• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»CHUB: Umwe mu banyeshuli bariye ibiryo bihumanye yaguye mu bitaro bigakekwa ko atitaweho bihagije n’abaganga

CHUB: Umwe mu banyeshuli bariye ibiryo bihumanye yaguye mu bitaro bigakekwa ko atitaweho bihagije n’abaganga

Editorial 15 May 2017 ITOHOZA

Ku mugoroba wo kuri icyi cyumweru ahagana saa yine z’ijoro nibwo umunyeshuli muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye yitabye Imana aguye mu bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) bikekwa ko azize malariya yiyongereye ku burwayi yatewe n’ibiryo byaba byari bihumanye yariye muri kaminza mu ijoro ryo kuwa 10/5/2017.

Umunyeshuli witabye Imana akaba yitwa Augustin Nahimana akaba yigaga mu mwaka wa mbere w’ishami ry’ubukungu.

Umwe mu banyeshuli wabaye hafi ya Nahimana mu burwayi bwe yatangaje ko uretse uburwayi yatewe n’ibiryo yari yariye bishobora kuba byaramuguye nabi hanaziyemo na malariya ariko yo ngo abaganga bakayirangarana ntibamwiteho uko bikwiye n’ubwo ngo abarwaza be bari bakomeje kubinginga ngo baze bamwiteho babona ameze nabi.

Yagize ati:”mu byo yari arwaye bitewe n’ibiryo bihumanye yariye haziyemo na malariya, mu gitondo cyo kuri iki cyumweru iramurenga abamurwaje bakomeza gusaba abaganga ko baza bakamureba ko babona malariya yamurenze arimo avugishwa ariko bakomeza kwirengagiza n’aho bamuhereye imiti ntiyagira icyo imumarira ku mugoroba yitaba Imana”.

Ubuyobozi bw’Ibitaro gusa Dr. Augustin Sendeya uyobora ibitaro bya CHUB buvuga ko koko uyu munyeshuli wari urwariye muri ibi bitaro yitabye Imana ku mugoroba wo kuri iki cyumweru mu ma saa yine z’ijoro bikekwa ko ari ingaruka z’ibiryo bishobora kuba byari bihumanye yariye hakaza kwiyongeramo na malariya.

Dr. Sendegeya akaba yatangaje ko andi makuru kuri uru rupfu rw’umunyeshuli ibitaro biza kuyatangaza mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki 15/5/2017.

-6583.jpg

Nyakwigendera Augustin Nahimana

Umuganga uvura indwara zisanzwe z’imbere mu mubiri utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko uko yabyumvise aba banyeshuli bafashwe n’uburyo bahise bagezwa kwa muganga nta ndwara yakagombye kuba yahitanye Augustin Nahimana cyane ko ibivugwa ko yari arwaye byose bifite imiti ibivura bigakira iyo bikurikiranwe hakiri kare.

Yagize ati:” ari malariya iravurwa igakira iyo ikurikiranwe kare ndetse n’umurwayi akitabwaho, ari uguhumana guturutse ku biribwa cyangwa ibinyobwa nabyo iyo bimenyekanye kare bitaraguhitana imiti yabyo irahari rwose, keretse ari indi ndwara yari yihishe yari arwaye bitari ibyo yaba yararangaranwe n’abaganga”.

Mu ijoro ryo kuwa 10/5/2017 abanyeshuli 12 bajyanwe mu bitaro bya Kaminuza bya Butare nyuma yo kugubwa nabi bikekwa ko byatewe n’ibiryo bishobora kuba byari bihumanye baririye muri resitora ya make iri muri Kaminuza.

Abanyeshuli baguwe nabi bikekwa ko ari ibiryo bariye bafashwe bacisha hasi no hejuru ndetse baribwa no mu nda.

Kaminuza ibamo restora abanyeshuli bariramo bakurikije amikoro yabo. Abarwaye bakajya no mu bitaro ni abari baririye mu ya make igaburira mu nyubako yahozemo resitora yitwaga “Mu gikonali”.

Polisi ntiragira icyo itangaza mu byavuye mu iperereza uretse ko amakuru avugwa yemeza ko yabaye itaye muri yombi bamwe mu bakozi ba resitora aba banyeshuli barwaye bari baririyemo.

Gusa hari n’andi makuru nayo Umuryango utaremeza avuga ko Polisi yaba yanatangiye iperereza ku baganga bakurikiranaga uyu munyeshuli witabye Imana ngo hamenyekane niba nta burangare bagize ku buzima bwe kugeza ubwo ashizemo umwuka.

2017-05-15
Editorial

IZINDI NKURU

Iryavuzwe riratashye? Ben Rutabana yaburiwe irengero. RNC iratungwa urutoki

Iryavuzwe riratashye? Ben Rutabana yaburiwe irengero. RNC iratungwa urutoki

Editorial 04 Oct 2019
Bombori bombori muri RNC: Lea Karegeya, Jean Paul Turayishimiye, Emile Rutagengwa n’abandi.. bahaye integuza Kayumba Nyamwasa bamusaba kwegura, amazi atararenga inkombe

Bombori bombori muri RNC: Lea Karegeya, Jean Paul Turayishimiye, Emile Rutagengwa n’abandi.. bahaye integuza Kayumba Nyamwasa bamusaba kwegura, amazi atararenga inkombe

Editorial 23 Jan 2020
Uganda yanze ko intumwa za LONI zivugana na Minisitiri Philemon Mateke ku kibazo cyo gushyigikira imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda, akanavugwa mu bitero byo mu Kinigi

Uganda yanze ko intumwa za LONI zivugana na Minisitiri Philemon Mateke ku kibazo cyo gushyigikira imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda, akanavugwa mu bitero byo mu Kinigi

Editorial 14 Dec 2019
Amavugurura atunguranye mu gisilikare cya Musevani

Amavugurura atunguranye mu gisilikare cya Musevani

Editorial 10 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RwandAir yatangiye ingendo zigana i Kinshasa ziziyongera mu kwezi gutaha
UBUKERARUGENDO

RwandAir yatangiye ingendo zigana i Kinshasa ziziyongera mu kwezi gutaha

Editorial 17 Apr 2019
Umucungamutungo wa Miroplast FC yacikanye imishahara y’abakinnyi
IMIKINO

Umucungamutungo wa Miroplast FC yacikanye imishahara y’abakinnyi

Editorial 17 Dec 2017
Portugal ya Christiano yakatishije itike y’umukino  wa nyuma
IMIKINO

Portugal ya Christiano yakatishije itike y’umukino wa nyuma

Editorial 07 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru