hari igihe bishobora kuzatuzanira ibibazo byatugora kubyigobotoramo. Hari igihe ku ruhande rumwe tuzaba dutegekwa isaranganywa ariko ku rundi dutegekwa kudakora iryo saranganya.
Reka ibi tubivugeho tubanje guterera ijisho ku majwi yavuye mu matora y’abadepite mu mwaka wa 2003, 2008 na 2013, dufatiye ku mitwe ya politike bigaragara yuko ariyo ikomeye kurusha iyindi hano mu Rwanda.
Mu matora y’abadepite 2003 umutwe wa politike (ishyaka) wabonye intebe nyinshi mu nteko nshingamategeko ni RPF, yabonye izingana na 73.78 %. Ishyaka ryakurikiyeho ni PSD yabonye imyanya y’abadepite ingana na 12.31%, haza PL yabonye angana na 10.56 %.
Dr Vincent Biruta, umuyobozi wa PSD
Muri 2008 RPF yabonye imyanya y’abadepite ingana na 78.76 %, PSD ibona 13.12 %, naho PL ibona ingana na 7.50 %.Nomu matora aherutse y’abadepite 2013 ibyavuyemo ntabwo bitandukanye cyane n’ibyo muri 2003 na 2008, kuko RPF yabonye imyanya y’abadepite ingana na 76.22 %, PSD 13.03 %, naho PL ibona 9.29 %.
Kuko RPF ariyo yakomeje gutsinda amatora ni nayo yakomeje gushyiraho
guverinoma ariko muri bwa buryo bwo gusaranganya imyanya nk’uko itegeko rivuga yuko ishyaka ryatsinze amatora ritemerewe kurenza imyanya y’ubutegetsi isaga 50 %. Itegeko kandi rikavuga yuko Perezida
wa Repubulika agomba kutaba akomoka mu ishyaka rimwe na Perezida w’inteko nshingamategeko, umutwe w’abadepite.
Nubwo iryo saranganya ry’ubutegetsi kugeza ubu nta kibazo kirivugwaho ariko abanyarwanda bagomba kwitegura uko babyifatamo, ubwo buryo bwo gusaranganya ubutegetsi buramutse bujemo ibibazo kandi nta wundi biturutseho uretse ku itegeko ubwaryo.
Abayobozi ba PL
Uko tumaze kubibona n’uko amashyaka abiri gusa yo muri opozisiyo niyo yakomeje kugira amahirwe yo kubona amajwi asaga 5 %. Ayo ni PSD na PL ariko nayo ukabona yuko buri rimwe ryakomeje kugenda ribona amajwi make cyane, bikanarihesha n’imyanya mike cyane mu nteko nshingamategeko.
Ibi ariko nibura bituma haboneka ishyaka rihabwa
umwanya wa Perezida w’inteko nshingamategeko nk’uko bisabwa n’amategeko.
Ikibazo gihari rero n’uko bishobora gushoboka ntihaboneke ishyaka ryo muri opozisiyo ribona ya majwi angana na 5 % ngo rijye mu nteko. Icyo gihe umwanya wa Perezida w’inteko nshingamategeko wahabwa nde ?
Ibi biramutse bibaye byaba ari ikibazo cyagorana cyane kukikuramo. Ibi byagorana, cyane kuko muri iya matora yose twavuze nta mukandida wigenga wari wageza amajwi 5 % asabwa n’itegeko ngo nibura abe yagoboka agirwe Perezida w’inteko !
Casmiry Kayumba