Mbanda Jean wahoze ari umunyapolitiki mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yavuze ko mu Rwanda nta shyaka na rimwe ritavuga rumwe n’ubutegetsi rihari ndetse n’abibwira ko aribyo bakora bari mu mahanga bibeshya ahubwo bakwiye gushaka ukundi biyita.
Uyu mugabo w’imyaka 64 y’amavuko mu minsi ishize yatangaje ko afite gahunda yo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, icyo gihe yabivuze ari muri Canada aho atuye n’umuryango we. Nyuma yaho, yageze mu Rwanda atangaza ko yaje kugenzura neza ibikorwa bya leta asanga politiki ye iri mu murongo umwe n’ibiri gukorwa, ahitamo gufatanya n’abandi aho gutatanya imbaraga.
Mu kiganiro cyihariye aherutse kugirana na igihe, yasubije ingingo nyinshi zirimo aho igitekerezo cyo gushaka kwiyamamariza u Rwanda cyavuye n’uko yaje gufata umwanzuro agatangaza ko abivuyemo ahubwo ko agiye gushyigikira Perezida Paul Kagame.
Mbanda ubusanzwe ni umwarimu w’igifaransa muri Canada mu Mujyi wa Ottawa aho yigisha abakozi ba leta bashaka kuzamura ubumenyi bwabo muri uru rurimi. Aha muri Canada n’ahandi mu bihugu by’amahanga havugwa abantu benshi bashimangira ko batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse ko bashinze amashyaka ya ‘Opposition’.
Kuri we, ngo aterwa isoni no kumva hari avuga batyo kandi bakiri no mu bihugu by’amahanga, aho kuza mu Rwanda ngo bashake uburyo ibitekerezo byabo byakumvikana bahibereye.
Kayumba Nyamwasa [ ibimoso ] na Mbanda Jean
Ati “Ijambo Opposition uko mbizi, risobanura abantu batsinzwe amatora yo mu Nteko Ishinga Amategeko […] ntushobora kuvuga ko uri muri opposition udafite imyanya mu nteko, nirwo rubuga rwonyine umunyapolitiki avugiramo. Ntabwo ari kuri internet, ntabwo ari mu muhanda mu myigarambyo. Oya, ibyo ni iby’imiryango n’amashyirahamwe yigenga avugira abantu.”
Mbanda avuga ko abantu bavuga ko bari muri ‘opposition’ bari gukina politiki yo guhendana ubwenge bashaka kuyobya abaturage.
Ati “Aho mpagira ikibazo, ni nayo mpamvu mvuga nti ’muze tugende dupiganwe turebe ko twagira umwanya wo kugira ngo tubone uruvugiro’. Abantu baracyari muri wa murongo wo guhendana ubwenge ngo ni twicare habe imishyikirano dusaranganye. Njye ntabwo nemera gusaranganya. Uwo abenegihugu bahaye ubuyobozi agomba kubufata, niyo hagira uwo atoranya muri ba bandi akamugabira ariko ntabwo aba amuca ko ari uw’ ahantu runaka, aba amuca ubushobozi.”
PSD na PL nibo bagakwiye kwitwa ‘Opposition’, RNC yo ntayibaho
Kayumba Nyamwasa wa RNC-ISHAJE
Kuri we, PSD na PL ni amwe mu mashyaka yari akwiye kuvuga ko ari muri ‘opposition’ kuko ngo nibura yo afite abayahagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko.
Ati “ PSD na PL nibo bari bakwiye kwitwa Opposition kuko bari mu Nteko…[RNC] iriho se? Iriho se gute kandi ntawe uyihagarariye mu Nteko. Igihe utaraca mu matora y’abaturage ngo ubahagararire kuko turi muri demokarasi, ni ubuyobozi bwa Repubulika buhariwe abaduhagararira. None se ubu navuga ngo mpagarariye nde? […] Njye hari icyo mba nateyeho intambwe kuko ndavugira mu Rwanda ariko ntabwo ndagera aho mvuga ngo ndavugira abantu aba n’aba.”
“Ntiwakwicara ikantarange ngo uvuge ngo uranenga, ngo nibaguhe, ngo tura tugabane nitumara kugabana tubone gukomeza, tubone guhumeka. Ubuyobozi ni ubw’abaturage mu byo twemeranyije, iyo bataragira aho bagushinga kubahagararira, uba wivugira ibyo ushaka kugira ngo ubone abayoboke ariko ugomba no kwirinda gushaka abayoboke b’impumyi.”
Uyu mugabo yagarutse kuri Kayumba Nyamwasa, asobanura uburyo we n’abandi bavuga ko batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda babiterwa n’uko batubahirije inshingano bari bashinzwe mbere bari bakiburimo.
Source ; IGIHE