Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko ubusanzwe Umujyi wa Kigali wabaye umujyi ku bw’impanuka kubera ngo nta buhanga mu myubakire bigeze bategura imiterere yayo kuva yashingwa.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabivuze ubwo yatangaga ikiganiro hamwe n’abandi Bakuru b’Ibihugu bitabiriye inama ku guhindura Afurika hifashishijwe ikoranabuhanga izwi nka Transform Africa igeze ku munsi wa kabiri muri Kigali Convention Centre.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho muri Uganda, Frank Tumwebaze yabajije ikibazo cy’uko mu byaro hagerwaho ikoranabuhanga kandi no mu mijyi bikigoranye kubera kuko imijyi ya Afurika myinshi yagiye yubakwa nta gishushanyombonera.
Aha Minisitiri Tumwebaze yatanze urugero rw’Umurwa Mukuru wa Uganda; Kampala avuga ko nubwo hari ibikorwa by’ikoranabuhanga birimo, bikigoranye kugira ngo hazagire ibindi bizashyirwamo.
Mu kumusubiza, Perezida Kagame yagaragaje ko atari Kampala gusa, ati “Na Kigali kugira ngo ibe umujyi ntekereza ko byabaye ku bw’impanuka. Kuko nta bahanga bigeze bawukorera igishushanyombonera mbere y’uko utangira kubakwa. Ariko ibyo ntibyatuma hatabaho uburyo bw’ikoranabuhanga bwateze imbere abawutuye.”
Yagize n’icyo avuga ku buringanire
Umukuru w’Igihugu kandi yanagarutse kuri politiki yo guha agaciro buri wese nta vangura aho asaba ibihugu kwita ku bagore kimwe nk’uko byita ku bagabo, ati “Igihe politiki zanyu ari iziha uburenganzira bumwe abagabo n’abagore uko bikwiye, ubwo ibindi bizakurikira.”
Perezida Kagame yanavuze ko iyo wigisha abana bawe nta vangura ushyize mu bahungu n’abakobwa, icyo uburinganire mu ikoranabuhanga buhagarara kuba ikibazo.
Umujyi wa Kigali kuri ubu
Umujyi wa Kigali washinzwe mu 1907 (umaze imyaka 110), ushingwa n’Umudage Richard Kandt.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ubu nibwo buri gushyira mu bikorwa igishushanyombonera kimaze imyaka mike gitangajwe kugira ngo uyu mujyi wiyemeje kuba intangarugero mu ikoranabuhanga.
Perezida Paul Kagame