Nyuma ya Pastor Fifi Camerun wayoboraga Zion Temple Gisozi wamaze gusezera kuri Apotre Paul Gitwaza, kuri ubu abandi bapasiteri batatu bo muri Zion Temple nabo bamaze gusezera, bose bakaba bavuga ko basezeye ku mpamvu zabo bwite.
Pastor Kabagema Celestin wari umuyobozi wa Zion Temple Kibagabaga yanditse ibaruwa isezera ku nshingano z’ubupasitori muri Zion Temple. Ibaruwa isezera ya Pastor Kabagema dufitiye kopi, uyu mushumba yanditse amagambo ahuye n’ari mu ibaruwa ya Pastor Fifi, ahindura gusa amazina.
Mu bigaragara kandi ni uko amabaruwa ari kujya hanze yo gusezera kuri Apotre Gitwaza, amenshi yandikiwe umunsi umwe.
Pastor Fifi Camerun na Pastor Kabagema ntabwo ari bo gusa basezeye muri Zion Temple kuko amakuru yizewe agera kuri Rushyashya .net ni uko hari abandi batari bacye bamaze gusezera ku nshingano z’ubushumba, gusa bose bakaba bahuriza ku kuba Apotre Gitwaza ngo yarababereye umubyeyi mwiza.
Pastor Mugabe Roger yamaze gusezera kuri Gitwaza
Abapasiteri ba Zion Temple tumaze kumenya bamaze gusezera kuri Gitwaza harimo Pastor Mazimpaka Hortence wari umuyobozi wa Zion Temple Karongi, Pastor Mugabe Roger wari umuyobozi wa Zion Temple paruwasi ya Gisenyi, umuyobozi wungurije w’urubyiruko muri Zion Temple mu Rwanda ( Flory Nzabakira).
Flory Nzabakira
Ndetse amakuru dufite ni uko hari abaririmbyi batari bacye ba ‘Azafu ‘bamaze gukuramo akabo karenge. Mu bandi bapasiteri bakomeye muri Zion Temple bamaze kuva muri Zion Temple ariko batarashyira hanze amabaruwa yabo asezera harimo: Pastor Rusagara, Pastor Fred Mulisa, Pastor Desire n’abandi.
Nubwo abasezera bavuga ko ari ku mpamvu zabo ndetse ntibanagaragaze aho bagiye kwerekeza, amakuru agera kuri Rushyashya.net ni uko hafi ya bose bari inyuma y’aba Bishops baherutse kwirukanwa na Apotre Gtwaza, ndetse kuri ubu bikaba bivugwa ko bamaze gutangiza itorero ryabo riri gukorera muri Kicukiro.
Pastor Mazimpaka Hortence yabwiye abakristo ba Zion Temple Karongi ko atashobora gukorera mu buzima itorero Zion Temple ribayeho muri iyi minsi.
Apotre Gitwaza na Pastor Barbara [ uyu we aracyari muri Zion]
Turacyabikurikirana ……