Ku mugoroba wo kuri icyi cyumweru ahagana saa yine z’ijoro nibwo umunyeshuli muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye yitabye Imana aguye mu bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) bikekwa ko azize malariya yiyongereye ku burwayi yatewe n’ibiryo byaba byari bihumanye yariye muri kaminza mu ijoro ryo kuwa 10/5/2017.
Umunyeshuli witabye Imana akaba yitwa Augustin Nahimana akaba yigaga mu mwaka wa mbere w’ishami ry’ubukungu.
Umwe mu banyeshuli wabaye hafi ya Nahimana mu burwayi bwe yatangaje ko uretse uburwayi yatewe n’ibiryo yari yariye bishobora kuba byaramuguye nabi hanaziyemo na malariya ariko yo ngo abaganga bakayirangarana ntibamwiteho uko bikwiye n’ubwo ngo abarwaza be bari bakomeje kubinginga ngo baze bamwiteho babona ameze nabi.
Yagize ati:”mu byo yari arwaye bitewe n’ibiryo bihumanye yariye haziyemo na malariya, mu gitondo cyo kuri iki cyumweru iramurenga abamurwaje bakomeza gusaba abaganga ko baza bakamureba ko babona malariya yamurenze arimo avugishwa ariko bakomeza kwirengagiza n’aho bamuhereye imiti ntiyagira icyo imumarira ku mugoroba yitaba Imana”.
Ubuyobozi bw’Ibitaro gusa Dr. Augustin Sendeya uyobora ibitaro bya CHUB buvuga ko koko uyu munyeshuli wari urwariye muri ibi bitaro yitabye Imana ku mugoroba wo kuri iki cyumweru mu ma saa yine z’ijoro bikekwa ko ari ingaruka z’ibiryo bishobora kuba byari bihumanye yariye hakaza kwiyongeramo na malariya.
Dr. Sendegeya akaba yatangaje ko andi makuru kuri uru rupfu rw’umunyeshuli ibitaro biza kuyatangaza mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki 15/5/2017.
Nyakwigendera Augustin Nahimana
Umuganga uvura indwara zisanzwe z’imbere mu mubiri utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko uko yabyumvise aba banyeshuli bafashwe n’uburyo bahise bagezwa kwa muganga nta ndwara yakagombye kuba yahitanye Augustin Nahimana cyane ko ibivugwa ko yari arwaye byose bifite imiti ibivura bigakira iyo bikurikiranwe hakiri kare.
Yagize ati:” ari malariya iravurwa igakira iyo ikurikiranwe kare ndetse n’umurwayi akitabwaho, ari uguhumana guturutse ku biribwa cyangwa ibinyobwa nabyo iyo bimenyekanye kare bitaraguhitana imiti yabyo irahari rwose, keretse ari indi ndwara yari yihishe yari arwaye bitari ibyo yaba yararangaranwe n’abaganga”.
Mu ijoro ryo kuwa 10/5/2017 abanyeshuli 12 bajyanwe mu bitaro bya Kaminuza bya Butare nyuma yo kugubwa nabi bikekwa ko byatewe n’ibiryo bishobora kuba byari bihumanye baririye muri resitora ya make iri muri Kaminuza.
Abanyeshuli baguwe nabi bikekwa ko ari ibiryo bariye bafashwe bacisha hasi no hejuru ndetse baribwa no mu nda.
Kaminuza ibamo restora abanyeshuli bariramo bakurikije amikoro yabo. Abarwaye bakajya no mu bitaro ni abari baririye mu ya make igaburira mu nyubako yahozemo resitora yitwaga “Mu gikonali”.
Polisi ntiragira icyo itangaza mu byavuye mu iperereza uretse ko amakuru avugwa yemeza ko yabaye itaye muri yombi bamwe mu bakozi ba resitora aba banyeshuli barwaye bari baririyemo.
Gusa hari n’andi makuru nayo Umuryango utaremeza avuga ko Polisi yaba yanatangiye iperereza ku baganga bakurikiranaga uyu munyeshuli witabye Imana ngo hamenyekane niba nta burangare bagize ku buzima bwe kugeza ubwo ashizemo umwuka.